Kalinga: Ingoma ngabe yarushaga umwami w’u Rwanda icyubahiro
Mu bwami bwinshi ariko cyane cyane ubwo muri aka Karere k’Africa y’Ibiyaga bigari, buri bwami bwagiraga ingoma bitaga Ingoma ngabe yafatwaga nka kimwe mu bimenyetso bikomeye bwarangaga ubuhangange n’ubusugire bw’ubwami runaka.
Ingoma Ngabe Kalinga yabaye ikirango gikomeye cy’Ubwami bw’Abanyiginya guhera mu binyejana byinshi byaranze amateka y’u Rwanda. Yari ifite icyubahiro gikomeye nk’icyo baha umuntu w’igikomerezwa.
Yari ifite izindi ngoma nto mu bunini zayivugirizwaga nk’uko n’Umwami nawe yavugirizwaga ingoma mu bihe bitandukanye. Icyubahiro cy’ingoma y’ingabe cyarutaga icyo bahaga Umwami nyirizina.
Iyo umwami yabaga adahari( yarahunze cyangwa kubera izindi mpamvu) Kalinga niyo yayoboraga igihugu. Ingabo z’u Rwanda zagabaga ibitero hanze mu rwego rwo kungerera icyubahiro ingoma ngabe Kalinga ikanesha izindi ngoma ngabe zari zituranye n’ubwami bw’u Rwanda.
Yari ingoma ikomeye cyane mu maso y’Abanyarwanda kuburyo bari biteguye kuyipfira ariko ntigire icyo iba cyangwa yo inyagwe n’ababisha.
Kalinga yakorerwaga imihango ikomeye yabaga iteganyijwe mu bwiru. Iyi ngoma yabaga itatswe cyane kandi ifite akagenewe ku manikwa ‘ibishahuro’( ni ukuvuga ibice by’igitsina gabo byo hasi) ingabo z’u Rwanda zashahuraga abanzi b’igihugu ku rugamba.
Justin Kalibwami mu gitabo cye Le Catholicisme et la Societé Rwandaise, depuis 1900-1962 ku ipaji ya 93, yanditse ko icyubahiro cyahabwaga Kalinga cyari giteye ‘ubwoba’ ku buryo nta numwe washoboraga kwirirwa agira icyo akivugaho.
Abanyarwanda bari bazi kandi bemera ko amahoro n’icyubahiro u Rwanda rwabaga rufite rwabikeshaga gusugira kw’ingoma ngabe Kalinga. Abiru nibo bonyine bari bemerewe gukorera imihango iyo ari yo yose kuri Kalinga.
Hari izindi ngoma ngabe zayoboye igihugu( Rwoga, Icy’Umwe) ariko Kalinga niyo yakomeye kurusha izindi mu Amateka y’u Rwanda.
Kalinga yari igiye guhira mu Nzu ku Rucunshu ubwo ingabo za Kabare na Ruhinankiko zotsaga igitutu iza Rutarindwa ariko abantu bayisohoramo.
NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW
35 Comments
Ntimukatubeshye kabare na ruhinankiko barabyivugiye ngo haguma umwami ingoma irabazwa…ariko kuki hari amateka muhisha andi mukaturandata mu mateka….ngo turi bato ayinyaa
Abantu bajye bavuga ibyo bazi. Ninde wavuze ngo kalinga bayitamirizaga ibishahuro by’abantu? Politiki yahereye cyera! bazikubeshya gusa. Ngo Kanjogera yahagurukiraga ku bantu abashinze inkota. Ese hari umugore wari wemerewe gukora ku ntwaro y’abagabo nk’iyo?
Gushya yarahiye irakongoka nimugaragaze aho yagiye nyuma niba mutaeshya….nako mutaturagira….
Twagiraga ngo bishobotse mqatubwira. Aho kalinga yaba iherereye kugezubu kuko ubqnza nomuri national museum itarimo. Ikindi nundi wese waba uzi qmqkuru kuriyo yatubwira
Ubu koko kariya kantu kanyuma ugashyiriye ho iki?!
