Digiqole ad

Yesu yadusezeranije umufasha, ariwe Mwuka Wera

 “Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi”(Yohana 1:16) 

Abantu benshi bizera Yesu nibyo ariko uko bafata Yesu ntaho bihuriye n’ubimwuzuye kuko usanga dusaba Yesu ibiryo, imyambaro, akazi, ibingana n’ubuzima bwa hano ku isi gusa nabyo bitari iby’igihe kirekire; nkeka ko ahanini tubiterwa nuko nta hishurirwa dufite ko muri we ariho byose byuzurira. Icyo wakwifuza cyose muri ubu buzima no mu buzaza muri Kristo Yesu kirahari.

-Hari Imana imwe mu butatu ariyo Umwuka wera, Yesu yaravuze ngo: “Sinzabasiga nk’imfubyi ahubwo nzaboherereza umufasha ari wo Umwuka Wera.

Umufasha agufasha aho unaniwe cyagwa ibyo utari ushoboye, niwe udufasha mu ntege nke zacu n’ubwo tutazi uko dukwiriye gusenga aradusengera akatunihira iminiho. Uwo mufasha arakenewe kuko Yesu yabwiye Nikodemu ngo umuntu utabyawe n’amazi n’Umwuka ntabasha kwinjira mu bwami bw’Imana.

Yesu rero rimwe yinjiye mu rusengero aratambuka yicara ku gatebe bari barateguriye Mesiya, afata umuzingo w’igitabo abasomera uko ubuhanuzi bwamuvuzweho muri Yesaya 61:1-2

1.Umwuka w’Uwiteka ari kuri jye.

2.Yansigiye kubwiriza abagwaneza ubutumwa bwiza.

3.Kuvura imvune zo mu mitima.

4.Kumenyesha imbohe ko zibohowe.

5.Kumenyesha Umwaka w’Imbabazi.

6.Guhoza abarira.

7.Kwambika abantu ikamba mu kimbo cy’ivu.

Ibyo byose n’ibindi byinshi byuzuye muri Kristo Yesu, muri we niho byose byuzurira harimo ubuntu, imbabazi kugira neza kose kuri muri Kristo Yesu muri we harimo byose.

Bibiliya ivuga ko ari ubuntu bukurikira ubundi buntu. Ubusanzwe ubuntu bungana n’ubuntu nyine kandi ubuntu ni ikintu umuntu ahabwa atari agikwiriye; twese nta wari akwiriye agakiza ahubwo yaraturebye tumeze nk’intama zazimiye ava mu ijuru adukiza imibabaro yacu niyo yishyizeho imibyimba ye niyo idukiza(Yesaya 53).

-Abantu ntibazahanwa kuko bakoze ibyaha gusa abantu bazahanwa kuko banze ubuntu, Pawulo ati: «Ntimugaherwe ubuntu bw’Imana kubupfusha ubusa».

-Hari uburyo bubiri bwo gupfusha ubuntu bw’Imana ubusa:

1.Kudaha agaciro amaraso ya Yesu ugakora ibyaha nkana kandi wari waramenye ukuri ku ijambo ry’Imana ni ugupfusha ubuntu bw’Imana ubusa.

2. Kutareka umugambi w’Imana ngo busohore kuri wowe ukazibira ibyo Imana igushakaho kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu ngo tuyigenderemo iyo Imana yiteguye kera isi itarabaho na bwo ni ugupfusha ubuntu bw’Imana ubusa.

Bwira Imana ngo reka ibyo unshakaho bisohore kuko yatumenye tutaraba insoro mu nda za ba mama…(Yeremiya 1:4).

Ese icyo yagushyiriyeho ubwo yakuzanaga ku isi, uzava mu isi ugikoze? Wirinde utazapfusha ubuntu bw’Imana ubusa.

Kugira ngo ibyo byose ubishobore ukwiriye umufasha ariwe Mwuka wera, kuko uwo ni Umuvugizi wacu ku Mana(Avocat) n’iyo Satani atureze intege nke zacu Mwuka wera aradusengera akatuvugira ku Mana.

Niwe na none atwinjiza mu mwuzuro w’ubumana akaduha imigisha yose yo muri Kristo Yesu. Kwifurije kuzura Umwuka wera kuko ari umufasha mwiza.

Mu bigeragezo byacu aratwihanganisha akadukomeza tukazabivamo amahoro; Yohana ari ku kirwa Patimo yafashijwe n’Umwuka wera(Ibyahishuwe 1:9), nawe humura azagufasha kugeza iherezo, amen.

Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’Imana. Hari igitekerezo watanga kuri ubu butumwa, cyangwa wifuza gusengerwa by’umwihariko, cyangwa wifuza ko twakoherereza ubundi butumwa, wasura www.agakiza.org.
Pastor  Désiré HABYARIMANA

2 Comments

  • YESU ASHIMWE,NIFUZAGA G– USENGERWA NKA SUBIRA MU MURONGO NAHOZEMO,INAMA ZANYU ZAMFASHA.
    IMANA IBAHE UMUGISHA.

  • fata ibyo uyifuzaho ubirememo ibigukwiriye mu kwizera byose birashoboka!

Comments are closed.

en_USEnglish