Digiqole ad

Wari uzi ko ikinezeza Yezu ari ukubana n’ abantu?

Ibinezeza byanjye byari ukubana n’ abantu (Imigani 8:31b)
Yesu biramunezeza kubananatwe akunda umunyabyaha icyo yanga ni ibyaha byacu ariko nibyo yapfiriye.Kandi Imana iyo iturebeye mu maraso y’ umwana wayo itwita abakiranutsi.
Yesu yambaye ishusho y’abantu, kandi avuka bamwise Emanueli, Imana iri kumwe natwe cyangwa se Imana mubantu.
Iyo Yesu yigishaga yaravugagango nimuguma muri njye ijambo ryanjye rikaguma muri mwe, musabe icyo mushaka.Kandi ko ari we muzabibu w’ ukuri Data ari nyira wo uwuhingira, ishami ryoseritera imbuto ararica akarikuraho.
Abari kure kera bigijwehafi n’ amaraso ya Kristo Yesu.  Yesu ahora yishimiye kubana natwe ahoraari ku rugi akomanga ngo nitwemera yinjire dusangire Yesu yishimira kodusangira ubuzima bwose kuko iyo ubabaye murababarana, iyo wishimyemurishimana, ubuzima bwose murabufatanya kuko umunezero we ari ukubana n’abantu.
Kuko yababajwe nokugeragezwa, abasha gutabara abageragezwa bose kuko azi intumwa icyo ari cyo.
Yesu yatanze itangazorikomeye ngo mwese abananiwe muze munsange ndabaruhura (nta n’umwe mu isi watangank’iryo tangazo) akomeza avuga ngo mwikoreze ingata yanjye itababaza n’umutwaro wanjye ntuvuna.
Ku musaraba yaravuze ngo ibyo gucungura abantu ndabirangije ushaka wesenaze kuko umunezero we kwari ukubana n’ abantu.
Byaba byiza twemeyekumwakira atari kumwakira kw’abihana bwa mbere gusa, ahubwo mu mibereho yacu yaburi munsi Yesu anezezwa no kubana natwe kuko iyo urebye ubuzima bwacu bwa burimunsi turirwanira usanga nta bufatanye bwacu na Yesu burimo.
Usanga umuntu avuga ngo njyendakennye, baramvuga, njye njye….. iyo nari njye niyo igaragaza ko nta bufatanyebwacu na Yesu burimo. Paulo yavuze ngo si njye nkiriho ni Kristo muri jye.Nimufatanya na Kristo uzoroherwa mu bigeragezo byawe kuko yavuze ngo mwikorezeingata yanjye itababaza n’ umutwaro wanjye nawo ntuvuna.
N’ubu aracyabana natwekuko ubugingo bwacu buhishanijwe na Kristo mu Mana. Kuko yicaye i buryo bw’Imana adusengera adutambira ibitambo.
Stefano yabanye n’ Imana mu ipfa rye aravuga ngo ndamubona ahagaze iburyo bw’ Imana.
Iyo Satani adushinjaimbere y’ Imana ku bw’ ibyaha twakoze, Yesu arahagarara akatuvugira ati nibyobarabikoze ariko nibyo napfiriye akereka Imana mu biganza inkovu no mu rubavu.Turi abatsinzi no kurutaho ku bw’amaraso ya Kristo Yesu, amen.
Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’Imana.Hari igitekerezo watanga kuri ubu butumwa, cyangwa wifuza gusengerwaby’umwihariko, cyangwa wifuza ko twakoherereza ubundi butumwa, wasura www.agakiza.org

7 Comments

  • ngyewe nifuza gusengerwa kuko numva ntangiye kugira ikibazo cyumutima undya ariko nkaba nizera cyane ko yesu azawunkiza burundu.ngaho rero mumfashe tubisengere.merci.

  • njyewe nifuza ko munsengera nkakizwa ibyaha byanjye kandi munsengere mbone akazi.murakoze

  • Nyewe nifuza gusengerwa cyane kuko satani yaranyibasiye muru yu mwaka kandi Imana imfashe ne kujya nirwanirira murakoze.

  • Imana yacu ni umubyeyi, tummwitwareho nk’abana, tumwishimire, tumuhimbaze, tumunezererwe, kandi tumugirire icyizere cyose,dushakashaka icyamunezeza, duhirimbanira gukiranuka,tugira urukundo no kubabarira, maze murebe ko iyo Mana itazarushaho kuyunezeza no kuduha ibyo imitima yacu isaba.

  • Bene data ni mwakire ibisubizo b’y’ibyaha byanyu kandi mwizere kuko ibyifuzo byanyu n’amasengesho yanyu hamwe nanjye ndetse n’abandi bose babasha kubasengera Imana yamaze kubitunganya ,Amen ,allellua.

  • DUKUNDE G– USENGA KUKO ARI INTWARO IKOMEYE Y’UMUKRISTO WESE WIZERA.

  • Imana ihabwe icyubahiro,yahishyuye uburwayi bwali buhishwe,ikoresha abaganga baramvura ubu nizeye gukira.nikoko uyiringira ntazakorwa nisoni.

Comments are closed.

en_USEnglish