Musenyeri Mbonyintege yanenze bimwe mu byavugiwe mu Kwibuka i Kabgayi
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Smaragde Mbonyintege avuga ko hari amwe mu magambo yavuzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside Dr Bizimana Jean Damascene atarafashije benshi mu bazi amateka yabereye i Kabgayi. Icyo yita kwitirira abantu ibyo batakoze.
Mu mpera z’icyumweru gishize i Kabgayi habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri uyu muhango, mu ijambo rye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr Bizimana Jean Damascene yibanze ku mateka, yerekana uruhare rw’Abasenyeri n’Abapadiri bo muri Kabgayi mu kubiba urwango hagati y’Abahutu n’Abatutsi.
Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ko kuva ku bwa Perezida Kayibanda bamwe mu bakuriye Kiliziya Gatulika i Kabgayi bafashije Leta mu kubiba urwango.
Dr Bizimana yagarutse ndetse ku mazina ya bamwe barimo Musenyeri Peraudin yagarutseho kenshi, avuga ko uyu ari mu bashyigikiye inyandiko zirimo iy’amategeko 10 y’Abahutu yiswe (Manifeste des Bahutu).
Muri uyu muhango, warimo umunyamakuru w’Umuseke hakinnwe ikinamico yerekana uruhare bamwe mu bapadiri bagize mu kwica Abatutsi.
‘Abakinnye iyi kinamico bari bambaye amakanzu y’Abapadiri bakavangura abaturage bashingiye ku moko bagatwara uwo bise Umututsi bakamushyikiriza Interahamwe zikamwica’.
Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi yabwiye Umuseke ko hari ibintu byahavugiwe bidashimishije muri iki gihe nyuma y’imyaka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.
Yagize ati “Ntabwo biriya biganiro byafashije impande zombi, kandi nta n’ubwo Peraudin witiriwe iyo nyandiko ibiba urwango ku Batutsi ariwe wayanditse, nta kimenyetso na kimwe kibyerekana n’ubwo atabyamaganye.”
Musenyeri Mbonyintege avuga ko bitari bikwiye ko bavuga ku bibi gusa by’Abatutsi biciwe i Kabgayi, ko bari bakwiye no gushima ibyiza byahabereye nk’abitangiye abantu bashaka kubarokora hakaba ngo n’abahasize ubuzima.
Musenyeri Mbonyinege avuga ko muri aba bagaragaje ubutwari harimo abapadiri n’umugore w’umuhutukazi witwa Mukandanga Dorothee wishwe ashaka kurengera abakobwa b’abanyeshuri yayoboraga mu ishuri ry’abaforomo n’ababyaza.
Musenyeri avuga ko uburyo ikinamico yakozwe yerekana Abapadiri mu bwicanyi ari iyo kwanduza isura ya Kiliziya, kandi ko n’ibyabaye icyo gihe kuri bamwe mu bihayimana imyumvire yahindutse ubu.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW
0 Comment
uhhhh
ubu se disi izi nyigisho ziba zigamije iki??muri Make inyigisho njye nkuyemo nuko umuhutu uzajya aba afite ijambo azajya yigisha ububi bwabatutsi, noneho umututsi yabona ijambo, akigisha ububi bwabahutu! mbega twe!!! birababaje. Ibintu bivugwa mu byunamo njye mbona ntaho bitaniye nibyo murega abahutu bigishaga nyuma yo kwibohora ingoma ya cyami.
Njye icyunamo ngiye kujya ndeka kucyitabira kuko kivugirwamo amarangamutia masa masa! Aba bishe abantu, hashize imyaka benshi muribo brarekuwe ndetse bakunze kunyuzwa mw’itangazamakuru ko biyunze n’abo biciye kugeza no gushyingirana. Hari abandi ariko bumva mucyunamo, ibyabaye byose haba guhera za 56 kugeza 94 byazirikwa ku gakanu ka Kiriziya Gatolika kimwe n’abari abategetsi icyo gihe.
