Abanyamadini barifuza ko Leta ibaha ijambo muri gahunda zayo
Mu biganiro abasenateri bagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage bagiranye n’abavugizi b’amatorere bagize inama nkuru y’abaporotesintante, aba banyamatorero basabye ko Leta yajya ibaha umwanya mu gutegura gahunda zayo kuko bafite abayoboke benshi kandi bakaba babumvira.
Aba banyamadini baganiraga n’abasenateri ku ishyirwa mu bikorwa ry’ihame ryo gushaka buri gihe umuti w’ibibazo binyuze mu biganiro n’ubwumvikane busesuye.
Babwiye abashingamategeko ko basanzwe bafite uburyo bubahiriza iri hamwe kuko abakristu babo bakemura ibibazo mu bwumvikane buzira intugunda.
Umunyamabanga w’inama nkuru y’abaporotesitante, Rev. Dr Samuel Rugambage yavuze ko amadini asanzwe agendera mu murongo wa Leta, ndetse ngo uburyo amadini n’amatorero yo mu Rwanda ahuza na Leta bidakunze kuba ahandi mu bindi bihugu.
Gusa ngo hari ibitaranoga kuko hari ibyemezo Leta ifata igasaba amadini kubikurikiza kandi batagize uruhare mu kubigena ngo banabitangeho ibitekerezo.
Avuga ko Leta ikwiye kujya ifatanya n’abanyamadini muri biriya byemezo kuko bafite abayoboke benshi kandi bumva ibyo bababwiye bityo ko gahunda za Leta zigiye zinyuzwa mu matorero, zajya zumvikana vuba.
Ati “Hari n’aho twebwe tubarusha imbaraga kuko abaturage baza nta invitation twabahaye ari ku cyumweru bakaza ndetse ku isabatobakaza ariko mwebwe murinda kubaha invitation munabinginga burya n’icyo nzabiba kukibibura buzagorana…
Nidukorera hamwe tuzagira achievements nyinshi ariko nimugenda mwenyine tuzajya tubakurura tubagarura aho muvuye, mwidusiga kuko turi benshi, na mwe nimugenda muge kubona mubone twahagaze kuko mwadusize.”
Yasabye kandi ko habaho ubwubahane bw’inzego z’ibanze n’abapasitoro bari mu bice bitandukanye ngo kuko bose bagomba gukora nk’abikorera aho gukora bahimana
Rev Ngagijimana Emmanuel uvugira AEBR yagarutse ku ntambwe kimaze kugeraho mu kwiyubaka, avuga ko byagizwemo uruhare n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo n’amadini n’amatorero.
Ati “Icyo dushobora gushyiramo imbaraga ni ukuzuzanya kurusha uko turi kubikora uyu munsi kuko niba umusenateri azajya ku mbuga nkoranyambaga akandikaho amagambo asa nk’aho aca intege ibyo ndimo nkora nanjye nzasubiraho nce intege ibyo yakoraga ibyo rero biratuma tutihuta uko tubyifuza.”
Yatanze urugero ku mibereho myiza y’abaturage, ati “Ntabwo burya iterambere ari imodoka baha mazutu n’amapine na essence ubundi bakayiyobora, ahubwo bisaba ko ugenda buhoro…
Hari aho rero turirukana buriya rero abanyamatorero twe tugira n’ingorane kenshi muratwirukankana mwagera aho mushakako tugera twiruka mukatubaza aho twirukaga tujya ugasanga tubuze ibisubizo nk’aho nta bitekerezo twari dufite rimwe na rimwe tugakanura amaso.”
Yatanze urugero muri gahunda z’imibereho y’abaturage ziza zitajyanye n’ibyo rubanda bakeneye, kandi abanyamadini bashobora kugira uruhare mu kugaragaza ibishobora kugira akamaro.
Senateri Niyongana Gallican uyobora iyi komisiyo yaganiriye n’aba banyamadini, yavuze ko biriya biganiro byagaragaje batinze kwegera inzego z’amatorero n’amadini ngo bagirane ibiganiro bityo ko ubu bagiye kwagura urubuga rw’imikoranire.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Nta jambo na rike amadini akwiye kugira kuri gahunda za Leta. Amadini agite icyasha mu mateka mabi y’iki gihugu by’umwihariko muri jenoside yakorewe abatutsi, igihe cyose ataraterwa icyuhagiro akwiye kwitonda no guca bugufi.
