Digiqole ad

Yesu atanga impano yo guca bugufi

“Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi” (Yohana 1:16)

Yesu niwe rugero rwuzuye rwo guca bugufi no gushyirwa hejuru.
Iyo urebye aho yavukiye mu kiraro cy’inka kandi ari Umwami biragaragaza guca bugufi gukomeye.
Muri 1 Petero 5:6 haravuga ngo: “Mwese mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana nayo izabashyira hejuru mu gihe gikwiriye kuko Imana irwanya abibone.
Mu buzima busanzwe dufite ibintu biducisha bugufi byinshi. Nawe hari ikintu wiyiziho, birashoboka ko ari ubuzima wabayeho wabwibuka ugaca bugufi n’ibindi byinshi…ariko noneho Imana irashaka ko duca bugufi mu buryo bwo kubaha Imana.
Dufite urugero rwo guca bugufi mu Bafiripi 2:5-11
Batangira batubwira kugira umutima nk’uwari muri Kristo Yesu; burya ubwibone cyangwa guca bugufi bibera mu mutima ibyo tubona inyuma ni byo biba byuzuye mu mutima kuko akuzuye umutima gasesekara inyuma.
 Uko yacaga bugufi:
1.      Ntiyatekereje ko kungana n’Imana ari ikintu cyo kugungirwa.
2.     Yisiga ubusa.
3.     Aba umugaragu w’Imbata.
4.     Agira ishusho y’umuntu.
5.     Yicisha bugufi
6.     Araganduka
7.     Ntiyanga no gupfa urupfu rwo ku musalaba.
Dufite urugero rwiza kandi icyiza kurutaho ni uko ataduha urugero gusa ahubwo adushoboza no kubigeraho tubiheshejwe n’amaraso ya Kristo Yesu.
Kwishyira hejuru bibanziriza gucishwa bugufi kandi guca bugufi bikabanziriza gushyirwa hejuru. Nyuma y’uko Yesu yicishije bugufi cyane yashyizwe hejuru cyane.
Umurongo 9-10  havuga ngo: Ni cyo cyatumye:
1.     Imana imushyira hejuru cyane.
2.     Imuha izina risumba andi mazina yose.
3.     Kugira ngo amavi yose apfukame
4.     Indimi zose zihanye ko Yesu Kristo ari Uwiteka.
5.     Data wa twese ahimbazwe.
Abantu bose bagiye baca bugufi bagashaka Uwiteka Imana yabashyize hejuru. Dufite ingero za Yosefu, Dawidi na Daniyeri; kandi dufite ingero nyinshi z’abishyize hejuru bagacishwa bugufi, harimo Herode, Nebukandineza, Ahabu n’abandi benshi.
N’ubu ijambo ry’Imana ntirirahinduka. Urakomeye mu gihe cyawe ariko nudaca bugufi ngo wigire ku batubanjirije kugira ngo wige guca bugufi kuko nk’uko ijambo ridahinduka ibyabaye ku bandi nawe bizakubaho byaba ari ugushyirwa hejuru cyangwa gucishwa bugufi.
Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’Imana. Hari igitekerezo watanga kuri ubu butumwa, cyangwa wifuza gusengerwa by’umwihariko, cyangwa wifuza ko twakoherereza ubundi butumwa, wasura www.agakiza.org

5 Comments

  • Birakwiye ko abantu tumenya kucisha bugufi kuko aribyo umwami wacu yishimira kandi koko igihe iyo kigeze adushyira hejuru.

    gusa abantu biki gihe bishyira hejuru kubera ibyo Imana yabahaye( ndavuga ubutunzi cyangwa imya ikomeye)iyaba twasonukirwagako iyatanze ariyo yisubiza twagaciye bugufi kubwo kurengera ubutunzi bwacu cyangwa imyanya yacu ndetse no kubwurukundo yatugaragarije.

    Pastor Imana iguhe umugisha kubw’ubutumwa uduhaye.

  • nkeneyeisengeshoryanyukuko iyongiyegukora icyiwa ikibicyintangimbere ninshimiyimana dieudonne

  • NANJYE NKA MUGENZI WANGE WABANJE HEJURU NKENEYE ISENGESHO RYANYU NDASHAKA KUBA UMWANA W’IMANA NKAKORA UKO ISHAKA GUSA DE A a Z ARIKO NTI BIBA UKO MBISHAKA.

  • munsegere Imana impe kwicisha bugufi

  • MANA YAREMYE IJURU NISI NDAGUSABYE UMBABARIRE ICYAHA CYUBWIBONE BWO KWISHYIRA HEJURU KUKO SATAN AHORA AMBESHYA KO NTISHYIRA HEJURU ARIKO IJAMBO RYAWE RIMBWIRA KO UWIYISE UMUNYAKURI ABA YISE IMANA INYABINYOMA NONE MANA NDAGUSABYE UMBABARIRE KANDI UMPE IMBARAGA MBASHE GUCA BUGUFI KUKO ARIBYO WISHIMIRA KANDI HAHIRWA UWO WISHIMIRA NDAGUSABYE IBINSHOBOZE MWIZINA RYA YESU AMEN.

Comments are closed.

en_USEnglish