Made in Nyamasheke abikorera baraganya ko ibikoresho bakoresha bihenze
Kubera ko u Rwanda ruri guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu, abatuye mu Karere ka Nyamasheke nabo batangije gahunda yo guteza imbere ibikorerwa iwabo, gusango bari guhura n’imbogamizi y’ibikoresho n’abakozi bihenze. Ikibazo cyugarije urwego rw’inganda mu Rwanda.
Mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ibikorerwa i Nyamasheke, ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije n’abikorera bateguye imurikagurisha riri mu rwego rwo guha amahirwe abacuruzi ndetse n’abikorera baciriritse umwanya wo kwerekana ibyo bashoboye, banerekana imbogamizi bagihura nazo.
Abatuye mu Karere ka Nyamasheke biganjemo urubyiruko babwiye Umuseke ko bashyigikiye iyi gahunda ya Leta, kuko ngo ibaha amahirwe yo ku menyekanisha ibyo bakora ku ruhando mpuzamahanga, ndetse bikaba byakura abaturage munsi y’umurongo w’ubukene.
Uru rubyiruko rukora inkweto mumpu twaganiriye ruravuga ko rwishimiye ibikorerwa iwabo, gusa ko ibikoresho nk’impu zo gushyira ku nkweto zikiri imbogamizi kuko ziva muri Kenya zikabageraho zihenze.
Uwitwa Mukashyaka Francine, ukomoka mu Murenge wa Kanjongo ati “Kuva Caguwa yavaho byaduhaye amahirwe kuko twabonye abakiliya, inkweto imwe igura 20 000 Frw, byavanyeho zazindi za 2 000.”
Akavuga ko bibaha umwanya wo kwigaragaza no kugaragaza ubushobozi bwabo kuko noneho bafite abaguzi, nubwo ngo bakiri bacye.
Ati “Impu zirahenze kuko uruhu rumwe rugura amafaranga arenga ibihumbi 25 kandi ziba zavuye muri Kenya, ubuyobozi bwacu turabwizeye buzadufashe bitworoheze tujye tubibona bitworoheye.”
Mugenzi we witwa Rudatsikira Felecien uri mubakora ‘Biscuit’ ziva mu Nanasi we avuga ko bahisemo gukoresha Inanasi kuko bazihinga.
Gusa, nubwo ibyo bakoresha hafi ya byose babifite hafi yabo, ngo baracyagorwa no kubona ibyo gupfunyikamo ‘biscuit’ baba bakoze kuko Ibikarito bapakiramo bigihenze.
Habyarimana Jovithe, Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ishoramari n’umurimo mu Karere ka Nyamasheke yabibwiye Umuseke bategura imurikagurisha bashakaga guhuza abacuruzi bakiri hasi n’abandi bafite intera bamaze kugeraho, kugira ngo bungurane ibitekerezo. Yizeza abikorera ko ibibazo bagaragaza bizwi ku rwego rw’igihugu, kandi Guverinoma iri kubishakira ibisubizo.
Ati “Intego yacu yagezweho kandi bizafasha aka Karere abantu bita ak’icyaro gatere imbere, kandi nta muntu wahejwe kuko twabonye abadusura bavuye Kayonza, Rubavu, Rusizi, ndetse na Karongi badusuye.”
Imurikagurisha rya Nyamsheke riramara iminsi 10, aho abikorera bateye imbere bazicarana n’abaciriritse ndetse n’ubuyobozi bw’aka Karere Nyamasheke basase inzobe barebe ibyo bakitaho byazatuma ubutaha bazagaruka hari aho bageze.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW
1 Comment
byiza cyanne nyamashecye irakataje.
Comments are closed.