Hhhhhh ngo ntajambo amadini akwiriye kugira? 60% yibyo urwanda rwagezeho ni kubera amadini. Mu rwanda hari amashuri anagahe yamadini? Si hafi ya yose? Hari ibitaro bingahe byamadini? Abatishoboye bafashwa namadini wababara? Ubumwe nubwiyunge bwigishijwe namadini urabuzi?ibikorwa remezo byibatse namadini ni bike? Ahubwo ko icyo bahimbwa ari ukubafungira aho bakorera.
nta jambo ryamadini ibyabo no kurwanira amafaranga namatiku ubumwe nubwiyunge se ninde wabuzanye si leta? urukundo baririmba rwari he abantu bapfa? toka!!!!
AMADINI ateye agahinda.Kuki ashaka “kwivanga muli politike” kandi YESU yarabitubujije (Yohana 17:16)??.Nta na rimwe Yesu n’Abigishwa be basabaga Pilato cyangwa Herode “gufatanya muli gahunda za Leta”.Ahubwo birirwaga mu nzira no mu ngo z’abantu “babwiriza ubwami bw’imana” kandi ku buntu,badasaba icyacumi cyangwa ngo bivange mu bibazo bya Leta.
Naho abiyita “abakozi b’imana” b’iki gihe,usanga baba bishakira icyacumi no kwivanga muli Politike.Muzi neza ko amadini yagize uruhare rukomeye muli Genocide n’intambara ya 1990-1994.
Iyo abasirikare ba Leta bajyaga kurwanya RPF,amadini yabanzaga kubasengera ngo “nibajye kurwana imana irabashyigikiye”.Ndetse bakabambika n’amashapule ngo Bikira-Maliya arabarinda batsinde urugamba.Amadini yitwikira Bible akarya amafaranga y’abantu,akivanga muli politike.Birababaje.Muli Abaroma 16:18,imana ibita “abakozi b’inda zabo”.
Uvuze neza Kamana! Kwivanga kw amadini bagafata impu zombi bagatuma abantu bavangirwa. Banze kumesa kamwe. Imana izabibabaza!
Bavandimwe, mureke aba banyamadini batazi ibyo barimo, bazakuramo imbwa yiruka hamwe n’ababagenda inyuma bose nibatihana! Niba ari abanyamadini bazi icyo Ijambo ry’Imana rivuga, bakwiye kuzirikana ko Leta ifite inshingano zayo n’abanyamadini bakagira izabo. Biratandukanye rwose, kandi by’ihabya! Wagirango ntabwo bazi amateka y’ibyerekeranye n’iyobokamana! Bibiliya batunze kandi basoma zibamariye iki? Nibarebe mu binyejana bya kera, igihe idini ari ryo ryategekaga ibyo gukora, rikimika abami rigakuraho abandi; rikagena ukwiriye gukira n’ugomba gupfa! Icyavuyemo ni iki, uretse kurenganya abana b’Imana batavugaga rumwe n’iryo ngirwadini. Muzi amateka ya Constantine yihindura umukiristu? Muzasome neza ibyo yakoze.
N’ubu kandi Ijambo ry’imana ritubwira ko vuba aha twabishaka tutabishaka, twaba tubizi cyangwa tutabizi, bizabaho! Idini rizagera igihe rifate ubuyobozi hafi ya bwose bw’ibihugu!
Abo banyamadini bacu bari kwigana icyo abanyamadini bo muri Amerika baharaniye igihe kirekire none bakaba barakigezeho ku italiki ya 3 Gicurasi 2018, aho Perezida wa Amerika, TRUMP yabahaye Office muri White House (Perezidansi ya Amerika), akabaha n’inshingano ziremereye zo kujya baha amabwiriza (recommendations), no gukosora abayobozi ba Leta igihe bakoze amakosa cyangwa batageze ku mihigo. Ibi muri Bibiliya babyita IGISHUSHANYO CY’INYAMASWA (Ibyah 13:11-17)
Ushaka gusoma ibyo mvuze byakozwe vuba aha yabisoma kuri iyi link: Update: Trump signs order to give faith groups stronger voice in government, President Donald Trump announced, and then signed, an executive order giving faith-based groups a stronger voice in the federal government…It said the “White House Faith and Opportunity Initiative” would provide recommendations on programs and policies where faith-based and community organizations could partner with the government..It also pointed out that the new office would enable the Trump administration to know of failures, within the executive branch.
Umwanditsi umwe yaranditse mu 1888, ati: Igihe amatorero akomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azahuriza hamwe ku ngingo z’amahame amwe ahuriyeho, azatera Leta gushimangira amategeko yayo ndetse no gushyigikira inyigisho z’ayo matorero, icyo gihe ni bwo Amerika irangwa n’Ubuporotesitanti izaba iremye igishushanyo cy’inyamaswa, bityo ingaruka izavamo nta kabuza ni ibihano/akarengane Leta izahanisha abatazemera inyigisho zayo
Mugire ibihe byiza, kandi aka kamessage mureke gatambuke bavandimwe
Comments are closed.