Abana bo ku muhanda bateguriwe ibirori ku munsi w’umwana w’Umunyafurika
Umuryango Root Foundation usanzwe ufasha abana bo ku muhanda kubasubiza mu buzima bwo mu miryango, wateguye ibirori byo gushimisha aba bana ku munsi w’umwana w’Umunyafurika uba tariki 16 Kamena.
Murangwa Cheez ukuriye uyu muryango, avuga ko Isi ikwiye guhagurukira ibibazo byugarije abana bo muri Africa cyane cyane ko kuri iriya tariki Isi yose izirikana ibibazo abana bahuye nabyo muri Soweto ubwo bakorerwaga ihohoterwa bakicwa.
Ati “Kuri uwo munsi tuzakora urugendo ruzatangira saa tatu za mu gitondo aho tuzava mu Gakinjiro tugera i Batsinda, hazaba harimo abana bo ku muhanda babyifuza ndetse n’abo dufasha b’abanyeshuri.”
Impamvu zabazakorera urugendo muri kariya gace ngo ni uko hakunze kugaragara abana benshi bo ku muhanda.
Ngo bifatanya na bo kugira ngo babereke ko babazirikana bigatuma bamwe bareka kwiheba.
Nyuma y’ urwo rugendo abo bana bazerekana impano zabo binyuze mu mikino, imbyino, imivugo n’ibindi.
Hari n’abana bazatanga ubuhamya bavuga ibyo banyuzemo bakiba mu muhanda n’aho bageze uyu munsi basubijwe mu miryango babifashijwemo n’uyu muryango wateguye iki gikorwa.
Murangwa avuga ko abantu bose bakwiye kumenya ko ikibazo cy’abana bo ku muhanda gikomeje gufata intera kuko hari benshi bari kujya kuba muri buriya buzima kubera amakimbirane yibasiye imiryango myinshi muri iki gihe.
Ati “Buri munyarwanda ntabwo akwiye kwicara ngo yirengagize abana bata ishuri bakajya mu mihanda, hatagize igikorwa bazikuba kabiri bitewe n’impamvu z’ amakimbirane aba mu miryango ndetse n’ubukene.”
Kuri uwo munsi, uyu muryango uzatanga ibihumbi 600 Frw yo gufasha abandi bana bifuza kuva mu buzima bwo ku muhanda bakagana ishuri.
Iki gikorwa cy’uyu muryango kiba buri mwaka kuva muri 2014, basanzwe bakora n’igitaramo kitwa ‘My Talent show’ gifasha abana kugaragaza impano kugira ngo bazizamure.
Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW