Mu rugamba rukaze rwo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ifite haba mu gihugu i mbere ndetse no hanze yacyo, ibi bikaba bigaragarira mu ngendo imaze kugirira hirya no hino mu gihugu, aho benshi bishimiye ubutumwa bwiza ifite, ubu noneho Jehovah Jireh Choir irataramira mu mujyi wa Kigali ,mu Nyakabanda-Kimisagara ya kabiri (2) tariki 27/11/2011. […]Irambuye
Gutandukana kw’abashakanye bimaze kuba nk’ibintu bisanzwe dore ko ujya kumva ukumva ngo ba runaka bari bamaze imyaka 20 cyangwa 3 bashakanye batandukanye. Nyamara hambere ibi byagaragara mu bihugu byateye imbere ndetse Abanyarwanda babifataga nk’umuco w’abazungu, ku buryo n’iyo habagaho ubwumvikane bucye hagati y’abashakanye byagumaga mu rugo ntibigere hanze ngo batiteze rubanda. Kuri iki cyumweru tariki […]Irambuye
Ibinezeza byanjye byari ukubana n’ abantu (Imigani 8:31b) Yesu biramunezeza kubananatwe akunda umunyabyaha icyo yanga ni ibyaha byacu ariko nibyo yapfiriye.Kandi Imana iyo iturebeye mu maraso y’ umwana wayo itwita abakiranutsi. Yesu yambaye ishusho y’abantu, kandi avuka bamwise Emanueli, Imana iri kumwe natwe cyangwa se Imana mubantu. Iyo Yesu yigishaga yaravugagango nimuguma muri njye ijambo […]Irambuye
“Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi” (Yohana 1:16) Yesu niwe rugero rwuzuye rwo guca bugufi no gushyirwa hejuru. Iyo urebye aho yavukiye mu kiraro cy’inka kandi ari Umwami biragaragaza guca bugufi gukomeye. Muri 1 Petero 5:6 haravuga ngo: “Mwese mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana nayo izabashyira hejuru mu gihe gikwiriye […]Irambuye
“Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi” (Yohana 1:16) Biragaragara ko muri Kristo harimo ibimwuzuye kandi natwe tukaba twarabihaweho twese, ikibazo, ni iki gituma bitagera ku babihawe? Kugirango tumenye ko ari ubutunzi bwahishwe birasaba umwete no kubishaka. Yesu yaravuze ngo “ubwami bumeze nka zahabu yahishwe umuntu wagiye agurisha ibyo afite byose […]Irambuye
“Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi” Yohana 1:16 Imana yafashe ibintu byose ibibumbira muri Kristo Yesu. Kuva kera abantu bakunda ibintu bifatika bareba ariko ibiri muri Kristo Yesu kugirango ubigereho bisaba kubanza guhishurirwa neza kugirango umenye ubwo butunzi bwahishwe muri kristo Yesu niyo mpamvu yagiriye inama itorero rya Lawodikiya […]Irambuye
Muri ino minsi Chorale SALEMU n’imwe muma Chorale akunzwe cyane mu Rwanda, bityo yagiye igira inshuti nyinshi hirya no hino mu Rwanda ndetse no mu bihugu bidukikije. Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi wayo bwana NTAMBARA Etienne, nyuma y’aho bavuye i Burundi I Ngozi no muri CONGO KINSHASA (RDC), mu itorero rya CEPAC Kasenga-Uvira, baracyakomeje ingendo z’ivugabutumwa. Ni […]Irambuye
Apostle Emmanuel GASANA ISRAEL usengera muri World Destiny Ministries, yatangarije umuseke.com ko yapfuye akazuka nyuma y’iminsi itatu. Yadutangarije ko tariki ya tariki 14/4/2011, Imana yamubwiye ko azapfa mu kwezi gutaha kwa gatanu, ariko ko urwo rupfu azarumaramo igihe gito ngo abone icyo nzabwira abari ku isi agarutse. Tariki 22/5/2010 nibwo Gasana Islael we yemeza ko […]Irambuye
“Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi”(Yohana 1:16) Abantu benshi bizera Yesu nibyo ariko uko bafata Yesu ntaho bihuriye n’ubimwuzuye kuko usanga dusaba Yesu ibiryo, imyambaro, akazi, ibingana n’ubuzima bwa hano ku isi gusa nabyo bitari iby’igihe kirekire; nkeka ko ahanini tubiterwa nuko nta hishurirwa dufite ko muri we ariho byose […]Irambuye
” Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi” Yohana 1:16 Imana yafashe ibintu byose ibibumbira muri Kristo Yesu. Kuva kera abantu bakunda ibintu bifatika bareba ariko ibiri muri Kristo Yesu kugirango ubigereho bisaba kubanza guhishurirwa neza kugirango umenye ubwo butunzi bwahishwe muri kristo Yesu niyo mpamvu yagiriye inama itorero rya Lawodikiya ngo […]Irambuye