Ibi bihugu by’ibihanganjye byatangaje amasezerano byagiranye ku ihagarikwa ry’intambara muri Syria, imirwano ikazahagarikwa guhera ku wa mbere w’icyumweru gitaha nimugoroba. Muri aya masezerano, Leta ya Syria igomba guhagarika intambara mu bice bizwi ko bigenzurwa n’abayirwanya. U Burusiya na America bigiye gushyiraho itsinda rihuriweho n’impande zombi, rizafasha mu kurwanya imitwe y’abahezanguni bo mu Idini ya Islam […]Irambuye
Nubwo nta rwego rwa Leta muri Uzbekistan ruremeza urupfu rw’uwari Perezida w’icyo gihugu, Turukiya yatangaje ko Islam Karimov wari umaze kugeza ku myaka 78 y’amavuko yatabarutse. Karimov yajyanywe mu bitaro igitaraganya mu cyumweru gishize nyuma yo gufatwa n’indwara yo guturika imitsi yo mu bwonko, Leta ya Uzbekistan yatangaje ko arembye. Kuri uyu wa gatanu Minisitiri […]Irambuye
Abenshi mu bahitanywe n’iki gitero ni abashakaga kwinjira mu ngabo bari hamwe mu majyaruguru y’umujyi wa Aden, nibura abagera kuri 35 biravugwa ko bahise bapfa. Imodoka irimo igisasu yayoberejwe ahantu hatorezwa ingabo, amakuru aremeza ko abantu benshi bapfuye muri icyo gitero. Amakuru Al Jazeera ikesha ibiro ntaramakuru AFP ni uko umwiyahuzi wari ukwaye iyo modoka […]Irambuye
Perezida w’ibirwa bya Philippines, Rodrigo Duterte yavuze ko igihugu cye gishobora kuva mu Muryango w’Abibumbye (UN), nyuma y’uko uyu muryango unenze cyane intambara yashoye mu kurwanya ibiyobyabwenge aho UN ivuga ko ibyo akora binyuranye n’amategeko mpuzamahanga. Ndetse we yumva Africa n’Ubushinwa nabyo byayivamo bagakora undi muryano. Duterte yavuze ko azasaba U Bushinwa n’ibihugu bya Africa […]Irambuye
Icyegeranyo cy’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International, kivuga ko abantu bakabakaba 18 000 bapfiriye muri gereza mu gihugu cya Syria kuva imvururu zo kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Assad zatangira muri Werurwe 2011 kugeza mu Ukuboza 2015. Iki cyegeranyo gishya ngo cyashingiye ku buhamya bw’abantu 65 barokotse iyicarubozo rikorerwa mu magereza yo muri iki gihugu […]Irambuye
Igisasu cyaturikiye mu bitaro mu mujyi wa Quetta cyahitanye abantu 43 ni mu majyepfo y’Uburengerazuba bwa Pakistan. Abantu benshi bakomeretse muri icyo gitro cyakorewe ahakirirwa abarwayi barembye, ni nyuma y’uko umurambo w’umwe mu banyamategeko warashwe agahita apfa mu masaha ya kare cyane kuri uyu wa mbere wari ujyanywe muri ibyo bitaro. Bamwe mu bahitanywe n’icyo […]Irambuye
Igihugu cya Indonesia cyanyonze abantu bane bahamwe no gucuruza ibiyobyabwenge muri bo batatu bari abanyamahanga. Umugabo umwe ukomoka muri Indonesia abandi batatu bo muri Nigeria barashwe urufaya n’itsinda ry’abasirikare mu gicuku, ubwo saa sita z’ijoro zari zikigera (17:00 GMT), muri gereza yo mu kirwa cya Nusakambangan. Abandi bantu 10 na bo byari biteganyijwe ko banyongwa […]Irambuye
Kugeza ubu zimwe mu ntiti muri Bibiliya zashidikanyaga ku nkuru ivugwa muri I Samweli 17:4 y’umugabo witwaga Goliath ngo wari ufite hafi metero eshanu z’uburebure, zikavuga ko ibi ari imigani yuzuyemo amakabyankuru. Ubu abahanga mu byataburuwe mu matongo bo muri Israel bavumbuye imva ahitwa Ashkelon irimo ibisigazwa by’imibiri y’abantu bareshyaga cyangwa se benda kureshya na […]Irambuye
Minisiteri w’Intebe wa Turukiya Binali Yildirim yavuze ko IS ari yo yihishe inyuma y’igitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Ataturk mu mujyi wa Istanbul mu ijoro ryakeye, iki gitero cyahitanye abantu 36 abandi 150 barakomereka. Iki gitero cyagabwe mu masaha ya saa yine z’ijo n’abantu batatu binjiye mu kibuga cy’indege cya Ataturk barekura urufaya […]Irambuye
Umutwe w’abarwanyi ba Islamic State birwanyeho mu gutero bagabweho n’ingabo za Leta ya Irak ubwo zageragezaga kwinjira mu mujyi wa Fallujah. Ingabo za Irak zabwiye abanyamakuru ko nyuma y’umunsi umwe w’igitero simusiga ingabo zidasanzwe zagabye kuri Islamic State, mu majyepfo ya Nuaimiya bagabweho igetero gikomeye n’abarwanyi bo muri uwo mutwe wa IS. Ingabo za Iraq […]Irambuye