Nimureke Genocide yakorewe abatutsi ihame uwayikoze nuwagize uruhare mukuyishyira mu bikorwa naho guhora mumoko, njye nsanga ntacyo bivuze. Ikindi kandi hari ibyagombye kwerurwa bikavugwaho kugira ngo bitazongera kugaruka ukundi. Nko gushyira abantu mu myanya! Hati rwose abavuga ko amoko ashingirwaho nubwo ubutegetsi butabikozwa.
Icyo nzi cyo nuko n’abarundi batagiraga ubwoko mu marangamuntu yabo nyamara ibyamoko ntawe ubarusha kubikoresha! Babisoma he?! Ubwoko buba kumutim ntibuba mu byangombwa. Mbiswa
@Zabuloni, biragaragara ko utarumva neza uruhare rw’icyunamo muri politiki igihugu kigenderaho no mu miyoborere yacyo.
Ibyo umuyobozi wa CNLG yavuze byabayeho ntabwo yabeshye kandi na musenyeri ntabwo yagaragaje niba yarabeshye. Niba yavuze ububi bw’abapadiri rwose ibyo ntawe utabizi cyane cyane ababaye i kabgayi muri jenoside. Ntawe utazi ukuntu Musenyeri yaje agasohora abatutsi mu kiliziya kandi abona interahamwe zirekereje, ntawe uyobewe ukuntu abapadiri babaga batemberana n’interahamwe mu mpunzi,. Musenyeri rero nareke kwiraza inyanza kuko ibyo twabonye i kabgayi ntabwo twarikumwe.
Njye amagambo avugwa na Bizimana namaze kuyakira ntabwo akirirwa antangaza kuko ibyo mwumvana buriya nibyo bike kubiba bisigaye mu mutima we. Kuba Musenyeri atinyutse kuyanenga nabyo ni intambwe nziza kuko iyo uyakoreye isuzuma usanga ashobora kuzangiza byinshi mu bihe biri imbere naramuka akomeje kuvugwa kuriya. Biragoye kunenga Perraudin naba Kayibanda igihe nawe wibitsemo urwango ukanarugaragariza mu mvugo zawe buri munsi, bene nkibi nibyo byadukururiye akaga kuko uwashakaga wese yajyaga ku karubanda akavuga uburyo abatutsi ari babi maze abamwumva bakabishyigikira ntihagire numwe umwamagana. Icyo hyatubyariye mwarakibonye! Wa mugabo witwa Mugesera nawe igihe yavugagako abatutsi ari babi bagomba gucishwa Nyabarongo bakoherezwa iwabo hari benshi bamukomeye amashyi nyamara ubu ngubu iyo bongeye kumva iyo disikuru ye bahinda umushyitsi. Nka Bizimana we ikimbabaza ni uko ibyo avuga abivuga nkuhagarariye leta, bityo bikaba byerekanako ariyo position ya leta kuko ntana rimwe yigeze yamaganwa nayo. Ndibuka mu rukiko ukuntu Mugesera yihakanye ibyo yavuze akarahira ko atari we wabivuze ngo ari montage da, nyabuneka mwa bagabo mwe mujye mwitondera ibyo muvuga kuko na Mugesera abivuga ntiyaraziko bizamubera nka ka katsi umugabo anera gakubiranyije karangiza kakamushiburiraraho amazirantoki. Uyu munsi urumva uri safe kuvuga ibyo ushatse ariko ujye uzirikana igitekerezo cy’umugabo witwaga Nyamutegerakazazejo maze uhane ururimi rwawe, Kayibanda naba Gitera tuvuga nabi ubu nabo bari abantu nkatwe kandi nabo ibyo bavugaga cyangwa hagakora bitanya abanyarwanda bumvaga ari ukuri da.
audio irihe?
Iyo usesenguye ibibera mu Rwanda n’ibivugwa n’abayobozi barwo, ubona ko 1959-1994 yari mi-temps ya mbere, none 1994-2018 turi mi-temps ya kabiri. Niba nayo izamara imyaka 35 ntumbaze. ubwo yazageza muri 2029. Hanyuma? Time will tell. Dutegereze imyaka 15 isigaye si myinshi.
