Digiqole ad

Apostle Emmanuel Gasana ngo yarapfuye arazuka

Apostle Emmanuel GASANA ISRAEL usengera muri World Destiny Ministries, yatangarije umuseke.com ko yapfuye akazuka nyuma y’iminsi itatu.

Apostle Gasana Islael Emmanuel aho asengera
Apostle Gasana Islael Emmanuel aho asengera

Yadutangarije ko tariki ya tariki 14/4/2011, Imana yamubwiye ko azapfa mu kwezi gutaha kwa gatanu, ariko ko urwo rupfu azarumaramo igihe gito ngo abone icyo nzabwira abari ku isi agarutse.

Tariki 22/5/2010 nibwo Gasana Islael we yemeza ko yapfuye, aha yari muri soin intensif mu bitaro bya CHUK, ati:” ngeze murufpu ndiyo nabonye aho abantu bapfuye bajya, burya bajya gutegereza nkuko tubisoma mu 1abatesalonike 4:16-18”

Yakomeje agira ati:” bamwe bajya iburyo abandi bakajya ibumoso, gusa aho nabonaga ari i bumoso bw’Imana hari i buryo bwayo, aho nabonaga ari i buryo niho hari ibumoso bwayo

YESU yaje imbere yanjye aransobanurira uko ibintu bimeze, namubajije impamvu iburyo hari abantu bameze nabi kandi bari kugasi”

Akomeza ati: “Ibumoso hari ihema rinini ry’ibirahure,  maze YESU arambwira ati:’ibumoso bwawe niburyo bw’imana naho iburyo bwawe n’ibumoso bw’imana, abajya ibumoso ni abantu bapfuye bizera Imana bo barasinziriye. Abajya iburyo ni abantu bapfuye mubyaha, abo nabo bategereje urubanza rwabo.’

Gasana yigisha abakirisitu mu rusengero
Gasana yigisha abakirisitu mu rusengero

Apostle Gasana avuga ko Imana yamuhaye MATAYO:24:14 ngo abari mu isi bazamwumva bayisome, kandi bamenye ko Ingoma ye iri hafi kugaruka.

Mu kiganiro yagiranye n’umuseke.com, Apostle Gasana yakomeje agira ati :” Nakoze ubukwe saa moya (7h00) tariki 7/7/2007 icyumweru cya 27, nshakana n’umwana wa 7 iwabo  tumara imyaka 2 tutabyara agiye gusama asama mukwa 7, karindwi isobanuye “umuzuro w’ubumana, mugusama azakubyara mu kwezi kwa 3, gatatu isobanuye, Imana data, n’umwana n’umwuka wera“.

Emmanuel Gasana Islael avuga ko intego ye yambere ari isengesho, kandi ko uwashaka ko amuha ubuhamya burambuye kuri iri uzaka rye yamwandikira kuri  [email protected]

Rubangura Daddy Sadiki
Umuseke.com

66 Comments

  • Birashoboka ariko kubyemeza byangora keretse byibuza iyo apfa abantu bakamuhamba mu irimbi, bakarenzaho n’ibitaka

    Gusa ntacyinanira Imana no kuva kera yazuraga abantu barimo ba lazaro n’abandi,

    Ariko hari n’igihe uyu pastor yaba ari escro da! nta gitangaza cyane cyane ko ibyo avuga utabyemeza cyangwa ngo ubihakane…

  • hello, mujye mwitondera ibyo bontu umuntu wapfuye akazuka kumunsi wagatatu ni Yezu wowe aho waba utubeshye wenda wavugako wagiye muri koma ariko ntago ari ugupfa ukazuka mujye mutandukanya ibintu please mwisubireho ibyo sibyo rwose. Ushobora gutanga ubuhamya byibyo Imana yagukoreye nko kugukura kugitanda kandi warugeze mumarembera bityo nabandi ukabashishikariza kwihana bakiringira Imana data ariko kujya imbere yabandi ngo warapfuye maze urazuka ntago aribyo cyane nkawe w’umukozi w’Imana.

