ISIS ngo yinjiza miliyoni 1$ buri munsi avuye mu misoro
Ikigo cyitwa Rand Corporation cyarabaze gisanga umutwe w’ibyihebe wa Islamic State winjiza amafaranga angana na miliyoni imwe y’Amadorari . Ngo nubwo ingabo za USA ntako zitagize ngo zisenye ibigega bya petelori bivugwa ko ariho uyu mutwe wakuraga amafaranga, uyu mutwe uracyafite ubundi buryo ubonamo amafaranga harimo imisoro ndetse n’impano zitangwa n’abawukunda.
Abantu baba mu gace Islamic state yigaruriye ariko bafite akazi ka Leta, batanga umusoro ungana na 50% y’ibyo binjiza nk’uko New York Times ibivuga.
Ibigo bikorera ku butaka ISIS yigaruriye bigirana amasezerano na ISIS maze bikajya byishyura 20% y’ibyo byinjiza.
Uretse iriya misoro tubonye haruguru, petelori nayo ifasha ISIS kwinjiza amafaranga. Mu rwego rwo gutuma ibindi bigo bya Leta ya Iraq bicukura kandi bikagurisha petelori bibura abakiliya, ISIS yagabanyije ibiciro cyane.
Uku kugabanya ibiciro bituma abakiliya bayiyoboka.
Uyu mutwe ushyira amafaranga menshi mu kwigisha abaturage bawo ndetse n’ingabo zawo kugira ngo bamenye uko bakwirwanaho mu nzego zose z’ubuzima.
Abayobozi bakuru ba ISIS birinda gushora amafaranga mu bikorwa remezo, banga ko byazasenywa n’ibitero by’ingabo zibarwanya kandi ngo babyanga kubera ko baba badashaka ko nibumuka bazabisiga.
Uyu mutwe w’ibyihebe ukora ibishoboka byose ugafata intwaro z’abasirikare uba wirukanye kandi aho umaze gufata hose ukagerageza kuhaguma no kwigisha abaturage baho uburyo bakwiteza imbere.
Kubera kwirinda gusesagura, ISIS iba ifite ubushobozi bwo kwimuka igatera no mu tundi duce , niyo yaba yirukanywe mu gace kamwe ikajya mu kandi.
ISIS imaze kugera mu bihugu bya Iraq, Libya, Syria kandi buri gihugu muri ibi gifite petelori.
Ejo bundi kuri twitter hagaragaye amafoto yerekana abafana ba ISIS bavuga ko yamaze kugera mu Butaliyani, i Roma.
UM– USEKE.RW
1 Comment
U Rwanda ruritondere kuzakira ngo ababuze aho baba Israel yanze kwakira! Ngo n’i Roma aba bahezanguni mu idini bagezeyo bihinduye abimukira bajya mu Burayi. TUBE MASO TWESE KANDI TUREBA KOKO IGIFITIYE INYUNGU UMUNYARWA W’UBU N’UWAHAZAZA.
DUKOMERE MU ITERAMBERE
Comments are closed.