Wowe Hitimana,nta muntu numwe uzi uko u Rwanda ruzaba rumeze muli iyo myaka uvuze 15.Wenda bizaba bimeze neza cyangwa twarongeye kurwana,haraje ubundi butegetsi.Nobody knows what the future holds.
@Magayane, 2029-2018= 11!!
Musenyeri Smaragde abonye uwo yikorereza. Buretse ahuguke Bizimana maze bahangane rero, kuko niwe wicaye mu ntebe Perraudin yicaragamo.
ariko ndabaza Bizimana agize ubwo ajorwa na Musenyeri abandi twese twamwumvaga tukinumira….Nyamara abanyarwanda turi IBIGWARIIIIIII
Haba ubwo numva amagambo avugwa na Dr Bizimana nkumva narira nkaboroga ndirira u Rwanda rwambyaye. Ubu se amaraso yose yamenetse yamenekeye iki? Bizimana wowe ntegereje kuzareba amaherezo yawe. Gusa urwango ubiba ntiwibwire ko rudakura, nirutaranduka hakiri kare sinshidikanya ko abana n’abuzukuru bazasarura imbuto zarwo. Itonde cyakora nturi n’uwa mbere, hari benshi nkawe iminsi yonyine yasanze badakwiye kwisazira bakagenda bakadusiga.
Ni ukuri nanjye iyo numvise ibintu avuga ndahahamuka. Mumbwire niba yarabyaye? Il semblait frustre dans la vie.
Ese koko niba hariho abakoze ibibi hakaba hariho nabakoze ibyiza ntibikwiye kunenga abahemutse no gushima abakoze neza,nonese Kiliziya yakoze ibibi gusa?Njye mbona ibyo uriya mushumba yavuze ari ukuri!
Nibyo koko Gatolika yagize uruhare rukomeye muli genocide.Ariko ntimukibagirwe n’andi madini.Urugero,Anglican Church yali ifite Abasenyeri 7 muli 1994.Bose bali abahutu gusa.Batatu muli bo (Nshamihigo,Ruhumuliza na Musabyimana),bashinjwa gukora Genocide,ku buryo uriya Musabyimana yaguye muli gereza ya Arusha.Gacaca ya Shyogwe yamukatiye burundu y’umwihariko.Amadini yose,uretse ahari abahamya ba yehova,yose yagize uruhare rukomeye muli genocide.Kandi n’ubu usanga amadini yivanga cyane muli politike.
Jyewe Dr. Bizimana mwemera nk’umunyabwenge uvuga ibintu biri ku murongo kandi byumvikana. Gusa hariho igihe amarangamutima amutwara agatana. Nagirango ahubwo mwisabire mu busesenguzi bwe nk’umuhanga azatugereranyirize inyandiko 2 zose zasohotse mbere gato ya 1959. Iya mbere ni ” Manifeste des bahutus ” yanditswe na Kayibanda Grégoire na Gitera Joseph; Iya 2 ni iyiswe ” Ibaruwa y’abagaragu b’ibwami” abayanditse simbibuka bose ariko harimo abitwaga Joseph Mungarurire, Rwangombwa na Kayihura. Rwose azazidukorererho ubusesenguzi nk’umuhanga kuko nzi neza ko izo nyandiko azizi.
Ikindi gitekerezo: Buriya inshingano za CNLG zihawe komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, izindi zigahabwa FARG bityo CNLG ikavaho ntibyarushaho gufasha abanyarwanda kwiyubaka?
Nyabuneka ntimunyongere igitekerezo.
Murakoze
Mgr Semaragde urakoze cyane kuko utinyutse kunenga ku mugaragaro imvugo z’uriya muyobozi zidafasha benshi muri iki gihe. Ese ko nta na rimwe ndumva hagira ushima uruhare urwo arirwo rwose rwatumye arokokera i Kabgayi?! Ibyo aribyo byose hari abahutu bafashaga abatutsi kuhagera, hari abihayimana babarwanyeho mu bushobozi bucye bari bafite kugeza Inkotanyi zihageze,…Ubwo se ibyo kubigaragaza koko ni ikibazo?Abo bagabo barakomeye cyane muri iki gihe. Ninayo mpamvu bumva ko kwikoreza genocide cg ingengabitecyerezo yayo uwo bashaka wese babyemerewe. Ni abantu bacye cyane rero dusigaranye muri uru Rwanda batinyuka kuvuga ku ngingo nk’iyi. Umenya kugereka ku muntu nka Mgr. Samaragde ingengasi ya genocide bitakoroha, abandi bo bagomba kuruca bakarumira ..Ubwo se koko turagana he?