  • Bana b’Imana twitondere ibi:
    1.Mu bihe by’imperuka hazaza inyigisho zigisha ibijyanye n’irari ry’uzigisha.
    2. Yesu wenyine niwe tuzi ko yapfuye akazuka ku munsi wa 3, kuko yamaze iminsi itatu mu gituro.
    Ikibazo: Pastor, Umukozi w’Imana, mwamaze iminsi ingahe mu mva? Ubwo muzi ko iyo umuntu ari muri coma, agira ibitekerezo adashobora kugeza ku bantu bamwumva? Sindi umuganga, ariko ndibaza ko niyo umuntu asinziriye yiriwe mu mirimo myinshi, ashobora kurota neza ( wenda ajya mw’ijuru) cyangwa nabi ( wenda bamutera ibyuma). None se na Muganga wamukurikiranye nawe abihagararaho ko umwuka wamushizemo.
    3. Satani, ngo nawe azakora ibitangaza, ndetse amanure n’umuliro uve mw’ijuru, kandi ngo azayobya n'”INTORE” z’Imana niba bishoboka.
    4. None se kuzuka no gupfa, binabayeho , n’iki byadufasha mu kwizera kwacu, cyane ntawasimbura Yesu, nk’Umucunguzi.
    Reka n’abandi nabo bagire icyo babivugaho.
    Imana ibahe gusobanukirwa neza ijambo ryayo.

    • Thanks Ntinyi

  • ibi byo n ibinyoma kabisa, ubaye yesu christ se?

  • Gusa birashoboka kubwa gahunda y’imana gusa icyoo twakagombye kutekerezaho suko uyumugabo yapfuye akazuka , ahubwo ikiruta ibindi nukureba uti ese wowe cyangwa jyewe ndamutse ndangije urugendo rw’aha kwisi najyahe? ese naba mumubare wabo bantu bari i buryo cyangwa naba murabo bari ibumoso.gusa icyo nemera ni kimwe n’uko imana ishoboye byose. ihane najye nihane twese tuzicyarane nuwadupfiriye iburyo bwe.

  • Ibyo byagira agaciro ari uko yapfiriye kwa muganga noneho bakemezako agomba guhambwa noneho akazuka hagati aho naho ubundi ntabwo umunta yapfa kubyemera kuko hari n’ubwo kera bahambaga umuntu ari muzima ataranogoka neza

  • kuva nava Mitiyana,ubwo rero abantu bagata umwanya ngo barimo kumva umuntu wazutse!!!??nkanjye uzi uko uyu mutype yagize accident,moto imugongeye imbere ya utc(union trade center),nyuma akajyanwa mu bitaro chuk,akahava akajya kuvurizwa king faycal hospital…..hanyuma ngo yarapfuye arazuka!!!!Mana niba kugukorera bisaba ko umuntu abanza kubeshya ibitangaza byabaye!!!!mujye mwirinda gukoresha ikabyankuru(hyperbole)ngo murashaka kwemeza bantu,Imana izabahana mukeka ko murimo kuyikorera.

  • ubu nyine abo cyafashe bakoze mu mufuka baratura ngo intumwa itazabavuganira nabi mu ihema ry’ibirahure!!agahezo karagwira!!

  • nonese kuki utazutse kuwa kabiri cg uwa kane ukazuka kuwa 3?
    njye uwo nemera wazutse kuri uwo munsi ni umwami wanjye wenyine ari Yesu Christo ibyawe rero ntabyo nzi nta nimpamvu yo kubitindaho

  • nuko urapfa iminsi itatu irashira bataraguhamba? baribategereje nde? cg bari bazi ko uzazuka? aha harimo ?

