Digiqole ad

Koreya ya ruguru yambariye urugamba na Koreya y’epfo

 Koreya ya ruguru yambariye urugamba na Koreya y’epfo

Kim Jong Un yasabye ingabo ze kwambarira urugamba

Mu ijoro ryacyeye, Umukuru w’igihugu cya Koreya ya ruguru Kim Jong Un yahamagaje abakuru b’ingabo ze igitaraganya abasaba kwambarira urugamba nyuma y’uko ingabo za Koreya y’epfo nyinshi zishyizwe ku mupaka ugabanya ibihugu byombi nk’uko Aljazeera yabyanditse.

Kim Jong Un yasabye ingabo ze kwambarira urugamba
Kim Jong Un yasabye ingabo ze kwambarira urugamba

Uyu mwuka w’intambara hagati y’ibi bihugu byombi watangiye kuzamuka kuri uyu wa gatatu mu ijoro ubwo ingabo za Koreya ya ruguru zarasaga muri Koreya y’epfo abandi nabo bakabasuziza.

Koreya y’epfo yahise isaba abatuye hafi aho kuhimuka bakajya kure kugira ngo urugamba ruramutse rurose, hatagira uwo rugiraho ingaruka.

Ibiro bikuru bya gisirikare muri Koreya y’epfo nabyo ejo byahise biterana byiga uko ibintu bimeze n’icyakorwa biramutse bikomeje kuzamba.

Kugeze ubu USA isanzwe ari inshuti magara na Koreya y’epfo ntacyo iravuga kuri uku gusubiranamo kw’aba baturanyi.

Niko bimeze kandi ku Burusiya bukora bya hafi na Koreya ya ruguru kuva Intambara y’Ubutita( Guerre Froide cyangwa Cold War) yarangira.

Amataliki  y’ingenzi yaranze ubushyamirane hagati ya Koreya zombi mu myaka 60 ishize.

Ubu hashize imyaka  60  hasinywe amasezerano y’amahoro hagati  ya Koreya zombi nyuma y’intambara yamaze imyaka itatu(1950-53). Nubwo habayeho gusinya ariko hakomeje kubaho ibitero shuma hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwo kwihimuranaho.

Dore amataliki azwi yabereyeho biriya bibazo:

Ku ltaliki ya 21 Kanama , 2015 ni ukuvuga uyu munsi  Kim Jong-Un yategetse ingabo ze kwambarira urugamba nyuma yo kurasana hagati y’ibihugu byombi kwabaye ejo.

Taliki 23, Ugushyingo, 2011 – Koreya ya ruguru yagabye igitero ku kirwa gito kigenzura rwa na Koreya y’epfo kitwa Yeonpyeong mu ‘Nyanja y’Umuhondo’ yica abantu bane harimo abasirikare babiri.

Taliki 26, Werurwe, 2010 – Koreya y’epfo yagabye igitero shuma ku kirwa cya  Baengnyong mu Nyanja y’Umuhondo yica abarobyi bo muri Koreya ya ruguru 46. Amahanga yemeje ko bishwe na Koreya ya ruguru ariko irabihakana kuko ngo itakwiyicira abaturage.

Taliki ya 29, Kamena, 2002 – Ubwato bwa Koreya y’epfo byararohamye buri mu bikorwa by’ubutasi hapfa abantu batandatu, bishinjwa Koreya ya ruguru ariko irabihakana.

Taliki 15, Kamena , 1999 – Amato ya Koreya ya ruguru n’iy’Epfo yaragonganye bivugwa ko abasirikare ba Koreya ya ruguru aribo bahasize ubuzima ari benshi, abantu 50.

Nzeri, 1996 – Ubwato bugendera munsi y’amazi bwa Koreya ya ruguru bukora ubutasi bwarazamutse bujya imusozi bituma abari baburimo bapfa abarokotse bahigwa bukware. Muri rusange hapfuye abantu 25.

Taliki ya 29, Ugushyingo, 1987 – Ba maneko babiri  ba Koreya ya ruguru bateze bombe  mu ndege ya Koreya y’epfo iturikira mu kirere cyo hejuru y’Inyanja ya Andaman yica abantu 115. Ba maneko bagerageje gucika ariko umwe arafatwa.

Taliki 9, Ukwakira, 1983 – Koreya ya ruguru yateze igisasu mu gihugu cya Myanmar aho Perezida Chun Doo-hwan wa Koreya y’epfo yari mu ruzinduko ariko we ntiyagira icyo aba ariko abantu 21 barimo n’abagize Guverinoma ye barahagwa.

Taliki 18, Nyakanga, 1976 – Ingabo za Koreya ya ruguru zagabye igitero mu gace ko muri Koreya y’epfo aho ingabo za USA zikambika bicamo babiri.

Taliki ya 21, Mutarama 1968 –Itsinda ry’aba Commandos bo muri Koreya ya ruguru banjiye mu Biro by’Umukuru w’igihugu cya Koreya y’epfo witwaga Park Chung Hee ariko baza gutangirwa n’ingabo zimurinda bararasana babiri baba aribo barokoka.

Umwe muri bo yavuze ko gahunda yari ukwica President Park.

Taliki 19, Mutarama, 1967 –Ingabo za Koreya ya ruguru zarashe ubwato bwa Koreya y’epfo bwitwaga  Dangpo burarohama abantu 39 bahasiga ubuzima.

Igisirikare cya Koreya y'epfo ngo nacyo kiteguye kwitabara
Igisirikare cya Koreya y’epfo ngo nacyo kiteguye kwitabara

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • None se niwe watumye abana na nyina ngo bice se. Oya namwe ntimukajye mukabya. Ntabwo wateza igihugu imbere usize 60 % by’abaturage inyuma. Nuiba umubare munini w’abaturarwanda ari igitsina gore, twese twemere ko u Rwanda rutatera imbere batarimo.

  • Sha uno muhungu niwe m,umwanzi w,amahoro akaba n,umu Dicteter naho abandi n,aboshya n,abandi.

Comments are closed.

en_USEnglish