Bizimana afite abamushyize muri uriya mwanya. Igihe cyose akiwicayemo, nuko inshingano bamuhaye yinjira muri CNLG akizitunganya neza. Abasakuza rero murata igihe. Va ku giti dore umuntu.
Nta cyabashobora abo basenyeri bibiwani nu mututu ubutumwa bavugaga mbere nanubu baracavuga byamariye iki igihugu ntubona ko ashigikiye interahamwe
Kuva Perraudin yaragize uruhare mu mpinduka zo muri 1959, cyane cyane kubera iriya baruwa yise Super Omnia Caritas, birumvikana ko n’impinduramatwara yo muri 1994 itagombaga kugwa amahoro Kiliziya Gatolika. Inzika yari ikiri mbisi. Ariko igitangaje, nta n’umwe ujya atangaza ibikubiye muri iriya baruwa Perraudin yasinye, kuko nta kintu na kimwe kirimo kinyuranyije n’ukuri kw’ivanjili. Strategie nshya ni ukumugerekaho ibyasinywe n’abandi!! Ariko tujya tuzirikana ko paroisses n’amashuri birenga 2/3 byari mu gihugu ava ku buyobozi bwa Kabgayi yagize uruhare mu kubakwa kwabyo. Ikintu Perraudin atazigera ababarirwa uko mbibona, ni ukuntu yagiye guhangana na ba Pierre Mungarurire na Michel Kayihura muri LONI muri 1961, baratanze ikirego ko mu Rwanda habaye jenoside muri 1959, we avuga ko habaye ubwicanyi ariko butari muri urwo rwego.
Muzafate umwanya mubaze neza ukuntu Kiriziya Gaturika yahereye mu mizi ikangiza Abanyarwanda. Kandi si ho honyine, ahabaye Ubukoroni hanshi barayitwazaga. Nubwo batubwiye YEZU, ariko ibyo abayobozi bakomeye bayo bakoze byoretse imbaga . Kandi n’izi mpaka turimo ni ukubera bo. Hakozwe raporo irambuye y’uruhare rwa Kiriziya Gaturika ku irandurabunyarwanda mwakumirwa.
Birumvikana ko abateguye genocide yakorewe abatutsi bakanayikora, abana babo n’imiryango yabo muba mudashaka ko bivugwa. Mwari muziko mwica abatutsi mukamaraho mugataba, noneho ntihazagira umenya ko babayeho, cyangwa uko mwabiteguye. Umugambi mubisha warabapfubanye, ubu muri muri phase yayo ya nyyma yo kuvuga ko bitabaye, cyangwa niba byarabaye ntihakagire ubivuga. Mureke babasubiriremo ibyo mwakoze byose, utabishaka azakureho amatwi n’amaso ye ye kubyumva cyangwa kubibona.
Iyo usesenguye izi nyandiko z’abantu 17 bamaze kwandika hano,usanga ikibazo cya hutu-tutsi gikomeye kurusha uko Leta ivuga ngo bariyunze kuli 95%.Birababaje kandi biteye ubwoba.
Genocide yakorewe abatutsi yakoranywe ubugome bukabije ndetse n’ubwenge bwinshi,kiriziya gatolika ndetse n’ibinyamakuru byayo nka Kinyamateka yateguye Genocide inashyira mubikorwa,mwebwe rero byababaje birumvikana kuko yenda uwawe yaba yarayikoze Je comprends vos emotions mais ce ke Mr.Bizimana a dit n’a pas manti,ikindi ntabwo arimwe mukwiye kumutegurira ibyo avuga,nta rwango abiba ahubwo mwebwe murarufite rwinshi, Imana ibatare rutarabahitana, naho ibya Magayane c’est sans effect au nom De Jesus Christ de Nazareth.