    • ubu se nyuma y’iminsi 3 yose kwa muganga bari bakubitsemo iki?none se niba ari coma warimo,ubwo nange narazutse kuko nayigiyemo birenze rimwe,kandi sinzi impanvu imana yakubwiye ibya matayo,kuki itakubwiye iby’abanyarwanda ko aribo ubana nabo?baguhe amaturo wiryohereze dore uba wayakoreye

  • Apostle niba ubeshye Imana ikubabarire kuko abamenye byinshi bazabazwa byinshi None se uri Jesus? wabonye Matayo se cyangwa Petero? Ariko nta wamenya daaaa Imana niyo irondora imitima yacu

  • Kubahuwiteka nibwo bwenge kandi kuva mu byaha niko kujijuka!
    Bana b’Imana ntacyo Yesu ari kw’isi atakoze cy atavuze kugirango adusigire inzira cg umurongo w’ukuri tugomba kugenderamo kugira ngo ejo hatagira uyoba ngo avuge ko yayobye kuko atazi Icyiza cg se ikibi.
    Nta kindi kintu na kimwe kuriyisi ya Rurema kibasha kudukiza cg kudukura mu bubata bwa satani atarukwihana ibyaha byacu Kandi tukizera Yesu wenyine Wadupfiriye Akazuka none ubu akaba yicaye ibiryo bwa Data wa twese uri mw’ijuru.
    Kandi Yesu ubwe yarivugiye ati: Ba kristu mwitonde kuko igihe cy’imperuka hazaba harabahanuzi b’ibinyoma,hazaba hakorwa ibitangaza biyitirira izina ryanjye kugira ngo babayobye.
    Ibihe turimo n’ibihe bikomeye cyane ariko insinzi ni kuri Yesu ntahandi.
    Musenge,Mwizere kandi mukore ugushaka Kw’IMANA DATA WA TWESE URI MW’IJURU
    KANDI MUKORE MUKORERA IJURU KUKO HAZAJYAYO UWIZEYE NUWUBASHYE IJAMBO RY’IMANA .
    AMEN

  • Bavandimwe mujye muvugira Imana ibyo yabakoreye byiza kuko ari byinshi ariko kuyibeshyera ngo mushaka kuyikorera sibyo na gato None se abapfuye baba muri soin intensif? Ntabwo abaganga bayoberwa uwapfuye nu muzima bamuyoberwa!!! so ntabwo wigeze upfa witondere ibyo bintu

  • Ibi Apostle Emmanuel GASANA ISRAEL avuga biragaragaza ko atazi ibyerekeranye n’aho abapfuye bajya hakurikijwe amahame ya Bibiliya. Akwiriye gusoma Umubwiriza 9:5-9, n’andi masomo menshi asobanura ko iyo umuntu apfuye nta hantu ajya hihariye uretse aho bamushyinguye iyo yashyinguwe. nta gice na kimwe cy’umuntu kiba gishobora kumva cyangwa kureba,habe no kuvuga, kugeza igihe hazaberaho umuzuko w’abapfuye.

  • aradushushanyije bihageije, none se kwa muganga bamushyize muri morge y’abapfuye ngo tubyemere. ubwo se afite icyemezo cy’uko yapfuye. Ntimukajye mushuashanya abantu bigeze aha. soins intensifs abantu benshi bazijyamo bakazivamo cyane cyane iyo barembye cyane ariko ntabwo haba abapfuye. Natange ubusobanuro buhagije simubujije niyigishe ibye kuko nage nemera kuzuka ariko gusobanutse apana kujya murindagiza abanyarwanda uko mwiboneye kubera impamvu zanyu bitewe nibyo mushaka kugeraho.

    Iyo ni my point of view ntawe nsabye kubyemera nkange ariko nge ndabona adutera igipindi. umuseke abantu nk’aba nabo ntimupfe kujya mubashyira kuri website yanyu kuko hari abantu baba batabasha gukora analyzes by themselves bashobora kuyobywa n’abantu nk’aba.
    Murakoze

  • Niba aruku abantu bagomba gushaka amaturu bitonde kuko Imana ntabwo uyakomeza kweihanganira abateka mutwe nkaba.UBUKDI YATASHYE imifuka yuzuye inoti bashimye nategereze azagenda abone.Ahubwo bamucunge ko atari mubo Yesu yavuze bazaza bakora ibitangaza baturutse kwa Rucefel.

