Digiqole ad

Afghanistan: Umugore wa mbere yahawe akazi mu rukiko rw’Ikirenga

 Afghanistan: Umugore wa mbere yahawe akazi mu rukiko rw’Ikirenga

Abagore muri Afghanistan basanzwe bafite uburenganzira buto cyane kubwo bakeneye

Perezida wa Afghanistan Ashraf Ghani kuri uyu wa kabiri yahaye umwanya ukomeye mu Rukiko rw’Ikirenga umugore. Niwe wa mbere muri iki gihugu gifatwa nka kimwe mu bikandamiza cyane abagore.

Abagore muri Afghanistan basanzwe bafite uburenganzira buto cyane kubwo bakeneye
Abagore muri Afghanistan basanzwe bafite uburenganzira buto cyane kubwo bakeneye

Perezida yagize ati “Ntewe ishema n’uko ku nshuro ya mbere, nshyize umugore mu bacamanza b’Urukiko rw’ikirenga.”

Ibi ni ibyo yatangarije i Kaboul mu nama rusange yari y’abagore aho yari kumwe kandi n’umugore we iruhande rwe witwa Rula.

Anissa Rassouli ni umucamanza, mbere yo kwicara mu mwanya yahawe azabanza kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko izwiho kubamo abantu batsimbarara ku ka cyera.

Anissa yahawe umwanya wo kuba ‘umurinzi’ w’Itegeko Nshinga mu rukiko rw’Ikirenga.

Perezida Ghani yatangaje ko iki cyemezo agifashe agishyigikiwemo n’abakuru mu idini ya Islam kandi nabo bashyigikiye ko umugore azamuka.

Uyu mu Perezida yasabye ndetse ko ba Minisitiri bakwiye kujya bashyiraho ababungirije b’abagore.

Kuva ubutegetsi bw’Abatalibani bwahirikwa mu 2001 uburenganzira bw’umugore muri Afghanistan bwatangiye gusa n’ubuzahuka, gusa sosiyete y’iki gihugu isanzwe ifite imyumvire mibi cyane ku mugore ndetse ikazamo n’ubugizi bwa nabi kuri bo.

Ibihugu 10 bikarishya ku mibereho y’umugore;

10.Mali
9. Syria
8. Tchad
7. DRCongo
6. Somalia
5. Pakistan
4. Yemen
3.Guatemala
2. Sudan
1. Afghanistan

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ivyisi biratwenza! Iyifoto yuyumugore, ntiwomenya kwari masque canke kwarumuntu. Mbe nokuri karagamuntu bashirako ifoto nkiyo? If so, ntakamaroko kwirirwa bashira ifoto kuri karangamuntu.
    Uwabizana ahamacakubiri yamoko yiganje, ntabosubira kurabana amazuru.

Comments are closed.

en_USEnglish