Digiqole ad

Ibihugu 12 nibyo bizitabira Kigali Fashion Week

 Ibihugu 12 nibyo bizitabira Kigali Fashion Week

Jamil Walji yaje aturutse muri Kenya nk’ukora imideli ‘Designer’

Kigali Fashion Week ni icyumweru kiba ngaruka mwaka cyo kwerekana imwe mu myambarire y’ibihugu bitandukanye bikitabira byo hirya no hino. Kuri ubu, mu Rwanda hagiye guhurira ibihugu 12 bizaba bihagarariwe n’abanyamideli 22 bo muri ibyo bihugu.

John Bunyeshuri umuyobozi wa Kigali Fashion Week mu kiganiro n'abanyamakuru
John Bunyeshuri umuyobozi wa Kigali Fashion Week mu kiganiro n’abanyamakuru

Ni ku nshuro ya gatandatu icyo gikorwa cyo guteza imbere imideli kigiye kubera mu Rwanda guhera muri 2010.

John umwe mu banyamideli baturutse muri Nigeria, yavuze ko kuba umunyamideli bidasaba guhatirizwa kubikora. Ahubwo ko ari ibintu umuntu aba asanzwe yifitiye mu maraso.

Avuga ko ari ishema kuri we kuba ageze ku rwego atumirwa kwitabira imideli mu rwego mpuzamahanga. Ko kuri we abona inzozi ze atangiye kuzikoho imitwe y’intoki.

Sheena Frida wo muri Kenya, yasabye abanyamideli bo mu Rwanda ko bakwiye kwishimira ku rwego bagezeho rwo kuba igikorwa cya Kigali Fashion Week gisigaye gihurirwamo n’abanyamideli bo mu bihugu byo ku isi yose.

Akomeza abasaba ko bakwiye gukora imideli ari ibintu bibarimo kandi ko bagomba gusigasira umuco w’imyambarire y’igihugu cyabo. Bityo ejo n’ejo bundi mu bitaramo bikomeye bibera muri Amerika by’imideli hazagire umunyarwanda cyangwa undi wo muri aka Karere ubigaragaramo.

John Bunyeshuri umuyobozi wa Kigali Fashion Week wari mu nama n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Kamena 2016, yavuze ko yishimira uko asigaye abona ibijyanye n’imideli byitaweho mu Rwanda ugereranyije n’indi myaka yabanje.

Bimwe mu bihugu bizitabira iyi Kigali Fashion Week arimo, u Bushinwa, u Buyapani, Afurika y’Epfo, Rwanda, Ghana,u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Buhinde, Uganda, Kenya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Sudani y’Epfo.

Biteganyijwe ko icyo gikorwa cyo kwerekana imideli kizaba tariki ya 24 Kamena 2016 . Kikazabera kuri Century Park Hotel i Nyarutarama.

Patricia na Vanessa bari bahagarariye Bralirwa kubera ko ikinyobwa cya Mutzing aricyo mutera nkunga mukuru w'iki gikorwa
Patricia na Vanessa bari bahagarariye Bralirwa kubera ko ikinyobwa cya Mutzing aricyo mutera nkunga mukuru w’iki gikorwa
John waje ahagarariye Nigeria muri iki gikorwa
John waje ahagarariye Nigeria muri iki gikorwa
Moses wo mu Rwanda yavuze ko yishimira intambwe bamaze gutera
Moses wo mu Rwanda yavuze ko yishimira intambwe bamaze gutera
Abanyamideli batandukanye bari muri icyo kiganiro n'abanyamakuru
Abanyamideli batandukanye bari muri icyo kiganiro n’abanyamakuru
Sheena yaturutse muri Kenya
Sheena yaturutse muri Kenya
Uyu ni umwe mu bambika abo banyamideli 'Designer' yaturutse mu Bubiligi
Uyu ni umwe mu bambika abo banyamideli ‘Designer’ yaturutse mu Bubiligi
Bavuze ko atari ubwa mbere baza mu Rwanda. Ariko ko ari ubwa mbere bazanwa n'igikorwa nk'iki
Bavuze ko atari ubwa mbere baza mu Rwanda. Ariko ko ari ubwa mbere bazanwa n’igikorwa nk’iki
Jay D ni umunyamideli w'umunyarwanda uzagaragara muri icyo gikorwa
Jay D ni umunyamideli w’umunyarwanda uzagaragara muri icyo gikorwa
Jamil Walji yaje aturutse muri Kenya nk'ukora imideli 'Designer'
Jamil Walji yaje aturutse muri Kenya nk’ukora imideli ‘Designer’

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

Photo:Mugunga Evode/UM– USEKE

en_USEnglish