  • kiwani kiwani
    buri omu asiba kiwani /……..

  • Ibyo uvuze nukuri iyo umuntu Pst urabona ko abeshya abantu ariko ntaho azacira imana Rurema kuko niba uri umushumba ukabeshya ngo warapfuye,nyuma ujya mwiyerekwa ibyo bintu ntibijyanye namba ahubwo wamugani wa mugenzi wanjye eric biraboneka ko wenda yagiye muri Coma then akaza gukanguka kuko wenda yarazi iby’Imana ahita akanguka avuga ko yeretswe ,hazabona ishyano umuntu uvuga ngo neretswe kd ntacyo yeretswe bityo ugasanga Apotre muzima arimo arabeshya bitari ngombwa uwo nzi nemera ni jesus wapfuye akazuka,ibindi tubireke hano hanze hari abanyabwenge bwishi bishakira kumenyekana nibyubahiro nibindi ariko Uwiteka azaza ace manza kd ntzazaceceka!

  • MUNYUMVIRE bene Data, turabigenza gute ko ba yezu babaye benshi!!!ejo azabisobanura mu mandiko cg mu ndimi,IMANA Ifite agahinda itewe n’abana bayo!! bariye amaturo n’ibyacumi bakareka ibikabyo!!! ngo barerekwa daa!!!aliko n’iki bahishe inyuma!!!????!!!

  • mubyukuri icyangombwa sukumenya ko yazutse niwe uzi ukuri ni mana ye ahubwo nukumenya ese nkawe uzi imana ukorea iki kiyishimisha kugirango ubone aho wakwi classa ese nzajya iburyo cy ibumoso this is my comment

  • erega abakristo ni icyi cyibagusha,Iyo avuga ko yari mu iyerekwa nari kubyemera ariko gupfa birahamabaye!None se yagiye kwivuza iki ko imana yari kumuzura atagiye kwa muganaga wa ahno mu isi.
    Harigihe kimwe ibyo mutubeshya bizasobanuka

  • Nimwe murangije isi kuko ntago imana izemera ko mukomzza guheregeta imitima y’abantu mwitwaje ijambo ryayo bene aka kageni.”Kandi ngo Satani ajya yigira marayika w’umucyo”ntibyagutangaza ko n’abakozi be bigira abagabura b’iby’IMANA.

  • Apostle, Apostle, habanje Gitwaza,hakurikira Masasu, none usanga buri muntu wese ushinze urusengero niyo rwaba arurwamabati 2 yiyise ngo ni Apostle(Intumwa). Tuzi twese Intumwa Paulo, nubutumwa yari afite turabuze, nuwabumuhaye turamuzi, ariko aba ba Apostle mubitondere. Mundebere nkurusengero rwe none ngo ni Apostle, ariko Mana utubabarire rwose nta kindi navuga.

    • Ngo habanje Gitwaza hakurikira Masasu???ibyabo byaje gute?kuuliza si ujinga….

  • reka mbabwire, yesu yaravuze ngo kuki usiga umugogo w’igitotsi kiri mujisho ryawe ukajya gutokora akagogo kamugenzi wawe. reka tubyemere ko bashya. ariko se wowe bite n’imana. mwe kumwemera ariko mwere yesu.
    bibiriya zanyu murazifite ngo ni mumenya ukuri niko kuzababatura.

  • Ndashimira Jack for her nice comment this shows that she had really understood what the message says.

  • Birakabije uyu muntu aratubeshya ntabwo yigeze apfa kuko ntabwo yari kuguma muri suins intensif yari kumara iyo minsi mumva cg muri morgue.

  • imana ikubabarire niba ubeshya, ntanuwapfa kubyemera ubwo se mwese muzapfa muzuke yezu abe yarakoze iki? ataniye he namwe?

  • Mumumbarize ko atazongera gupfa

  • NA BIBLE IBIVUGA NEZA KO MU MINSI YA NYUMA HAZAZAZA ABANTU NK’ABA RERO MWEBWE MUBE MASO MUKOMERE KU IJAMBO RY’UWITEKA.

