Bashar al-Assad Perezida wa Syria yagiriye uruzinduko mu mujyi wa Moscou, uru nirwo ruzinduko rwa mbere agiriye hanze y’igihugu cye kuva intambara igamije kumuhirika yakwaduka mu gihugu cye mu 2011. Muri uru ruzinduko rutunguranye, Assad yaganiriye na Perezida w’U Burusiya Vladimir Putin. U Burusiya bwatangiye kurasa n’indege inyeshyamba za Islamic State (IS) zirwanya ubutegesti bwa […]Irambuye
Mu ruzinduko rutunguranye umunyabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye Ban Ki moon kuri uyu wa kabiri arajya mu duce twa Israel na Palestine turi kuvugwamo imirwano nk’uko bitangazwa n’umwe mu bayobozi muri Loni (UN). Ki moon ngo aramara aha iminsi ibiri asura ibi bihugu bishyamiranye muri iyi minsi kandi bituranye birebana ay’ingwe kuva mu myaka irenga 50 […]Irambuye
Israel ishingiye ku ngingo y’uko Ubufaransa bwasabye Akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi kureba uko kakohereza ingabo zo kurinda imisigiti Israel iri gupfa na Palestine, kiriya gihugu kirashinja Ubufaransa gutiza umurindi iterabwoba rikorwa n’imitwe yo muri Palestine harimo na Hamas. Hashize igihe abasore no muri Palestine batera abapolisi ba Israel ibyuma mu migongo babatunguye […]Irambuye
Umuryango w’abaganga batagira umupaka (MSF) wamaganye bikomeye igitero cy’indege cyagabwe ku bitaro by’uyu muryango ahitwa Kunduz muri Afghanistan. Medecins Sans Frontieres (MSF) yatangaje ko abaganga 9 bishwe muri icyo gitero, abandi bantu benshi barimo abarwayi n’abarwaza ntiharamenyekana umubare w’abapfuye. Iki gitero cy’indege cyamaze iminota 30 kandi ubuyobozi bw’ingabo za Amerika n’iza Afghanistan zafatanyije muri icyo […]Irambuye
Ba Minisitiri b’ingabo muri Leta zunze Ubumwe za America n’uw’U Burusiya barahura mu biganiro by’imbona nk’ubone “bidatinze bishoboka” kugira ngo hirindwe koi bi bihugu byombi byasakirana mu gihugu cya Syria, nk’uko umwe mu badiplomate yabitangarije BBC. U Burusiya bwatangaje ko bwarashe misile 20 ku nyeshyamba buvuga ko ari iza ‘Islamic State’ (IS) kuri uyu wa […]Irambuye
Uburusiya bwatangaje ko indeje zabwo z’intambara zatangiye kurasa ku barwanya b’umutwe wa Leta ya kisilam (Islamic State, IS) urwanya ubutegetsi buriho muri Syria. Nkuko byatangajwe na Minisiteri y’ingabo indege zigomba kurasa ku hantu hose hari ibirindiro by’uyu mutwe, ku mamadoka yawo ndetse no ku bubiko bw’intwaro n’ibikoresho n’inzira z’itumanaho ryabo. Ngo ibyo bitero byatangiye kugabwa […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri nibwo Malcolm Turnbull yarahiye nka Minisitiri w’Intebe mushya wa Australia, abaye uwa gatandatu ufashe uyu mwanya mu myaka umunani ishize. Ni inyuma y’uko uwari muri uyu mwanya Tony Abbott avanywe mu mirimo ye. Uyu warahiye yahize kuzahura ubukungu bwasubijwe inyuma n’uko ibintu byiafshe mu Bushinwa. Malcolm Turnbull w’imyaka 60 yahoze ari […]Irambuye
Amakuru aravuga ko hari abarwanyi ba Boko Haram 200 bageze mu mujyi wa Sirte muri Libya gufatanya na IS mu bikorwa byabo by’iterabwoba. Muri Werurwe uyu mwaka Boko Haram yari yaramaze gutangaza ko ifite iriya gahunda ariko ubu ngo yayishyize mu bikorwa. Kugeza ubu abantu 1,000 bishwe na Boko Haram ariko kugeza ubu Perezid Muhammad Buhari […]Irambuye
Mu ijoro ryacyeye, Umukuru w’igihugu cya Koreya ya ruguru Kim Jong Un yahamagaje abakuru b’ingabo ze igitaraganya abasaba kwambarira urugamba nyuma y’uko ingabo za Koreya y’epfo nyinshi zishyizwe ku mupaka ugabanya ibihugu byombi nk’uko Aljazeera yabyanditse. Uyu mwuka w’intambara hagati y’ibi bihugu byombi watangiye kuzamuka kuri uyu wa gatatu mu ijoro ubwo ingabo za Koreya […]Irambuye
Koreya y’epfo yatangaje ko yarashe kuri Koreya ya ruguru mu rwego rwo kwihimura kuko nabo barashweho n’imbunda zo mu bwoko bwa MM155, nyuma zo muri Koreya ya ruguru ku mupaka bihuriyeho. Koreya y’epfo ntiyatindiganije kuko nayo yahise irasayo ikoresheje imbunda zo mu bwoko bwa MM 155 yerekeza aho ibisasu byaturutse. Ubu inama y’umutekano ya Koreya […]Irambuye