Digiqole ad

Inyenyeri isobanura Yesu

“Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi” (Yohana 1:16)

Biragaragara ko muri Kristo harimo ibimwuzuye kandi natwe tukaba twarabihaweho twese, ikibazo, ni iki gituma bitagera ku babihawe? Kugirango tumenye ko ari ubutunzi bwahishwe birasaba umwete no kubishaka.

Yesu yaravuze ngo “ubwami bumeze nka zahabu yahishwe umuntu wagiye agurisha ibyo afite byose araza agura iyo sambu irimo ubwo butunzi”.

-Ibintu byose Imana idusezeranya birahari ariko hari ibisabwa kugira tubigereho birasaba kumvira amategeko yose (Gutegeka kwa kabiri 28:1-14) kugira ngo ibone uko isohoza imigisha yose yasezeranye, niwumvira imigisha izaza ikugereho.

Ni ibiki bimwuzuye? (Yesaya 9:5-6)

Duhawe Umwana w’umuhungu azitwa:

1.     Igitangaza

2.     Umujyanama

3.     Imana ikomeye

4.     Data wa twese Uhoraho

5.     Ubutware buzaba ku bitugu bye

6.     Umwami w’ amahoro

7.     Gutegeka kwe n’amahoro bizagwira mu bwami bwe bitagira iherezo

Kuva umunsi wakiriye Yesu wabonye uburenganzira bwo kwinjira mu bimwuzuye no kubyishimira, ariko Yesu yaravuze ngo kuva mu gihe cya Yohana umubatiza ubwami bw’Imana buratwaranirwa, intwari zibugishamo imbaraga; kugirango winjire mu byiza byo mu bwami bw’Imana wige kuyumvira, gukiranuka no kuyubaha.

Hari ubwo umuntu abura ubufasha bw’Imana ku buzima bwe hanyuma agatangira kuvuga ngo ntibambona, nta cyo bamariye, ariko umunsi wagiriye umugisha ku Mana abantu bazakubona bazaza kugushaka, kuko yakurebye neza, ikiganza cyiza cyayo kiri kuri wowe nta na kimwe uzaburira mu kiganza cyayo.

Abantu babura kwinjira mu kubaho kw’Imana bagashakira kugirirwa neza mu bantu. Abo bantu wiringiye bafite igihe gito ariko kwiringira Imana ni iby’iteka ryose. Ninde waguha amahoro wayabuze? Ninde wakubera umubyeyi nka Kristo?

Hari ibintu 7 bigaragaza ko wahawe ku bimwuzuye:

1.     Ubumwe ugirana n’Imana n’abo mubana (Yohana 17:21)

2.  Amahoro

3.     Urukundo (Yohana 13:34)

4.     Imbaraga (Ibyakozwe n’Intumwa 4:33)

5.     Abantu benshi barakizwa

6.     Umugisha w’ uburyo bwose

7.     Uba ufite ibyiringiro by’ibizaba- Ukangutse utegereje kugaruka kwa Kristo (Ibyahishuwe 22:17) Umwuka n’umugeni barahamagara ngo yeee urakaza Mwami Yesu.

Ibi byose ni byo byari bigize itorero rya mbere kuko bari bafite umwuzuro w’ubumana. Uko Kristo yari ejo n’ubu niko akiri, niko azahora iteka ryose arashaka kubiduha natwe ngo tubibemo, nawe ugire umwete wo kwinjira mu by’Imana yaguteguriye.

Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’Imana. Hari igitekerezo watanga kuri ubu butumwa, cyangwa wifuza gusengerwa by’umwihariko, cyangwa wifuza ko twakoherereza ubundi butumwa, wasura www.agakiza.org

1 Comment

  • Yesu ashimwe kubwibyo yakoze kugirango umuntu abashe kubona agakiza

Comments are closed.

en_USEnglish