  • Mes amis,tumureke Apotre,nibaza ko iyo ugiye mwihishurirwa,nibwo umera nkuri muri coma kandi kenshi bikunze kubaho,ariko nanone kuvuga ngo yapfuye arazuka,il fo kubyitondera nokubaza muganga.ariko byibyatesha umwanya wanyu,Ahubwo gusa ahuri hose shaka guhinduka,gukiranuka,kandi uhe Yesu kristo umwanya mumutima wawe,nawe akiza ubugingo bwawe.Imana ibiteho.

    • so Dr Borg nasomye udukuru twabantu beshi bavuye muri coma nsanga hari abayivamo bafite imwe mumico yahinduste wasanga nawe harikibazo afite mumutwe

  • uyu ni umuhondamonyi

  • Ahaa!ujya kubeshya ntamenya ko n’abaganga babisoma ngo ya
    pfiriye muri Soins Intensif!yamaramo iminsi 3 se aruko igitanda batagikeneye ko haba hari indembe nyinshi zihakeneye?!navuge ko yenda yari muri coma naho uwapfuye nti yarenza isaha akiri muri Soins,aba yageze muri morgue kare!

  • muri iki gihe hari abahanuzi benshi b’ibinyoma kandi haranditswe ngo nta muhanuzi nta n’intumwa muri iki gihe cyacu byose byarahishuwe bituri imbere uguhitamo ni ukwacu byaba gukora nabi cg neza ubundi urubanza rukazacibwa n’Imana

  • Nemera ntashidikanya ko uyu mugabo wiyaturiraho ko yapfuye, ko koko yapfuye ariko ntiyigeze azuka. Gusa nagire ubutwari yemere ko yapfuye ahagaze.

    • Ahahhaaha comment yawe uranejeje

    • T2000 turemeranywa
      iyi nkuru nyibonye ntinze ariko
      arabeshya,niba yarajyanywe muri morgue
      aho turabyemera
      ahubwo iyo avugako IMANA yamuhanuriye ikamuhishurira itandukaniro ry’abantu bapfuye nkuko iduhishurira nibindi byose naho hariya yasobanuyr nabi cyane rwose
      kandi bashobora kuba batazi uwo bakinanawe
      umunsi yakubiswe umunyafu

    • Sha weho ho unkuyeho! comment yawe irandangije kabisa!!! Gusa icyo nemera nanjye n’uko uyu mugabo atarapfa kuko napfa tuzabyibonera tumushyinguye!! Niba yifashije, azashyirwaho ya beton bashyiraho abandi, naramuka amaze iminsi itatu munsi ya beton akavamo, sha nta numwe uzashidikanya!

    • Uyu mugabo ndakeka ataramenya gutandukanya ubuzima n’urupfu!! Ubundi urupfu n’ikinyuranyo cy’ubuzima,uwapfuye dukurikije bible kuko ariyo akoresha,ntacyo yongera kubona,gukora,gutekereza,kwishima,kubabara,…..!!! (Umubwiriza 9: 5,6,10) none we ngo Imana yamweretse abantu!!! bivuze ko atari yapfuye!! kuko uwapfuye ntabushobozi bwo kureba no gutekereza aba agifite! Cyokora wenda iyo avuga ko yimutse twari kubyemera!! Kuko abapfuye bo bazwi muri bibiliya ntanumwe wagarutse ngo avuge uko aho yari ari hari hameze kandi birumvikana kuko ntabwimenye uwapfuye aba afite!! Gusa niba ari urupfu ashaka rwo niyihangane igihe nikigera azapfa!!

  • Hoya ndakeka atari ugupha ahubwo habayeho ukujyanwa wenda buroho noneho umubiri usigara aho nkuwumuntu wagiye muruzinduko nyine urumvako Imana ifite ibyo yari igiye kumusobanurira ariko rero munkuru ntaho buivugwako yaphuye kuko iyo apha yari kujyanwa muri morgue ntiyari kuguma muri soin ndumva rero ikinyarda kiragoye kuko ndumva abantu bafata inyito imwe bakayivuga ukundi.