Gatumye iyinkuru ihindura umurongo!!!
Kandi yari nziza!!
Gusa ndake twese tutari duhari kurucunshu ishya cg idashya!! Gusa kuvuga ko itahiye sha nibyo bigoye kuruta kubyihorera!
Ahubwo ubanza kuyitwika ari byo byadukururiye anakuba yatwokamye imyaka n’imyaka. Uwavuze ngo haguma umwami naho ingoma irabazwa yari azi icyakozwe ntimukabeshye ngo bayikijije inkongi.
ariko rero Agnes ibyo kuvuga ko karinga bayambikaga ibitsina by’abahutu rwose ibyo nukubeshya ninkabimwe batwigishaga ngo kanjogera yahagurukiraga ku nkota ishinze kunda y’umuhutu ibyo byose nibyo bitugejeje aha ibihambano byahimbwe nabashakga gutegeka ntimugakabye mu kwangana kandi mwese ntawararemye undi
Agnes, ngo ibinyita n’amabere bya bande? Ni byiza ko tumenya amateka! Kalinga yatakwaga ibinyita by’ingabo z’umwanzi zaguye ku rugamba! Kandi umwanzi ntagira ubwoko! Cyokora igitekerezo utanze kiragaragaza ko abakwirakwije urwango, n’ubwiko mu banyarwanda bageze kure! Urugamba rwo kurwanya ibitekerano by’abaparmehutu n’abasangirangendo ruzaba rurerure! Kalinga yatabarirwaga n’abanyarwanda b’ibyiciro byose (aribyo wenda wita amoko!). Buri wese yagiraga ishyari ryo kuba intwari. Rwogera nyuma yasimbuwe na Kalinga umunyamakuru yagombye kutubwira ko byari ibimenyetso by’ubwami bw’I Rwanda. Kuri ubu twabigereranya n’ibendera riranga igihugu.
Mugire amahoro no gukunda igihugu cyacu.
Mumbabarire ni Rwoga yasimbuwe na Kalinga ssi Rwogera!
Amateka ya Rwoga n’ayo uzayageze ku basomyi.
Ni ukumenya amateka meza kandi neza hahiye ingoma ngabe, nyuma ingabo zarwaniraga kwimika musinga zirangajwe imbere na Kabare na RUHINANKIKO zitabara Karinga yahiye igipande, ibyo birananditse mu bitabo byinshi harimo ibya Monsegneur Alex Kagame n’abandi. Nyuma Rubanda rurabaza ruti ko umwami ahiriye mu nzu n’ingoma z’ingabe ndetse na Kalinga ikaba ihiye igice biragenda bite? Kabare niko kubasubiza ati haguma umwami ingoma irabazwa. Impamvu yo gusobanura ibi ni uko uwari wararazwe ubwami ariwe RUTALINDWA atari umuhungu wa Rwabugiri yewe atari n’umunyiginya. Ibi rero byakozwe na RWABUGIRI nkana ashaka gusa guca ubwami nyiginya, kubera umujinya w’ibyo yari yakorewe na se wabo Nkoronko ndetse benshi banavuga ko ariwe se biologiquement. Uwashaka kumenya byinshi kuri ibi yazashaka uburyo amenya amarorerwa y’imbilima na Matovu n’urupfu rwa Murorunkwere.
murakoze
umwanditsi ntawamurenganya kuko nawe yanditse ibyo yasomye kuko ntiyari ahari, ariko bizwi ko Kalinga yahiye igakongoka, niba rero hari abanditse ibinyuranye n’ibyo nabyo akaba aribyo yasomye mwamukosora mukerekana ahaboneka ko yahiye koko.
Ati:”Ubona ngo nime Karinga ntari kumwe na Karira?”
@Gaga,nonese Mibambwe Rutalindwa yitwikiye munzu abanje gushyiringoma hanze?
@Ben,uzasuremo usome neza Ngo ibinyita byingabo zumwami?
