Turkey: Ambasade ya USA yagabweho igitero
Kuri iki cyumweru abantu batamenyekana baraye bagabye igitero ku biro by’abahagarariye USA muri Turkey mu mujyi wa Istinye mu nkengero za Istanbul, bakomeretsa abapolisi baharinda ariko kugeza ubu nta mibare y’abapfuye iratangazwa.
Iki gitero gikozwe nyuma y’uko ingabo za Turkey ziyemeje kwinjira mu rugamba rwo guhashya ISIS, umutwe washyizwe ku rutonde na USA ko ukora iterabwoba.
Nubwo kugeza ubu ISIS itarigamba kiriya gitero, hari abakeka ko ariyo yabikoze.
Amakuru atangwa na Daily Mail avuga ko ikindi gitero cyagabwe ku biro bikuru bya Police biri ahitwa Sultanbeyli aho imodoka ipakiye ibisasu bayishoye kuri biriya biro bigakomeretsa abantu icumi.
Hagati aho ariko hari abandi barwanyi barasaga abapolisi hagati hafi aho.
Abarwanyi babiri ngo bahasize ubuzima abandi umwe w’umukobwa afatwa mpiri amaze kuraswa amaguru.
Ingabo za Turkey zinjiye mu rugamba nyuma y’uko abarwanyi ba ISIS bagabiye ibitero ku mupaka ugabanya kiriya na Syria.
UM– USEKE.RW
1 Comment
imana iturinde ayo majyini ngo ni isis
Comments are closed.