    • IBYO WAVUZE NIBYO, NIBA ARUMUKOZI W’IMANA NZIMA YAJYANWE M’UMWUKA WERA AGIRA IYEREKWA, KANDI NIBA ARABIBINYOMA MW’IZINA RYA YESU TURABAMAGANYE, ICYAMPA AMASO YABANTU AGAHUMURWA N’UMWUKA WERA BAKABASHA KUREBA NO GUTANDUKANYA ABAKOZI B’IMANA NZIMA N’ABAKOZI BA SEKIBI, UMWUKA WERA ABASURE ABONGERERE KUMBARAGA ZE.///

  • UMUNTU IYO ARI MW’IYEREKWA ABA ASA NAHO ATAKIRI MW’ISI MUBUNDI BURYO YIMURWA MUBITEKEREZO MUGIHE ABABWA MESSAGE BITEWE N’ICYO IMANA YASHATSE KUBWIRA ABANTU, ARIKO NTAYEREKWA RIZA MUGIHE UMUNTU ASINZIRIYE RIMARA IMINSI ITATU YEMWE N’IJORO NTURIKESHA UKIRIRIMO KUKO IMANA NTIRONDOGORA, MUSABE UMWUKA WERA ABAHISHURIRE ABIKIGIHE KUKO SATANI ARIMO ARAGOSORA ABO MUNZU Y’IMANA ABINYUJIJE MUBIYITA ABAKOZI B’IMANA NYAMARA ARI BABANDI BIBILIYA YAMBWIYE BO MUMINSI Y’IMPERUKA NGO BAZAKORA NIBITANGAZA YE, MUBE MASO M– USENGERE GUBANUKIRWA NIBYIBIKIGIHE.

  • NJYE UBIBABWIRA NDUMWE MUBAHAWE IYO MPANO YO GUHABWA MESSAGE IMANA ISHAKA GUHA ABANTU BAYO BINYUZE MW’IYEREKA, ARIKO SIMFA NGO NZUKE AHUBWO BIBA NDI MUBITOTSI HANYUMA UMUTIMA UGATWARWA MUBUNDI BUZIMA BW’UMWUKA NKIGISHWA NAMARA GUFATA NGAKANGUKA BISANZWE ARIKO NUZUYE IMBARAGA Z’UMWUKA WERA KUKO MBA MVUYE MURUZINDUKO KANDI NAHAWE IBISHYA MUBUGINGO BWANJYE, ND’UMUGABO WO GUHAMYA IBYO KANDINUZANSHAKA AZANYANDIKIRE MUHE UBUFASHA KUBIJYANYE NURU RUGENDO KUKO NTAMUGABO UMWE MURINO NZIRA AHUBWO TWESE ABAHUJE GUPFA NO KUZUKA BYA YESU DUFATANA URUNANA TUGAFASHANYA AHO BISHOBOTSE KUGEZA KUMUNSI UMWAMI WACU AZAZIRA KUTUJYANA AHO YADUTEGURIYE,

    DORE E-MAIL MWANSHAKAHO:[email protected]
    IRYO ZINA MWABONYE HARUGURU RYA Peace NIRYO RYIRYO RYA AMANI RIRI MURI MY E-MAIL.
    MURAKOZE YESU ABAHE IMIGISHA.

  • arabeshya, keretse niba yarageze muri morgue
    kuko ntitwabyemera.

  • Gupfa no kuzuka kwe ntacyo byatwongerera ab’iki gihe.Ariko abantu bagiye bareka gukina, abantu b’Imana barapfa umusubirizo batazi Imana bakarimbuka, nk’aho ba Apotres batubwiye ukuri kw’Ijambo ry’Imana ngo ritubature,ngo twihane tuve mu byaha, tugandukire Umuremyi,ahubwo bari mu buhamya tutazi iyo buva n’iyo bujya, no mu bitangaza by’amazu n’amamodoka nk’aho ibyo aribyo mugisha Imana itanga cyangwa se abatabigira nta mugisha bafite.Bakozi b’Imana namwe mushaka kuba bo,nimutere ikirenge mucya Yesu, mwigisha abantu ubutumwa bwiza bwo kwihana ibyaha, mubigishe kwitondera amategeko y’Imana, murebe ko ibyo mushaka byose mutazabibona, aho gutandukira.