Ntabwo ari ibinyota ni ibishahuro
ibe yarahiye cg irorere, ubu ntayo wabona byose ni kimwe. Mbese ubundi yaje kujya he? Ibi bigaragagaza ko ubutegetsi aribwo bushyiraho ibyo bwishakiye bitewe n’igihari. Ingoma irabazwa nyine!
murakoze kubwamateka
Mushobozi navuze “ibinyita by’ingabo z’umwanzi” sinavuze “….z’umwami!” Mico ntibavuga ibishahuro bavuga ibinyita! Soma ibyivugo bitandukanye! Gushahura ni ugukata ubugabo by’ubugome . Ku rugamba byari ikimenyetso cy’ubutwari (proof). Ni nabyo byagenderwagaho mu gutanga imidari y’ishimwe.
Gaga sigaho gucapa urudubi mu mitwe y’abasoma ibitekerezo byawe! Duhe igisekuru cya Rutalindwa twemere! Ibya mbilima na matovu n’ibya Rucunshu abanyamateka bagaragaza ko bitandukanye n’ubwo biri mu biranga amwe mu makosa yaranze ingoma ya Rwabugiri! Hari Prof Nyagahene wajyaga aduhugura kuri uru rubuga. Izi ngingo azitanzeho amakuru y’impamo kugira ngo tutayobywa n’aba amateurs yaba akoze! Plz umuseke mumungerezeho iki gitekerezo.
Kalinga turayikeneye muli museum kugira abanyarwanda bamenye amateka yayo uko yali ateye. Kuko ni umurage wacuigomba kujya rero aho ibindi birango bili sinibaza igituma itaboneka muli museum nko munzu ndanga murage kuko yabayeho
karinga ntago yarutaga umwami ndetse n’ubu ibendera ntiriruta perezida kuko iyo ashatse byose arabihindura …umutwe w’iyi nyandiko uvuguruzwa n’iyo kabare yavuze….haguma umwami ingoma irabazwa………ntiyanavuze ko……….(kwakundi ngo ntibavuga bavuga) wenda ko iramvurwa…muri make aha ngarutse ku nteruro ngira ngo ngaragaze ko kuva kera umunyarwanda cg se umuntu…icyo yashakaga guha agaciro yaragitakaga agashimagiza…igihe cyagera kkaba ntacyo kikivuze ati puuu akavumira ku gahera na karinga rero yageze aho ntiyaba igifite icyo ihangayikishijeho abari bafite uwo bashaka kuvanaho…barayimukurikije
Kagame yaraje ashyiraho ibye kimwe nuko nabandi bashoborakuza bagashyiraho ibyabo, ikibazo nyamukuru niki:Amateka yacu nayahe?Ndavugayo twemeranywaho twese?
ubu ibarzwa he??????????????
Uwabaza abahungiye Uganda abiru nabandi batubwiruko byagenze cyangwa wabona irimuri musée Uganda
Birasa n’aho abenshi bashyigikiye igitekerezo cya Kabare ko “Haguma umwami!” Nyamara ubundi ubwami bw’u Rwanda bwari bwaragaragaje ko ari urwego rutayegayezwa. Ndetse iyo byabaga ngombwa umwami yagombaga kuba umucengeri kugira ngo arokore ingoma! Ibyabereye Rucunshu n’ishyano ryagwiriye u Rwanda. Abiru ntibamena ibanga rya Kalinga kirazira mwikwirwa mubaririza ibyayo. Ubundi se mushaka iy’iki? Ko abakoloni n’abambari bayo batuvurugiye nk’aho tutari dushoboye kwihitiramo ikidukwiye nk’Abanyarwanda?
uvuze ibinyita cyangwa amashahu cyangwa ibishahuro mwese muravuga bimwe. uturere twabyitaga amazina atandukanye.
Sibo urakoze cyane.
