Digiqole ad

Indonesia: 113 bahitanywe n’impanuka y’indege ya gisirikare

 Indonesia: 113 bahitanywe n’impanuka y’indege ya gisirikare

Aho impanuka yabere ni iki gice cyonyine cyiatabaye ubuvungukira

Indege ya gisirikare Herulas C-130 yakoze impanuka kuri uyu wa kabiri ubwo yari ivuye ku kibuga cya Medan yerekeza ku kibuga cyaTanjung Pinang mu ntara ya Sumatra muri Indonesia, abari mu ndege bose uko ari 113 n’abandi batatu bari ku butaka bahasize ubuzima.

Aho impanuka yabere ni iki gice cyonyine cyiatabaye ubuvungukira
Aho impanuka yabere ni iki gice cyonyine cyiatabaye ubuvungukira

Iyo ndege biravugwa ko yagize ikibazo igihaguruka ku kibuga cy’indege. Ubwo yahise yohereza ubutumwa ko ifite ikibazo mu buryo bwa tekinike.

Mu kugwa yagonze inyubako ikaba yageragezaga gukata ngo isubire ku kibuga yavuyeho itaragera mu rugendo hagati nk’uko bitangazwa na XinuaNews.

Umuvugizi w’igisirikare muri Indonesia yavuze ko iyo ndege yari itwaye ibikoresho bya gisirikare. Ngo yagonze nyuma y’iminota ibiri imaze guhaguka ubwo yari igeze mu birometero bitanu gusa.

Kugonga byatumye ihita ishwanyagurika maze ifatwa n’umuriro  abarimo ntihagira urokoka.

Abageze aho yabereye bavuzeko uretse igice cy’inyuma cy’indege aricyo cyonyine kikigaragara naho ibindi byabaye ivu. Kandi ko babonye imibiri y’abantu yivanze n’ibyuma by’indege byangiritse.

Imibiri igera kuri 66 niyo imaze kuboneka. Mu gihe bagishakisha indi mibiri yabaguye muri iyo mpanuka.

Muri iyo ndege kandi harimo n’abasivile abenshi ngo bakaba ari abo mu miryango y’abasirikare n’abakozi bo muri iyo ndege.

Ni inshuro yakabiri mu myaka 10 habaho impanuka nk’iyi mu mujyi wa Medin muri Indonesia.

Mu  kwezi kwa cyenda 2005 indege Mandala Airlines Boeing 737 yaguye mu giturage ihitana abantu 143 harimo 30 bari bari ku butaka. Ubwo yavaga Medin yerekeza ku kibuga cya Polina.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • pole sana ! abanya indonesia bihangane. nakoranye nabo ni abantu bagira ikinyabupfura no kubaha cyane. ntashobora kukunyuraho atagushuhuje nubwo waba urangaye.

Comments are closed.

en_USEnglish