  • sha mwaratubônye koko woweho ukwiye induru kabisa buuuuuuûu.,.

  • Shuti bavandimwe dufatanize urungendo Uwiteka IMANA yacu iravuta iti:TWUMVE KANDI DUSOME IJAMBO RY IMAMNA KUKO IJAMBO RY IMANA RISOBANUTSE KANDI RIKABA RYIHAGIZE TUMENYE GUHITAMO IGIKWIYE KUKO IMANA YANGA CYANE ICYAHA.IMANA IBIYEREKE RWOSE.

  • Haribyo yavuze ngo yakoze ubukwe saa moya ,ngo arongora umugore wa 7 iwabo, nibindi nkibyo.Ibyo se byo bihuriye no gupfa akazuka?ese ubukwe bwabaye saa moya za mugitondo cg z’ijoro? mwebwe basomyi biyi nkuru mumwihorere atagira uwacumuza Imana niyo izi ukuri.

    • Uri akagabo sha.!!!!!!Nutivumbira uzamenya What a challenge is all about.

  • Ntabwo azi ibyo avuga! Azi gupfa icyo ari cyo? Hari umuganga se wigeze amupima akemeza ko yapfuye bakamujyana muri morgue? Bariya bana b’abakobwa b’i Kibeho se mwigeze mwumva bazanzamuka bavuga ko bazutse, bari bapfuye? Bo kandi mw’igihe cy’ibonekerwa abaganga babafataga pouls bagasanga umutima wahagaze, bakamara amasaha menshi batanyeganyega bareba mu zuba, badahumbya, ariko bavugana na Bikira Mariya. Isomere kuri: http://www.kibeho.net/

  • Birababaje kubona uwiyita Apotle avuga inkuru nkiyi.Azige neza Lea rentre de l’eglise et la resurrection.Ntabwo ari uko abapfuye bazuka , naho niba yitiranya coma/kurembe cyane no gupfa afite ikibazo kuko yaba ariyo msg aha abayoboke be akaba abayobya inzira y’Imana.Imana imuhe gusobanukirwa neza ibyayo n’inzira ishaka kunyuzamo abatuye isi ngo bayisange.ntimuyobe Imana ntikorera mu marangamutima y’abantu.

  • gupfa nibaza ko ari kuvuga benshi ntibumve, ni IGIHE ROHO YE YABA YARAVUYE MU MUBIRI POUR UN CERTAIN TEMPS hanyuma ikajyanwa kwerekwa ubwo buhamya,umubiri usigara udafite ubuzima, aribwo abantu babona ko uri muri coma cyangwa bakibaza ko byarangiye, nta rindi jambo numva yari gukoresha ritari iryo.

  • Bavandimwe mushaka kuzajya mwijuru mudacishije mumikino mukina n’Imana nimukoreshe ibyanditswe byera kandi mwigishe abataramenya Imana uretseko ntabo ahubwo abantu bamwe bari mubuyobe kubera abandi mugerageze kubagarura munzira iboneye arinayo Imana ishaka ko abantu bayo bacamo ntitugakurikire inzira zabapfu Imana ibane n’abasomyi b’umuseke

  • MAY BE OR NOT

  • Twitondere ibyo twunvana abantu, ahubwo twite ku ijambo ry’Imana arryo Bibiriya. Ese ahari confusion ngo yarpfuye azuka mu minsi 3 ni Yesu se ko ariwe tuzi, none se wamara muri soins iyo minsi yose wapfuye batarakujyana muri morgue? yari asanzwe arwaye se? none Imana itumira abantu mu bitaro? kuki ateretwe ari mu rugo cg ahandi? birajijishije. Mushishoze bene data.