Nyakubahwa Gaga niba unakomoka kwa Mutezintare baza neza niba utigiza nkana. Ni nde wakubwiye ko Rutalindwa atari umunyiginya ? Ubu se abasomye bwa mbere iyi nyandiko yawe ntibabitwara batyo ? Rutalindwa n’ubwo atari umwana wa Rwabugiri ny’irizina ariko ni se wabo. None se ko se ari Gacinya ka Rwabika rwa Rwogera rwa Gahindiro aho atari umunyiginya ni hehe ? Ngaho wowe Gaga tubwire igisekuru cya Rutalindwa utwemeze uburyo atari umunyiginya. Jya uvuga ukuri, nutakugira winumire nibyo byaba byiza. Reka ngutere igiparu. Abanyarwanda ubwabo bafashe icyemezo cyo kutavuga Basebya ba Rwabugiri kubera ko bo biyumvishaga ko byaba ari igisebo ko Umwami yabyarana n’umutwakazi, ari nayo mpamvu bakundaga kumwita Basebya ba Nyirantwari. Ariko kubera ko kizira nta Musindi ujya wihakana umuvandimwe cg umwana we, kugirango Basebya agaragazwe ko ari uwa Rwabugiri, umwuzukuru wa Rwabugiri ariwe Rwigemera yise umuhungu we w’uburiza Basebya.
It doesn’t matter, yaba yarahiye igakongoka cg yaratabwe ikabora cg se iri muri musee somewhere…icya ngombwa ni uko abanyarwanda babonye ko idakwiye bakayivanaho n’ibiyihagarariye byose harimo na mythe y’imbuto…!! It and its symbolisms will never ever come back to be venerated in this land ! You are just wasting your time on nonsense !
Esther ko uzanye amahane! It’s not a nonsense! Rather, our history, our life! Abanyarwanda ntibayikuyeho bayikuriweho. Cyokora wavuga uti uko byagenze kose, siyo ikiramutswa igihugu. So it’s the era of the Republic! However, with my little history, some countries changed time to time from Republic to Monarchy! I don’t think somewhere in the world there is asingle country with Kalinga-alike symbolism! Even for traditional monarchy it’s the time for flags, national anthems, and….That’s globalisation! But never say never ever! In philosophy, there is a concept of “continous change/Changement perpetuel”! Everything is prone to change! Be it intrinsically, or extrinsically.
@ Ramses, you are right, indeed everything is prone to change either way, it is a universal law. However, to obstinately stick to my cheese and refuse to acknowledge it has been moved (however and by whomever) is really insane on my part. There is equally a philosophical concept, actually by extension, by which everything changes for the better, that, in every disorder there is in an intrinsic order (…). Sure, Kalinga is your history, your life but, it evokes painful memories as well to such an extent that it is relegated to the last order of things worthy a serious attention …By the way, have you ever wondered, deeply, why we (you included) are imbued, and that is almost always and from a tender age, with Our “Political Histories” as if the history of this land and its people should always be reduced to things politics when it comes to its past…SANS RANCUNES THOUGH !!
Esther.
Rwimira we ntabwo Basebya yari umwana wa Rwigemera yari mwene wabo w´umugore we ahaba gusa.Ntanubwo Rwabugiri yigeze abyara Basebya
Ndagushimiye Serge, ariko se wanteye ingabo mu bitugu tukemeza Gaga uriya ko Rutalindwa yari umunyiginya. Wankosoye nibyo, byari kuba byiza unanyunganiye ku kwemeza ko Rutalindwa ari umunyiginya. Mfura ya data wo kagira inka n’abana we, wamfashije nkamenya Se wa Basebya ba Nyirantwari wenda unce inzoga nzayenga nyiguture. Ikindi kdi mbwira izina Basebya n’iry’abangaanda ( Abatwa) n’iry’Abasindi ( Abanyiginya, Abanyabuhoro cg Abatege) n’iry’Abazigaba cg se n’iry’Abega ? N’ukuri uraba ukoze, Mama nzahemba, Ugire ibihe byiza. Eeeh nanjye nkwibutse gato nk’uko watangije inyuguti nkuru kuri Rwigemera no kuri Serge jya utangiza S nkuru.
Nonese iyo rizinde yataburuye ntabwo ari kalinga
?
ibinyita byashyirwaga kuri kalinga ni iby’umwami cyangwa umuhinza wabaga yatsinzwe n’umwamiw’u Rwanda, ntago batakaga ibinyita by’ingabo.
Comments are closed.