Mr. Bizimana ni umugabo w’ubwenge bwinshi nibiba ngombwa ko uhindurirwa imirimo Je suis sure et certain ke uzazamurwa mu ntebe irenze iyo urimo.
Nyereka uko wambaye mpite menya aho urara… No doubt yo kumenya abantu banenze Dr. Bizimana ku isesengura ryibyo abiyitaga abahutu beza bakoze kuva 1959 kugera 1994, bagashyigikira Mbonyintege ufite mu nshingano ze kuvugira gatolika neza gusa.
Ntacyo musenyeri yahakanye ahubwo arisabira leta basi kurekera kubateza abantu, nonese mgr ko byabaye ku manywa nta gihimbano kirimo turaceceka iki? Namwe commentors hejuru mwitaranga ngo Bizimana nuko avuga arasa ku byabaye ningero zifatika mwimugereranya na Mugesera kuko we ntago akangurira abantu ahubwo avuga history niburyo bwo gukumira…
Kandi kuba uyu munsi u Rwanda rurimo amahoro harabatabyifuza batanabyumva bagatega iminsi reka mbabwire ntago inzego zacu zubakiye ku irondakoko nirondakarere ryubakiye ku bantu bashoboye.
Gatolika ivuga iki kuri seromba na kinyamateka?
Gusa nubwo mwijijisha mugasakuza mu ma comments aha namwe muzi ukuri kunahora kubatera kuvuga amaburaburizo.
Impyisi yabeshye izindi nyamaswa ngo epfo hariya hari inyama zigiyeyo ku bwinshi nayo iti ariko wasanga ntababeshye koko ziriyo akaba ari nge wibeshye! Namwe niko mwatangiye mu goreka uburyo mwari mumaze kwicamo abatutsi none mutangiye kumva ko koko muri mu kuri kubera ngo imyaka imaze kuba 24 ngo niyo mpamvu musenyeri yumva bitakabaye bikivugwa.
Hhhh harundi nabonye ngo abenshi barafunguwe, eee barafunguwe hanyuma se abo bishe hazutse bangahe? Byakuyeho se ko babikoze?
Ntibizibagirana
Keep up Dr. Bizimana abahanga nkawe dufite bake.
Genocide yakorewe abatutsi yakoranwe ubugome ndengakamere kandi kiliziya Catholique yagizemwo uruhare rukomeye ,igitangaje nuko Dr Bizimana yavuze ibyakozwe n’abapadiri ndetse n’ababikira bagize uruhare muri genocide ariko hano hari commentaires zigaragaza ko Dr Bizimana ari umugome cangwa abiba urwango kuko yavuze ibyabaye icyo gihe , nonese mwarimuzi ko ibyo mwakoze bitazamenywa !!!?
Tuzakomeza tubibutse ubugome bwanyu kandi amaraso y’abatutsi azakomeza abahahamure kugeza musabye imbabazi ndetse kwandika comments hano muhakana ibyo mwakoze siwo muti .
ariko muziko amoko azacika kweli ahubwo ababana bato bazayamenya neza neza kurusha abakurambere umututsi ,umuhutu,umutwa ababana bato bazabasobanukirwa neza .amoko arahari ntanaho azajya
@ Rangira
Ntawabona aho ahera anenga ibyo wanditse kuko ni ikibazo gikomeye niba wumva ba Kayibanda, Gitera na Peraudin basingizwa aho kwamaganwa kubyo ibikorwa bibi bakoze.
@ Kayigi
Kuba Bizimana ataravuze ku byiza iyo kiliziya yakoze ni uko atari akazi ashinzwe kandi sibyo byari byamujyanye kwibuka i Kabgayi!
Ahubwo uriya musaza w’umusenyeri byari kuba byiza iyo avuga ko Bizimana yibagiwe kuvuga ibyo byiza aho kunenga uwagaye amahano kiliziya yakoze ibicishije mu bayobozi bayo barangajwe imbere na Peraudin.
Uyu musenyeri arashaje nibamwohereze mu kiruhuko cy’izabukuru!
