Ahagana sa moya z’ijoro kuri uyu wa mbere, mu gihugu gituranye n’Ubushinwa cyitwa Thailand mu murwa mukuru haturikiye igisasu kiremereye cyajugunywe n’abantu bari bari kuri moto maze gihitana abantu byibura 27. Iki gisasu kandi cyasenye igicaniro kizwi cyane mu idini rya Boudha kitwa Erewan, bikaba bivugwa ko uwateye kiriya gisasu ari agamije gushegesha urwego rw’ubukerarugendo […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu mu Bushinwa ku cyambu cya Tianjin mu bilometero hafi 90 ivuye mu murwa mukuru Beijing haturikiye ikintu tutaramenya icyo aricyo gihitana abantu 44 hakomereka 500 gitwika n’imodoka nyinshi zari hafi aho. Kubera ubukana cyaturikanye ndetse n’ivumbi, umuriro ndetse n’ibyuma bya ziriya modoka, abaturage batuye hafi aho basohotse mu ngo zabo bariruka […]Irambuye
Kuri iki cyumweru abantu batamenyekana baraye bagabye igitero ku biro by’abahagarariye USA muri Turkey mu mujyi wa Istinye mu nkengero za Istanbul, bakomeretsa abapolisi baharinda ariko kugeza ubu nta mibare y’abapfuye iratangazwa. Iki gitero gikozwe nyuma y’uko ingabo za Turkey ziyemeje kwinjira mu rugamba rwo guhashya ISIS, umutwe washyizwe ku rutonde na USA ko ukora […]Irambuye
Muri video yasohowe n’umwe mu mitwe irwana na ISIS ikorera muri Syria yerekanye abarwanyi ba ISIS bafashwe bambitswe imyenda y’umukara bicwa barashwe mu mutwe n’abarwanyi bo mu wundi mutwe witwa Jaysh Al-Islam( ni ukuvuga Army of Islam). Uyu mutwe ngo urimo abarwanyi 25, 000 bahanganye na ISIS yo ubu bitaramenyekana neza umubare w’abasirikare ufite mu […]Irambuye
Indege ya gisirikare Herulas C-130 yakoze impanuka kuri uyu wa kabiri ubwo yari ivuye ku kibuga cya Medan yerekeza ku kibuga cyaTanjung Pinang mu ntara ya Sumatra muri Indonesia, abari mu ndege bose uko ari 113 n’abandi batatu bari ku butaka bahasize ubuzima. Iyo ndege biravugwa ko yagize ikibazo igihaguruka ku kibuga cy’indege. Ubwo yahise […]Irambuye
Perezida wa Afghanistan Ashraf Ghani kuri uyu wa kabiri yahaye umwanya ukomeye mu Rukiko rw’Ikirenga umugore. Niwe wa mbere muri iki gihugu gifatwa nka kimwe mu bikandamiza cyane abagore. Perezida yagize ati “Ntewe ishema n’uko ku nshuro ya mbere, nshyize umugore mu bacamanza b’Urukiko rw’ikirenga.” Ibi ni ibyo yatangarije i Kaboul mu nama rusange yari […]Irambuye
Mu ntara ya Sindh muri Pakistan ubushyuhe bumaze guhitana abantu 1017 bazize ubushyuhe bukabije butuma amazi yo mu maraso yabo agabanyuka kugeza bapfuye. Ibiro ntaramakuru by’Abashinwa (Xinhua) bivuga ko abantu 955 baguye mu bitaro bitandukanye byo mu majyepfo y’umujyi Karachi utuwe n’abaturage miliyoni 20 ndetse no mu mujyi wa Singh ngo abantu bamerewe nabi n’ubushyuhe […]Irambuye
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel iranyomoza raporo ya UN ivuga ko iki gihugu cyakoze ibyaho by’intambara mu bitero cyagabye muri Gaza umwaka ushize kigamije gusenya imyobo Hamas bivugwa ko yakoreshaga igaba ibitero muri Israel. Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu avuga ko uwari uhagarariye abakoze iriya raporo William Schabas ari umuntu uzwiho kubogama. Iyi raporo […]Irambuye
Ikigo cyitwa Rand Corporation cyarabaze gisanga umutwe w’ibyihebe wa Islamic State winjiza amafaranga angana na miliyoni imwe y’Amadorari . Ngo nubwo ingabo za USA ntako zitagize ngo zisenye ibigega bya petelori bivugwa ko ariho uyu mutwe wakuraga amafaranga, uyu mutwe uracyafite ubundi buryo ubonamo amafaranga harimo imisoro ndetse n’impano zitangwa n’abawukunda. Abantu baba mu gace Islamic state yigaruriye ariko […]Irambuye
Uyu ni umujyi wa kera cyane kuko umaze imyaka 2000 ubu ukaba uri gusenywa na ISIS ikomeje kwigarurira ibice bitandukanye bya Syria. Umunyamabanga mukuru wa UNESCO, Irina Bokova yabyamaganye, asaba ko uriya mujyi wa Palmyra watabarwa kuko ari ikintu cy’agaciro kanini mu mateka y’Isi. Yasabye ingabo za Syria n’abarwanyi ba ISIS kudakora kuri uyu mujyi […]Irambuye