Syria:Irina Bokova aramagana ISIS iri gusenya Umujyi wa Palymra
Uyu ni umujyi wa kera cyane kuko umaze imyaka 2000 ubu ukaba uri gusenywa na ISIS ikomeje kwigarurira ibice bitandukanye bya Syria. Umunyamabanga mukuru wa UNESCO, Irina Bokova yabyamaganye, asaba ko uriya mujyi wa Palmyra watabarwa kuko ari ikintu cy’agaciro kanini mu mateka y’Isi.
Yasabye ingabo za Syria n’abarwanyi ba ISIS kudakora kuri uyu mujyi kuko byaba ari akaga ku bantu bazabaho mu minsi iri imbere.
Mamoun Abdulkarim ushinzwe kwita ku birango ndangamurage bya Syria mu minsi yashize yari yabwiye Isi ko abarwanyi ba ISIS baburaga ibilometero bibiri ngo bagere kuri Palymra bityo ko yari afite impungenge ko bazasenya uriya mujyi wa kera cyane ariko ugifite ibiwuranga bigaragara.
UNESCO ivuga ko uyu mujyi ari ikirezi k’Isi(ikintu cy’agaciro gakomeye ku murage w’Isi).
Muri uyu mujyi hahuriraga abantu batandukanye baturutse mu bihugu byo muri Aziya ya kera.
Mu kinyejana cya mbere n’icya kabiri, muri Palymra hubatswe ingoro nziza cyane zerekanaga umuco w’Abaroma n’Abagereki ndetse n’Abaperesi, gusa abarwanyi ba ISIS ntibashaka ko hari ibuye rizasigara rigeretse ku rindi.
Mailonline
UM– USEKE.RW
3 Comments
Palmyra disi ndahibuka nagize amahirwe yo kuhagera muri 2009, ni ahantu heza cyane, mbega intagondwa mbi weee!!! Ndibuka inzu yaho yitwa Tarrif court aho abaturage buwo mujyi bazaga kwishyurira imisoro, nicyo bita Valley of tombs mu kilometero 1 uvuye Nicropolis.
Isi ifite abarwayi benshi utamenya indwara zibarimo. Burya imbere y’umuntu habamo ibyo utamenya. Nkaba koko ziriya nzibutso barazirwanya ngo bunguke iki> harya ISIS n’abaslam? Yewe ga, Imana yararakaye irongera irarakara ariko aho izahagurukira bizaba ibibazo n’utubazo.
Ntibitangaje,gusa Sinavugako Atar’abaislam Nibo Ariko Nigatumwa!Ntabwo Barwana Kubera Imana,ntanubwo Barwana Kubera Isi Ntibashaka Nijuru,mpamyako Nabo Batazi Icyo Bashaka.Umuvumo Wimana Ubane Nabo.
Comments are closed.