None se ko Bizimana yari yaje kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yari yaje kuvuga ibigwi bya gaturika atabereye umuvugizi?
None se ko ibyo yavuze avuga n’aho byanditse musenyeri arahera he abihakana mu kirere gusa nk’aho ari ya mayobera bajya babwira abayoboke babo?
Cyakora aho yakabije ni kuri Peraudin kuko ibindi byo umuntu yabishyira ku busaza no kuvugira urwego ukorera ariko ibya Peraudin byo ni nk’uko yajya kuri aritari akavuga ko Yezu atazutse!
Iruhukire musaza urananiwe…
Ariko se nkubaze; ko “Twibuka twiyubaka”, kwibuka ushinja abantu ibintu batakoze nk’uko Musenyeri yabivuze ibyo wabyita iki? Guhembera urwango no gusengera abantu inabi nibyo ushaka ko dushyira imbere? Uti “None se ko Bizimana yari yaje kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yari yaje kuvuga ibigwi bya gaturika atabereye umuvugizi?” Mu by’ukuri kuri uriya munsi hibukwa Ibohorwa rya Kabgayi ryabaye intandaro y’irokoka ry’abatutsi bari bakiriho bariyo. Nuvuga Kabgayi rero, wibuke ko mbere y’uko Inkotanyi zihagera hari abandi bagerageje kurwana ku batutsi bariyo, si abatutsi bose bagize ayo mahirwe, ariko abayagize bariho; ibyo nabyo ni amateka ya Kabgayi. Bityo Musenyeri akaba abona ibyo nabyo byajya bivugwa. Jenoside si icuraburindi gusa, yadusigiye intwari; zaba isaje kuyihagarika n’izari imbere zarwanye kubatutsi.
Musenyeri ntabwo ananiwe, arambiwe ingoma y’abidishyi!!!
Tubwire impamvu ziriya nterahamwe zamaze abatutsi mwahisemo kuzifungura ngo kubera ko gusa zemera ko zabishe, ubu mukaba rizo mukoresha muri theatre ngo y’uko ziyunze n’abatutsi ziciye, ubundi akaba arizo mwifashisha mu gutanga ubuhamya bwa fake ku bari mu nkiko ! Tubwire, udusobanurire neza imapmvu bariya bantu batahanwe ngo barangize ibihano byabo, mwari mugamije iki mujya kurekura abicanyi banyu babishe bagataba ? Tubwire kandi ntugre icyo uca ku ruhande.
Mubyo adondoberekanya ajye yirinda cyane kuvuga Kayibanda Gregory. Twe rubanda rugufi tuzi neza aho yatuvanye, ni INTWARI, kirazira kikaziririzwa no kumuvuga mu izina uvugisha akanwa kanduye !
@Kalisa, ibyo wanditse n’ukuri kuko Dr Bizimana yagiyeyo kwibuka genocide yajorewe abatutsi ntabwo yagiyeyo kuvuga ibigwi bya kiliziya Catholic.ikiharagara hari abadashaka ko abahano yagwiririye u Rwanda asibanganwa ndetse hari abafuza ko icyunamo kivanwaho benshi barabyivugira ko badashobora kujya Ku cyunamo abandi batifuza ko abacanyi baduhekuye batavugwa ndetse na kiliziya yayo ntagatifu itavugwa!!! Buri gihe tuzagaragaza amahano mwakoze muri genocide yakorewe abatutsi mubyanga cangwa mubyemera .
Hagati ya CNLG na NURC ya Ndayisaba, imwe muri izo komisiyo ikwiye kuva mu nzira kuko ibyo zikora bivuguruzanya binahabanye.
