Digiqole ad

Chorale Saleme igiye kuvuga ubutumwa bwiza i Kamembe

Muri ino minsi Chorale SALEMU n’imwe muma Chorale akunzwe cyane mu Rwanda, bityo yagiye igira inshuti nyinshi hirya no hino mu Rwanda ndetse no mu bihugu bidukikije.

Chorale SALEMU bashimisha benshi mu ndirimbo zitanga ubutumwa bwiza
Chorale SALEMU bashimisha benshi mu ndirimbo zitanga ubutumwa bwiza

Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi wayo bwana NTAMBARA Etienne, nyuma y’aho bavuye i Burundi I Ngozi no muri CONGO KINSHASA (RDC), mu itorero rya CEPAC Kasenga-Uvira,  baracyakomeje ingendo z’ivugabutumwa.

Ni muri urwo rwego Itorero rya ADEPR Kamembe ryifuje gutumira iyo Chorale Salemu ngo ijye mw’Itorero ryabo kubafasha umurimo w’Imana mu buryo bwo kuririmba.

Chorale Salemu ikaba izwi cyane kuba ikora umuziki imbonankunone (Live) kuko gukora bimwe  abantu bakunda kwita PlayBack, itabikunda na gato.

ubwo Salemu yashimishaga abanya Uvira aho iherutse kujya.
ubwo Salemu yashimishaga abanya Uvira aho iherutse kujya.

Ubu noneho, Chorale Salemu iraha ikaze abakunzi bayo bose kuza gufatanya nabo ibyo byiza byose babikiye abanyakamembe.

Ikaba irarikiye by’umwihariko abanyakamembe mu ntara y’iburengerazuba  kuzaza gusangira imigisha kuva taliki ya 19 kugera 21/08/2011, dore ko hari na Film Chorale Salemu iteganya kuzereka abazaba baje gufatanya na Salemu.

Umuseke.com

6 Comments

  • Nukuri ndabazi, gusa mukomeze Umuriro wa Pentecote ku gicaniro kko ahenshi umaze kuzima

  • Nanjye ndabazi,ndabakunda,ndetse n’izongendo zose twari kumwe.Gusa Imana izabane nabo amajya n’amaza.Kandi amakuru meza nk’ayo niyo tubadukeneye cyane.

  • Nishimira cyane itorero rya ADEPR Gatsata kuko nahavanye kandi n’ubu mpavana ibihe byiza.
    Bravo Salem Choir Imana ijye iguha imbaraga muri byose.
    Ernest (from Gatsata Choir)

  • NA ADEPR I KIRUHURA TURABASHAKA BAZAZE BADUFASHE.(FROM ABACUNGUWE CHOIR AND HYSSOP CHOIR KIRUHURA).

  • Yeswu akomeze abagende imbere muri byose ariko mujye mugerageza kumenyesha abakunzi banyu gahunda kugirango tugerageze kubafasha uko Nyagasani adushoboje.ariko turabakunda cyaneeeeeeeee!!!

  • mumbabarire nashatse kwandika Yesu aho kuba Yeswu.murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish