Boko Haram muri Libya gufasha Islamic State
Amakuru aravuga ko hari abarwanyi ba Boko Haram 200 bageze mu mujyi wa Sirte muri Libya gufatanya na IS mu bikorwa byabo by’iterabwoba.
Muri Werurwe uyu mwaka Boko Haram yari yaramaze gutangaza ko ifite iriya gahunda ariko ubu ngo yayishyize mu bikorwa.
Kugeza ubu abantu 1,000 bishwe na Boko Haram ariko kugeza ubu Perezid Muhammad Buhari uherutse gutorwa yavuze ko azaca intege uyu mutwe umaze imyaka itandatu uca ibintu muri Nigeria no bihugu bituranye.
Umuntu usesengura imikorere ya Boko Haram, Jacob Zenn yabwiye ikigo Jamestown Foundation ko abarwanyi 200 bamaze kwinjira muri Sirte, Libya.
Uyu muhanga avuga hari amakuru atangwa n’inzego z’umutekano za Algeria avuga ko Boko Haram yamaze kwifatanya n’indi mitwe y’iterabwoba ikorera mu majyaruguru ya Niger.
Urwego rwa Nigeria rushinzwe abinjira n’abasohoka rwemeza ko hari abanya Nigeria 23,472 rwimye uruhusa rwo gusohoka mu gihugu kubera amakuru y’uko bashakaga kwinjira muri Boko Haram guhera muri Mutarama, 2014 kugeza muri Werurwe 2015.
Si muri Boko Haram bashakaga kwinjira gusa ahubwo ngo bari bafite gahunda zo kwifatanya n’imitwe itandukanye ikorera muri Aziya yo mu Burasirazuba bw hagati(Syria, Liban, Yemen na Iraq).
UM– USEKE.RW
1 Comment
ntibikwiriyeko ikiremwa muntu cyagakwiye guhohotera ikindi.hagakẅiye kugira ubumuntu.
Comments are closed.