Ariko mwe mwikoreye Dr Bizimana aho muzi inshingano ze. Kuvuga abakoze nabi nka Perraudin bibatwaye iki? Mugerageze mutere intambwe mureke ibibi bivugwe. Nakunze umusore waturutse muri Canada usigaye ari commissaire muri commission y’ubumwe n’ubwiyunge. Ko avuga ko yitandukanyije na se wishe kandi akabivuga yemye nkanswe mwe mwananiwe kwitandukanya na Perraudin w’umusuwisi wapfuye ababaye ko Parmehutu yatsinzwe. Gukira igisebe ni ukugikanda niba mubabara mwihangane ikigamijwe ni ukubavura si ukubagira uko abatutsi bagizwe. Mbese ubu iyo inkotanyi zidatabara ubu haba hariho nde muri mwe. Nimwidoge ntimwibuka aho zakuye u Rwanda. Ikibabaje ni uko n’abandika ubona ari abantu bazi amateka. Bivuze ko nta cyo yabigishije. Icyiza musigaye muri bake. Ba Muhire babyiruka baratanga icyizere kandi ni benshi. Mwe muriruka ku muyaga ndababwiye.
@Maso na Ntashya,
Ngo Kayibanda w’umwicanyi wahekuye uRwanda ni intwari yawe ,Ubumwe n’ubwiyunge simbyanze gusa mbihariye Uwiteka, Perraudin, Padiri Nyamulinda iNyanza ya Butare, padiri Munyeshyaka n’abandi shame on you kiliziya gatolika,harya ngo gatolika yubatse amashuri none se abayizimo ntitwabonye umusaruro wabo muri genocide yakorewe abatutsi ko bamaze abantu ntampuhwe bakica umusaza,umukecuru n’uruhinja ntibarureka,none ngo yatanjyiye kubarekurira amasakaramentu y’ukarisitiya courage ariko batwereke aho bajugunye abo bishe,maze Maso na Ntashya bakomeze ipfunwe n’ubugwari ababyeyi babo babaraze.
AJYE ABANZA GUTEGURA IBYO AVUGA ,AHO GUKORESHWA NAMARANGA MUTIMA ,BA MUGESERA AREBE AHO BIBAGEZE ,DR JYA WISOMERA IBYO BA SECRETAIRE BAWE BAKWANDIKIYENAWE KANDI WABICISHIJEMO AMASO AHO GUSUBIZA BENSHI INYUMA KUBERA DISCOURS ZAWE MUYOBOZI MWIZA
burya arega ingoma zose zivuzwa kimwe hahinduka abakaraza bitewe numutoza w’umunsi.abatewe impungenge nibwo uyu mu docteri avuga nyamara bamwe bumva avuga neza ndetse cyane ,musubize amerye mu isaho kuko bizimana ni umukaraza mwiza muri ino mirishyo yingoma ntiyiteguye kuva mu ngamba kuko azi kuvuza ingoma neza .gusa il ira bien c’est qui il ira le dernier (uzaseka neza nuzaseka bwa nyuma). bonne chanceee
@ukuri,
Wowe wiyita ukuri kandi uri feck cyane,ibyo uvuze ni feck,nta n’igifaransa uzi nagato icyambere sikuriya byandikwa rwose nawe ushobora kuba warigiye mumashuri ya gatolika erega barabapfunyikiye kuko impamvu yabo nyamukuru si ukwigisha abantu Imana ndetse no kujyira neza ahubwo ni genocide baje gutegura, reba amabi bakomejwe kuryozwa kubera gufata kungufu utwana tw’uduhungu,erega wifatiye abantu ngo uzi French ntayo uzi ahubwo aho guseba ujye wicecekera cg wandike mu kinyarwanda, Rira bien qu’il rira dernier ntabwo ari ira bien qu’il ira dernier.ntuzongere kwisuzuguza usebya abandi kandi Dr. Bizimana azi French trés bien même.
Mana utabare urwanda n’abanyarwanda.genocide ideology is reaching climax.
NJYE NDUMVA ARI UG– USENGA CYANE PE N’AHO UBUNDI NI HATARI
Igitekerezo cyawe abakiristu iyo bakora ibyabo nta genocide yari kuba Dr Bizimana mwashakaga ko aza gushima ibibi bya genocide we avuga amateka mabi cyane yabibwe na kiriziya gatorika ibyiza Baba barakoze nibike bikazimangatanwa ningengabitekerezo ya genocide babibye munyigisho zabo mureke amateka avugwe genocide yaraduhekuye
Comments are closed.