Nubwo Polisi y’igihugu cy’Ubuhinde yatangaje ko yamaze guta muri yombi abagabo batanu bakoreye urugomo abanyeshuri bakomoka muri Tanzania ndetse umwangavu umwe bakamukuramo imyenda, abandi banyafurika bavuga ko muri iki gihugu ubwoba ari bwose ku mutekano wabo ko isaha n’isaha bashobora guterwa. Aya mahano yabaye ku cyumweru ubwo umukobwa ukomoka muri Tanzania wiga mu mujyi wa […]Irambuye
Turukiya yashinje indege y’U Burusiya kuvogera ikirere cyayo ndetse ihita ihamagaza Ambasaderi w’U Burusiya muri icyo gihugu. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko indege y’intambara y’U Burusiya, SU-34 yagurukiye mu kirere cya Turukiya ku wa gatanu nubwo yari yihanangirijwe kutarenga urubibi. Amakimbirane hagati ya Turukiya na’U Burusiya yatangiye ubwo indege y’intambara y’U Burusiya yahanurirwaga hafi y’urubibi […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu indege itagira umupilote y’ubutasi ya Koreya ya ruguru yarashweho n’ingabo zirinda umupaka wa Koreya y’epfo mu kuyiha gasopo ngo idakomeza kwegera umupaka wayo. Byabaye ngombwa ko iriya ndege ihita ikata isubirayo ikubagahu. Umwuka w’intambara hagati y’ibi bihugu bivandimwe uracyari wose. Ibiro ntaramakuru Xinua by’Abashinwa bivuga ko Inama nkuru […]Irambuye
Leta zunze ubumwe za Amerika zagurukije indege kabuhariwe y’intambara B-52 mu kirere cya Korea y’epfo mu rwego rwo kwerekana imbaraga nyuma y’aho Korea ya Ruguru itangaje ko ybonye intwaro ikomeye (Hydrogen Bomb). Iyi ndege yo mu bwoko bwa B-52 yagurukiye mu kibuga cy’ikigo cya girisikare kiri hafi y’umupaka na Korea ya Ruguru. Korea ya Ruguru […]Irambuye
Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu Koreya ya ruguru igerageje isasasu cya kirimbuzi cyo mu bwoko bwa Hydrogen bigateza ‘icyo ni iki’ mu bihugu bikomeye ku isi, umuturanyi wayo Koreya y’epfo yamaze gushyira ku mipaka ibifaru byinshi yongera kugarura imizindaro isakuza cyane isaba abaturage bayo baturiye umupaka wa Koreya ya ruguru kuryamira amajanja. Umwuka w’intambara […]Irambuye
Iran yashinje Arabia Saudite (Saudi Arabia) ko indege zayo n’iz’ibihugu byishyize hamwe by’Abarabu, zarashe ambasade yayo mu murwa mukuru wa Yemen, Sanaa. Ibinyamakuru bya Leta muri Iran byasubiye mu magambo y’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga avuga ko bamwe mu bakozi ba Amabasade bakomerekeye muri icyo gitero cy’indege. Abaturage bo mu mujyi wa Sanaa bavuze ko […]Irambuye
*Amakimbirane ashingiye ku kuba igice kimwe cya Islam ari aba Sunni ikindi ari aba Shia *Iran ishyigikira aba Shia, Arabia Saudite (Saudi Arabia) ni Umubyeyi w’aba Sunni *Iyi ntambara y’Ubutita hagati ya Iran na Arabia Saudite yahindutsemo intambara y’umuriro w’amasasu ya Kalashnikov n’amabombe muri Yemen no muri Syria. Igihugu cya Saudi Arabia cyahaye amasaha 48 […]Irambuye
Ubwo yari amaze kwambika imidari y’ishimwe bamwe mu bayobozi bakuru b’Ikigo cy’ubutasi cya Israel, Mossad, Minisitiri w’intebe wa Israel Benyamin Netanyahu yahaye gasopo umutwe wo muri Liban ufashwa na Syrian na Iran wa Hezibollah, avuga ko nihagira umuntu wese urasa muri Israel, iki gihugu kizihimura gikoresheje ingufu nyinshi. Ibi yabivuze bisa naho ashaka gusubiza Hassan […]Irambuye
Kuri uyu wa Kabiri Umukuru w’igihugu cy’u Burusiya Vladimir Putin yavuze ko kuba Turikiya yararashe indege y’intambara y’iki gihugu kandi yari iri mu kirere cya Syria ari nko ‘Kubacumita icyuma mu mugongo’. Perezida w’U Burusiya yahise asaba ko ubwato bunini bw’intambara bujya mu Nyanja ya Mediteranee bwikoreye indege z’intambara n’ingabo mu rwego rwo kwitegura urugamba. […]Irambuye
Mu gihugu cya Myanmar (Burmanie) nyuma y’imyaka 25 ishyaka National League for Democracy riyobowe na Aung San Suu Kyi ryatsinze amatora y’abadepite n’intebe zingana na 80%, ngo izi ntebe zirahagije kugirango iri shyaka ribasha gushyiraho perezida na leta nshya. Aya matora ngo ni yo ya mbere abaye mu mucyo muri iki gihugu, kurangiza ubutegetsi bushingiye […]Irambuye