  • jyewe ndibaza ko ari ukurota kwa ninjoro yarose yafphuye kuko ibaze abana banyara kuburiri benshi iyo bukeye uramubaza ati kuki wanyaye kuburiri akakubwira ati narose ndimo nkina nabandi bana hanyuma njya kwihagarika mu byasti nkangutse nsanga nanyaye kuburiri. ahita agusaba imbabazi. none dusabe IMANA itwigishe kusobanukirwa n’ibiri muri iyisi twunve ijambo ryayo twitonze.

  • NSHUTI YAJYE NYUNVA NEZA BURYA KUGERA KURE SIKOGUPFA TANDUKANYA COMA NO GUPFA UWAPFUYE BAMUSHYIRA MURI MORGUE UKEKAKOSE ABAFOROMO BA HASHIKA BATAZI GUTANDUKANYA MORGUE NA SOINS INTANSIF KIREKA NIBA URUPFU N’IZUKA BYA APOSTLE BIFITE IKINDI KIBYIHISHE INYUMA

  • MUMATEKA UWAPFUYE AKAZUKA NI YESU. RAZARO YAZUWE NA YESU.APOTRE WE YAZUWE NANDE KO NTAHO YAMUVUZE.NDABONA ARI UBURYO BWO GUSHAAKA UMUGATI.

  • iyi email ye yatanze ntikora niyongere mwongere muyandike neza thx

  • Nshuti za Yesu.
    Umugisha w’Immana kuri mwese.Erega nimureke tumenye aho dushakira Immana ture
    ke kuvangirwa,Icyo Yesu Yakoreye kumusaraba i Golgotha nicyo kidufitiye aka
    maro ibindi ni(0),Ijambo ry’Immana nibwo buhanuzi butavangiye.Tube maso kandi twiha
    ne ibyaha.Maze Duhitemo Ubugingo Tubone ku
    baho.Yesu aturinde kandi twirinde muri byo
    se.agiye kuza gutwara itorero.

  • Uyu munsi nange nkuzaniye inkuru nziza yo kwimuka muburryo bwumwuka tukava mumbaraga zibisekuru bya kera ijambo ryimana mugitabo cyamaganya ya yeremiya 5.7 bibre iravuga ngo badata bakoze ibyaha ariko ntibakiriho twe twikoreye ibicumuro byabo nibihe byaha badata bakoze bimitse ibigirwamana birimo ryangombe ryababinga mwene nzundo na nyabingi barabiyoboka barabikorera uyu munsi rero birimo kugira ingaruka kubuzima bwacu twebwe dukomoka muriyo miryango yabikoze tugahura ningorane tutikururiye mwibuke ko ryangombe yari afite ingabo yagendanaga nazo zitwaga imandwa kandi buri mandwa ifite ikintu kibi ihagarariye tuzabireba ubutaha izo mandwa nizi Binego bya kajumba Mugasa ,Rukarabankaba ,Rutukuzambuga ,Kagoro ,Nkonjo,nizindi tuzavugaho ubutaha

  • Gasana arabeshya ibyo avuga arishakira umugati n’ubwiyemezi gusa ajye areka kuyobya abantu yishakire umugati neza ariko yegushaka umubare munini wo kubeshya urupfu si ikintu cyo gupfa kuvugwa uko wishakiye urwitondere ahubwo rutarakara rukakwigabiza.Dukeneye inyigisho zisobanutse apana kuturagira.Njye nkuzi muri MAGERWA ahubwo ko ntakikubona usigaye ubahe?

  • Ariko uziko aribyo koko uyu mugabo yakoze MAGERWA yirirwa atesha abantu umwanya gusa avuga ngo ntabwo ari surveillant ahubwo afite ubundi butumwa yahawe butari ubwo gucunga umutekano yari yarabujije abacuruzi amahoro nta n’umwanya tuba twifitiye,uziko umunyibukije nkibaza ahubwo igihe yaviriyemo,n’uko yagiye,byaramuyobeye yiyita intumwa y’Imana nakazi kanyu abishushanya mwese muzabibazwa.

Comments are closed.

en_USEnglish