Digiqole ad

U Buhinde: Abanyarwanda barategura igitaramo cy’imideri ny’ Africa

Mu rwego rwo gusabana n’Abanyafrica ndetse n’Abahinde muri rusange, itsinda ryerekana imideri Models Empire  ndetse n’umwe mu ba nyarwanda bamaze kwerekana ubuhanga mu kuvanga imiziki Dj Danny bateguye igitaramo cyo kwerekana imideri ndetse n’ubusabane ku munsi witiriwe abakundana “Valentine’s Day”  uzaba ku itariki ya 14 Gashyantare 2015.

Dj Danny umunyarwanda umaze kwigaragaza cyane mu gihugu cy'u Buhinde
Dj Danny umunyarwanda umaze kwigaragaza cyane mu gihugu cy’u Buhinde

Iryo tsinda ry’abanyeshuri biga mu Buhinde muri Kaminuza ya Annamalai, iri aho bita Tamil Nadu, rikaba rigizwe n’abanyarwanda, RDC, Nigeria, Abarundi, Abahinde ndetse n’abandi bantu baturuka mu bihugu bitandukanye.

Icyo gitekerezo kikaba kigamije guhuza imyambarire ngo berekane umuco wa buri gihugu. Bikaba byarateguwe ku rwego rwo gushimangira ubucuti hagati y’abanyamahanga ndetse n’Abahinde biga  muri iyi Ntara ndetse n’abandi bazaba baje kwihera ijisho.

Nk’uko Dj Danny abitangaza, ngo nyuma y’ibitaramo bibiri bihuza ibihangange byabavanga imiziki byabaye mu mwaka wa 2014 akaba ariwe munyafrica wabashije kwitwara neza, ngo azongera abagaragarize ndetse anakumbuze Africa muri rusange.

Yemeza ko muzika nyarwanda imaze gukundwa ku rwego rutari rusanzwe kugaragara mu mahanga kugeza nubwo n’Abahinde baziririmba .

Iki gitaramo kikaba kibaye ku rwego rw’umuco,ubusabane, gushimangira ubucuti no gukomeza kugira umwaka mushya muhire wa 2015 w’instinzi muri byose.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish