India: Abanyafurika bigayo ubwoba ni bwinshi kubera urugomo bakorerwa
Nubwo Polisi y’igihugu cy’Ubuhinde yatangaje ko yamaze guta muri yombi abagabo batanu bakoreye urugomo abanyeshuri bakomoka muri Tanzania ndetse umwangavu umwe bakamukuramo imyenda, abandi banyafurika bavuga ko muri iki gihugu ubwoba ari bwose ku mutekano wabo ko isaha n’isaha bashobora guterwa.
Aya mahano yabaye ku cyumweru ubwo umukobwa ukomoka muri Tanzania wiga mu mujyi wa Bangarole, yambikwaga ubusa agakurwamo imyenda n’insoresore z’Abahinde, abandi bari kumwe barakubitwa ndetse n’imodoka barimo iratwikwa.
Ibi byabaye nyuma y’uko imodoka yabo yahageraraga ikurikiranye n’indi y’umunyeshuri ukomoka mur Sudan y’Epfo, yari amaze kugonga Umuhindekazi ahita apfa.
Iyi modoka y’UmunyaSudan na yo yahise itwikwa, ngo abari bashungereye ntibabajije ubwenegihugu. Ngo bahise badukira imodoka bayiha inkongi, abarimo barakubitwa umukobwa umwe muri bo bamwambura imyenda yose.
Nyuma y’iki gikorwa giteye isoni abanyeshuri bakomoka muri Tanzania no muri Afurika benshi ngo banze gusohoka mu nzu babamo batinya ko bagabwaho ibindi bitero nyuma y’icyo cyabaye.
Uyu mwangavu wambuwe imyenda yatangarije televiziyo yo mu Buhinde ko bakirukankanwa n’aba bantu bari bamaze gutwika imodoka barimo, ngo bahungiye kuri bisi itwara abagenzi ya Leta, abagenzi barimo barabamagana, banga no kubatabara abari babamereye nabi.
Polisi y’Ubuhinde yavuze ko uyu mukobwa atakorewe ihohoterwa rishingiye ku ivanguraruhu cyangwa ku gitsina, ngo ni umujinya w’abaturage bari batewe n’iyo mpanuka.
Callixte Nduwayo
UM– USEKE.RW
5 Comments
None se nta bahinde baba Sudan cg muri Tanzania cyane cyane nka hariya za Dares salaam.
Abaginde nibakomeza kwinagira bakareka kuvana ibyo bintu bya xenophobie mu mitwe yabo ni igihugu cyabo kizahomba kurisha Africa.
Uwo mukobwa ni impumyi cg yifitiye ubwoba ko abavuze kuri tv ibyo bamukorera birenze! Iyo ni racism 101. Noneho umuhinde nagonga umunyarwanda tuzadukire n’abapakistan, nepal, bangladesh,…kuko bafite uruhu rusa??(n’abahinde ubwabo ntitwabadukira ubwabo,hakurikiranwa nyir’icyaha!!) Ni gute wavuga ko atari ivanguraruhu? Birababaje cyane kabisa. Abanyafurika twaruha twaruha! Uziko tutazi n’ivanguraruhu icyo ari cyo?
Bamaze gushira impumu za Idi Amin !? Baribeshya kuko ntabwo twahindutse cyane, umunsi byaba ngombwa twakongera tukabereka ibara ryacu nyakuri.
sha birambabaje ariko buriya bazi ubwenge bacisha make kuko ntacyo baturusha cyane cyatuma bagira africa nkabantu binjiji.reta nitabikurikirana ngo babarihe ibyo bangije kd banabahe indishyi zakababaro bazaba bikozeho.muzadukurakiranire andi makuru yabyo
Comments are closed.