Digiqole ad

Muri Yesu harimo Ubugingo

” Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi” Yohana 1:16 

Imana yafashe ibintu byose ibibumbira muri Kristo Yesu. Kuva kera abantu bakunda ibintu bifatika bareba ariko ibiri muri Kristo Yesu kugirango ubigereho bisaba kubanza guhishurirwa neza kugirango umenye ubwo butunzi bwahishwe muri kristo Yesu niyo mpamvu yagiriye inama itorero rya Lawodikiya ngo ungureho umuti wo gusiga ku maso ubone guhumuka(Ibyahishiwe 3:14-22)

Muri Yesu harimo byose
Muri Yesu harimo byose

Uhumutse amaso wasanga ibyo ushyira imbere Atari byo bibanza mu buzima bwawe. Ibi tutaramenya birahari birakora ababimenye byabahinduriye ubuzima bw’Umwuka bitwa intwari zo kwizera.

-Mu butayu Imana yafashe umutsima witwa Manu warimo byose kuko nta kibazo cy’imirire mibi cyabonetse. Uwo mutsima warimo intungamubiri zose ariko abantu bivovotera Manu bagashaka ibiyirenze.

N’ubu niko bimeze, Yesu yari akwiye kuguhaza wenyine ibindi byose bikaza ari umugisha ariko n’ubwo turi muri Kristo Yesu ntatunyuze kuko buri munsi turivovota twumva hari n’ibindi dukeneye.

Kubaha Imana iyo gufatanije no kunyurwa n’uko umuntu ari, bivamo inyungu nyinshi ariko n’ubwo wasenga gute utanyuzwe n’uko Imana yakugize uzahora wumva ko hari ikibura.

-Umutsima bariye wasobanuraga Kristo kuko yavuze ngo ni njye mutsima w’ubugingo wamanutse uva mu ijuru  atari nka Manu ba sogokuruza banyu bariye mu butayu bagapfa(Yohana 6:53-58).

Hari ibintu 7 byuzuye muri Kristo Yesu:

1. Utanywa amaraso yanjye ngo arye umubiri wanjye nta bugingo afite;

 

2.Muri we niho hari ubugingo buhoraho;

3.Muri we harimo kuzuka;

4.Niwe byo kurya by’ukuri n’ibyo kunywa by’ukuri(byujuje ubuziranenge);

5.Muri we harimo ubusabane( niyo mpamvu ababyawe n’amaraso bakundana kuruta abavukana mu nda);

6.Urya umutsima akanywa amaraso azabaho ku bwe(abantu banze kubeshwaho na we bazi babeshejweho n’ibindi ariko niwe ubarinze);

7.Kandi urya umutsima azabaho iteka ryose(nyuma y’ubu buzima hariho ubundi bw’iteka ikibazo uzabubaho hehe? Mu ijuru cyangwa mu muriro?)

Umuntu ahishuriwe ibyo byose yabaho yumva ko afite byose muri Kristo Yesu kuko yahawe ku bimwuzuye. Hari abantu Satani abeshya ko ari abakene ariko ufite ibi byose waba uri umukire ukomeye kuko ibi bizakugeza no ku bindi byose wifuza; iyaduhaye Kristo izamuduhana n’ibindi byose(Abaroma 8:32) kandi amaso yacu ntari kuri ibi by’akanya gato ahubwo icyo dutegereje ni ubuzima bw’iteka.

-Ibi bintu ko Biblia yatubwiye ko ari ubuntu bukomeza kuki abantu banga kwakira ubwo buntu?  Nibyo abantu ntibakunda ibintu by’ubuntu ariko nta n’agaciro wabona uha ibi bintu.

Rimwe Simoni umukonikoni yabwiye Petero ngo amuhe umwuka wera nawe amuhe amafaranga kugira uwo azarambikeho ibiganza awuzure Petero yaramubwiye ngo upfane ifeza zawe kuko impano y’Imana itaronkeshwa amafaranga. Emera ubuntu bw’Imana uzagira imigisha n’amahoro yose.

Esawu yari afite ubuntu bwo kuba umuragwa ariko ubwo buntu abugurisha ifunguro ry’umunsi umwe*Itangiriro 25:27-33). Imana iguhe ku byuzuye Kristo Yesu.

Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’Imana. Hari igitekerezo watanga kuri ubu butumwa, cyangwa wifuza gusengerwa by’umwihariko, cyangwa wifuza ko twakoherereza ubundi butumwa, wasura www.agakiza.org.

Pastor  Désiré HABYARIMANA


2 Comments

  • yesu aguhe umugisha utaganije nahigiye byishi cyane urebye ntacyo tuzireguza twarunvise ubutumwa ninayo mpanvu umuco wo gusoma ijambo mwijambo tuboneramo byose nagakiza kubuntu nagukunze rero ujye unsengera mbashe kumenya iki imana invugaho habwa umugusha amena

  • Amahoro y’Imana abane namwe,twe turashima Imana cyane ko ikomeje kuturinda.ndashaka gushima kuko mutugezaho ubutumwa bwiza biradufasha kwegera Uwiteka no kumuvuga mubatamizi cyagwa batazi ibye mwatakoze mukomere ntimucike intege . ibihe byiza

Comments are closed.

en_USEnglish