Israel irashinja Ubufaransa gushyigikira Palestine mu iterabwoba
Israel ishingiye ku ngingo y’uko Ubufaransa bwasabye Akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi kureba uko kakohereza ingabo zo kurinda imisigiti Israel iri gupfa na Palestine, kiriya gihugu kirashinja Ubufaransa gutiza umurindi iterabwoba rikorwa n’imitwe yo muri Palestine harimo na Hamas.
Hashize igihe abasore no muri Palestine batera abapolisi ba Israel ibyuma mu migongo babatunguye kandi ibintu bimaze gufata indi ntera.
Itangazo rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel ryasohotse kuri iki Cyumweru, rinenga Ubufaransa rivuga ko bwacecetse igihe kirekire kandi none ubu ngo bukaba bushaka ko habaho umutwe mpuzamahanga wo kurinda umusozi w’Ingoro Yera( Mont du Temple) iri Yeruzalemu.
Israel ishinja Ubufaransa kutavuga ku mugaragaro ko nyirabayazana w’imidugararo ari abanya Palestine bamaze iminsi batera abapolisi ba Israel ibyuma mu mugongo no mu irugu.
Ubusanzwe agace karimo ziriya ngoro hari amasezerano yemerera Abayahudi kuhagera mu masaha runaka ariko n’Abasilamu nabo bakaza kuhasengera mu yandi masaha.
Itandukaniro ni uko Abayahudi batemerewe kuhasengera mu gihe Abasilamu bo babyemerewe nk’uko amasezerano yise statu quo abyemeza.
Muri iki gihe abanya Palestine barashinja Israel gushaka guhindura amasezerano bagiranye yerekeranye no gusimbura mu bihe byo gusengera kuri uriya musozi., bakavuga ko Israel ishaka kuhabiruka ikahikubira ubwayo.
Agace karimo imisigiti n’ingoro za Israel gaherereye mu Burasirazuba bwa Yeruzalemu, bivugwa ko Israel yagafashe muri 1967 ariko Umuryango mpuzamahanga ukabyamagana.
Kuri iki Cyumweru nibwo Umugaba w’ingabo za USA Gen Dunford yasuye Israel aje kuganira na mugenzi we Lt Gen Gadi ku myitwarire y’ibihugu by’Uburusiya, Iran na Syria ndetse n’ukuntu USA yakongerera amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare no mu butasi.
Ku byerekeranye na buriya busabe bw’Ubufaransa, Minisitiri wa Israel ushinzwe ubukerarugendo witwa Yariv Levine yemeje ko USA yitambitse ubusabe bw’Ubufaransa kuri kiriya cyemezo.
UM– USEKE.RW