Digiqole ad

Ese Bibiliya ivuga iki ku gutandukana kw’abashakanye (Divorce)?

Gutandukana kw’abashakanye bimaze kuba nk’ibintu bisanzwe dore ko ujya kumva ukumva ngo ba runaka bari bamaze imyaka 20 cyangwa 3 bashakanye batandukanye. Nyamara hambere ibi byagaragara mu bihugu byateye imbere ndetse Abanyarwanda babifataga nk’umuco w’abazungu, ku buryo n’iyo habagaho ubwumvikane bucye hagati y’abashakanye byagumaga mu rugo ntibigere hanze ngo batiteze rubanda.

Apostle Joshua Ndagijimana Masasu
Apostle Joshua Ndagijimana Masasu

Kuri iki cyumweru tariki 4 Nzeri, ubwo Umushumba w’Itorero ry’Isanamitima (Evangelical Restoration Church) yabwirizaga ubutumwa, yavuze ko gutandukana kw’abashakanye biciye ukubiri n’ijambo ry’Imana.

Aha Apostle Joshua Ndagijimana Masasu yabisobanuye agira ati : “Ushobora gusohoka mu masezerano (contract) ariko ntushobora gusohoka mu gihango (convenant)”. Apostle Masasu yakomeje avuga ko amasezerano asinywa ngo yubahirizwe mu gihe runaka ndetse nyir’ukuyasinya, iyo atabonye inyungu yari yiteze kubona ; aba afite uburenganzira bwo gusinyura.

Yakomeje avuga ko iyo umugore n’umugabo basezerana, baba biyemeje kubana akaramata, aho baba bazatandukanwa n’urupfu. Bityo ngo ibyo baba biyemeje ni igihango si amasezerano ; ari nayo mpamvu batemerewe gutandukana.

Muri izi nyigisho kandi, Apostle Masasu yabwiye abari bitabiriye amateraniro ko bakwiye kuba maso, bakitegura kugaruka kwa Yesu nk’uko umukobwa ufite ubukwe amara iminsi itari mike ashakisha icyatuma asa neza kurusha uko asanzwe.

Yagize ati : “Muzarebe umukobwa ufite ubukwe, yita kuri buri kantu kose ; agakoresha inzara, ingohe, imisatsi … mbese usanga yiyitayeho mu buryo bwose. Namwe rero mukwiye kwisuzuma, mukitegura kuko mutegereje umukwe wacu Yesu Kristo”.

Iyi nkuru tuyikesha Radio Umucyo!

15 Comments

  • Ubwo se ibyo avuze abishingiye kuki? Uwuhe murongo wa bibiriya atubwiye? Genda Masasu winyuzemo!

  • Ncuti yanjye John uzirinde kunegura umukozi w’Imana kuko byakuzanira umuvumo.Yesu akugenderere ikindi nuko Apostre MASASU n’intumwa y’Imana koko azi guca bugufi,afite ijambo ikindi n’umunyamasengesho cyane azi uwamutumye.Ndagukunda Apotre ikindi Imana ikwongerere amavuta

  • wihane usabe imbabazi IMANA N,abantu kuko niba ushaka kumera nka ARON NA MILIAM baneguye moise nabyo ntibitinze.UWITEKA AKURENGERA.

    • ariko murihuta guca imanza ye! nasomye inkuru uko yanditse nta murongo wa bibiriya urimo ngo nabatayizi cyane tubimenye. nk’umukozi w’Imana nta kintu wavuga uterekanye umurongo ushingiyeho. plz ntimukabe abafana cyane. je remercie “Mayita” qui m’a donné quelques versets, et “Me” wavuze ko umunyamakuru atashyizemo iyo mirongo kandi pasteur yarayivuze.

      thx

  • John wa muntu we wiherere wihane urebe n’uwo waturira agusengere naho ubundi niba utazi ukuntu kunegura umukozi w’Imana ari ikosa rikomeye usome bible cg wegere ababizi bakubwire! Ibibembe biza uburyo bwinshi ushobora kudahita urwara ibya ARON NA MILIYAMU ukagirango birangiriye aho! Paster Imana imwomgerere amavuta.

  • @ John,

    Nagirango nkumenyeshe ko ibyanditswe muriyi nkuru aribyo abanyamakuru bahisemo kuvuga gusa mubyo yigishijeho. Naho imirongo myinshi yarayisomye pe! Kuko ubu butumwa yanabwigishije kera arimo gusezeranya.
    Ahubwo wanenga abanyamakuru batabishyizemo.

  • John, have have ndakwinginze, ujye ujyerageza kunegura ibindi ariko ntugakinishe ijambo ry’Imana n’umukozi wayo

  • @john,
    dore ngicyo igisubizo niba utazi igifransa ubaze abakizi bagusemurira:

    Réponse: Tout d’abord, peu importe le point de vue que nous ayons sur la question du divorce, il est important de se rappeler les mots de la Bible de Malachie 2:16a : “je hais la répudiation, Dit l’Éternel, le Dieu d’Israël”. Selon la Bible, pour Dieu le mariage doit être un engagement à vie. “Ainsi ils ne sont plus deux, mais ils sont une seule chair. Que l’homme donc ne sépare pas ce que Dieu a joint.” (Matthieu 19:6). Dieu comprend, cependant, que puisqu’un mariage implique deux personnes coupables, un divorce peut arriver. Dans l’Ancien Testament, Il a fixé quelques lois pour protéger les droits des divorcés, particulièrement des femmes (Deutéronome 24:1-4). Jésus a dit que l’on a donné ces lois à cause de la dureté des cœurs, pas parce que c’était le désir de Dieu (Matthieu 19:8).

  • Yesu ashimwe cyane bene da,buriya rero ndabona ntacyo mumurushije ntimugahite muca urubanza rwuko azamera njye mbona mwari kumubwira ko atari byiza gusa.ariko ntimuvuge ko bimurangiranye ibibembe bije mbega ko bimucikiyeho,icyo maze kubona nuko hariho abantu bashyiraho commentaire haba kuri radio cyangwa se kumbuga nkizi bagirango bumve ibyo abantu bavuga ariko batabikuye kumutima,ok.

  • pasteur masasu urampezagita troooooop.GBU

  • John, ibyo urimo nibiki? ese ntabwo urabyumva ngo uzasenda umugore we atamujije ubusambanyi uzaba acumuye? kandi ngo azasiga se na nyina baban akaramata. cyangwa ninde watanya icyo uwiteka yafatanije. kandi ngo baba babaye umubiri umwe. singobwa ko ngenda mvuga imrongo ariko uzasome bibriya wumve ubutumwa. ibyo ni ukuri. ramba bahoro.

  • mubyukuri yahani utubwire icyo ushaka kugeraho niba ari apostle ufitiye ikibazo cg ijambo ry’Imana,usibye ko niyo ataba masasu utahagarika ijambo ry’Imana cg nguritere isoni!

  • UBU MURI RESTORATION CHURCH TURI MU MINSI 40 YO G– USENGA NO KWIYIRIZA…

    MBEGA BYIZAAAAAAA

  • Mose ko yategetse ko abisiraheri ni basenda abagore babaha urwandiko rwo kubasenda hanyuma YESU we yaza akavugako uzasenda umugore atamuhoye gusambana azaba abimuteye(donc amuteye gusambana) kandi uzacura uwa senzwe azaba asambanye. Aha muzatubarize abakozi b’ IMANA icyo bishaka kuvuga neza

  • Please,abanyamakuru nibo bakosheje kuko bashatse gukora resume ariko apostle Masasu yatanze imirongo myishi yadenderagaho yigisha.

Comments are closed.

en_USEnglish