Digiqole ad

Intambara y’Idini: Intumwa za Iran zahawe amasaha 48 ngo zive muri Arabia Saudite

 Intambara y’Idini: Intumwa za Iran zahawe amasaha 48 ngo zive muri Arabia Saudite

Nyuma yo kwicwa kwa Sheikh Nimr al-Nimr byakurikiwe n’imyigaragambyo ikomeye mu karere k’Abarabu biganjemo aba Shia

*Amakimbirane ashingiye ku kuba igice kimwe cya Islam ari aba Sunni ikindi ari aba Shia

*Iran ishyigikira aba Shia, Arabia Saudite (Saudi Arabia) ni Umubyeyi w’aba Sunni

*Iyi ntambara y’Ubutita hagati ya Iran na Arabia Saudite yahindutsemo intambara y’umuriro w’amasasu ya Kalashnikov n’amabombe muri Yemen no muri Syria.

Igihugu cya Saudi Arabia cyahaye amasaha 48 abahagarariye Iran kuba bahavuye, ni nyuma y’urupfu rw’Umuyobozi mukuru w’Idini ya Islam ishami ry’aba Shia rikorera muri Saudi Arabia, Sheikh Nimr al-Nimr wishwe ku wa gatandatu na bagenzi be 46 bahamwe n’ibyaha bijyanye n’iterabwoba muri Saudi Arabia.

Nyuma yo kwicwa kwa Sheikh Nimr al-Nimr byakurikiwe n'imyigaragambyo ikomeye mu karere k'Abarabu biganjemo aba Shia
Nyuma yo kwicwa kwa Sheikh Nimr al-Nimr byakurikiwe n’imyigaragambyo ikomeye mu karere k’Abarabu biganjemo aba Shia

Leta ya Arabia Saudite yatangaje ku cyumweru ko yamaze gucana burundu umubano n’igihugu cya Iran.

Iran ishinja Arabia Saudite kuba nyirabayazana w’intambara n’amakimbirane mu karere k’Abarabu.

Ibihugu bya Saudi Arabia na Iran kimwe gishyigikira aba Sunni ikindi kigashyigikira aba Shia, ibyo bice byombi ntabwo bicana uwaka ndetse ubushyamirane bwabyaye intambara yeruye y’umuriro w’amasasu n’amabombe muri Syria na Yemen.

Leta zunze Ubumwe za Amerika zirakomakoma impande zombie ngo ibintu bihoshe, hakomeze kubaho ibiganiro bishingiye kuri dipolomasi.

Sheikh Nimr al-Nimr wari umuyobozi mukuru w’aba Shia muri Saudi Arabia n’abandi bantu 46 bishwe ku wa gatandatu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Ubu Sunnis n’ubu Shia ni ibice bibiri byitandukanyije mu kwemera kwa Islam kuva kera ubu bihora bihanganye.

Mu masaha yo ku cyumweru, Polisi yarashwe bikomeye n’abantu batazwi mu gace Sheikh Nimr al-Nimr akomokamo ka Awamiya, intara iri mu Burasirazuba bwa Saudi Arabia, ibikorwa byaguyemo umuturage w’umusivile bikomerekeramo n’umwana mutoya nk’uko bitangazwa n’ibiro bitara amakuru muri Saudi Arabia.

Inzego z’umutekano ngo zikomeje gushakisha abagabye ibyo bitero, ubu byiswe ‘iterabwoba’.

Abayisilamu b’aba Shia bavuga ko batotezwa muri iyo ntara yo muri Arabia Saudite.

 

Saudi Arabia yahagaritse umubano wa Ambasade na Iran

Saudi Arabia yatangaje ko icanye umubano ushingiye kuri ambasade na Iran nyuma y’uko abigaragambya bateye Amabasade y’icyo gihugu mu murwa mukuru Tehran. Iki gihugu cyanahamagaje abadipolomate bari bagihararariye i Tehran.

Hari ababona ko uku gucana umubano hagati y’ibi bihugu bishobora kugera hirya no hino mu bindi bihugu by’Abarabu, aho kimwe muri ibi bihugu cyari gishyigikiye ikindi gihugu bitewe n’imyemerere y’idini.

Mu bihugu by’Abarabu bitewe n’uruhande gihagazemo, byatangiye kugaragaza uruhande biriho, haba mu gushyigikira Saudi Arabia y’aba Sunni cyangwa Iran y’aba Shia.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Saudi Arabia, Adel al-Jubeir yatangaje ko igihugu cye kitazihanganira ko Iran ihungabanya umutekano wacyo, yashinja Iran kuba yaratanze intwaro mu duce tumwe na tumwe igambiriye guteza akaduruvayo mu karere k’Abarabu.

Yagize ati “Iran ifite amateka mabi yo kwivanga mu ntambara n’ibibazo by’Abarabu, kandi akenshi bikurikirwa n’ibikorwa bisenya.”

Mu minsi ishize, Umuyobozi w’Ikirenga w’idini ya Islam muri Iran, Ayatollah Ali Khamenei yaburiye igice cy’aba Sunni (Saudi Arabia) ko izahura n’ukwihorera kw’Imana bitewe ngo n’uko yica Abayisilamu b’aba Shia mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ayatollah Khamenei yavuze ko Sheikh Nimr wishwe ari uwahowe Imana “martyr” witangiraga amahoro.

Ambasade ya Saudi Arabia muri Iran yatewe n’abantu bigaragambyaga inyubako yakoreragamo barayitwika nyuma yo kwirukanwa na Polisi. Nta Mudipolomate n’umwe wagize icyo aba nk’uko Ministeri y’Ububanyi muri Saudi Arabia ibivuga.

Iran kuri uyu wa mbere yashinje Saudi Arabia gukoresha ibyabaye kuri Ambasade yayo ikabyururiraho ishaka gukongeza imvururu mu karere kose k’Abarabu.

Iran ivuga ko ibibazo bya Arabia Saudite ishaka kubikwiza mu karere kose aho kubishakira umuti.

Umubano wa Iran na Saudi Arabia wagiye uhungabanywa n’ibintu byinshi, birimo gahunda ya Iran yo gukora intwaro kirimbuzi, urupfu rw’AbanyaIran bari bagiye mu mutambagiro mutagatifu mu 1987 bakagwa muri Saudi Arabia mu mubyigano, bikaba byaranasubiriye mu mwaka ushize wa 2015.

Ibi bihugu byacanye umubano mu myaka ya 1988 na 1991.

Abantu 47 bishwe ku wa gatandatu na Arabia Saudite biganjemo aba Sunnis bahamwe n’ibyaha byo kugirana isano n’iterabwoba ryakorwaga n’umutwe wa al-Qaeda mu bihe byashize.

Sheikh Nimr yahamwe n’uruhare rwe mu bikorwa byo gukangurira abaturage kwigaragambya mu bihe ibihugu by’Abarabu byari mu kiswe “Arab Spring” byavuye ko aba Perezida bamwe bava ku butegetsi mu 2012 ni nabwo yatawe muri yombi.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish