Digiqole ad

Data ntabwo yaryaga abantu – Jaffar Amin (umuhungu wa Idi Amin Dada)

Idi Amin Dada yamaze imyaka umunani gusa ku butegetsi (1971 – 1979) ariko yavuzweho byinshi cyane kubera imiyoborere ye, bamwe bavuga ko yaryaga abantu. Jaffar Remo Amin umwe mu bana be 54 bazwi, mu cyumweru gishize Jaffar yaganiriye n’umunyamakuru Julian Rubavu wahaye Umuseke ikiganiro bagiranye. Ahakana cyane byinshi bibi byavuzwe kuri se. 

Jaffar Remo Amin ubu yikorera ubucuruzi i Kampala
Jaffar Remo Amin ubu yikorera ubucuruzi i Kampala

Idi Amin Dada mu ngabo za Uganda nyuma y’ubukolini yari afite ipeti rya General Major amaze gushwana n’Abongereza yahise yiha iranka (rank) rya “Marshal” ipeti ryo hejuru ya General mu ngabo zirwanira ku butaka ari naryo rya nyuma.

Mu 1971 yavanye ku butegetsi Milton Obote, ategekesha inkoni ikarishye, ashaka kwigarurira Intara ya Kagera ya Tanzania, yirukana abanyamahanga bakora ubucuruzi, acudika na Libya ya Mouammar Kaddafi, yangana n’Abongereza bikomeye, ayobora OUA, ashinjwa kwica abo mu bwoko bw’aba Acholi na Lango bo kwa Obote, mu 1978 ategeka ingabo gutera Tanzania kurwanya Julius Nyerere ngo wafashaga abamurwanya, ingabo za Tanzania n’izari zaramuhunze zimuhirika ku butegetsi tariki 11 Mata 1979 ubwo Kampala yafatwaga ahungira I Tripoli na Kajugujugu kwa Kaddafi. Nyuma aza kwerekeza muri Arabia Saoudite aho yaje kugwa mu 2003 azize uburwayi.

Jaffar Remo Amin umuhungu w’imyaka 48 ubu avuga ko byinshi byavugwaga kuri se byarimo amakabyankuru. Avuga ko se yari umugabo mwiza ukunda abantu, wanga abamurwanya kandi ukunda cyane Uganda.

Jaffar ubu wikorera ubucuruzi, bamwe mu bavandimwe be harimo uri mu ngabo ndetse ugeze ku ipeti rya General ndetse n’undi witwa Hussein Juluga Amin w’umunyamategeko. Avuga ko abavandimwe be bavukana kwa se bose ari 60 ariko abazwi ni 54 Idi Amin yabyeye ku bagore bagera kuri 21.

 

Ntabwo data yaryaga abantu

Jaffar avuga ko ibintu abantu bavugaga ko Idi Amin Dada yaryaga abantu ari ukumubeshyera. Avuga ko yabanaga nawe umunsi ku munsi ariko ibyo bintu ntabyo azi ahubwo ari ibyahimbwaga n’abanga ubutegetsi bwe.

Jaffar avuga ko se yakundaga cyane Uganda n’abagande kugeza ubwo asabye abahinde n’abandi banyamahanga bahakoreraga gusaba ubwenegihugu bwa Uganda bagakorera mu gihugu nk’abagande cyangwa bakahava.

Ati “ Ntabwo yigeze yirukana abanyamahanga, yabasabye ko nabo baba abagande abatabishaka bakagenda, abagiye basubijwe ibyabo kuko Col Kaddafi yamufashije kubishyura mu mashiringi imitungo basize, ariko abafashe ubwenegihugu bagumye hano. 

Abagiye abenshi ngo ni abahinde bari banafite ubwenegihugu bw’Ubwongereza banze kubuvirira ngo banafate ubwa Uganda yari yarashwanye cyane n’Abongereza.

Jaffar avuga ko se yari umugabo ugira ubuntu kandi ugwa neza ku bantu, gusa akaba umugabo w’amahane ku muntu umwanga cyangwa umurwanya. Ibyo we asanga ari ibisanzwe ku bantu bose.

 

Jaffar Amin aganira na Julian Rubavu
Jaffar Amin aganira na Julian Rubavu

Jaffar Amin na Madaraka Nyerere bariyunze

Idi Amin Dada yahiritswe ku butegetsi n’ingabo za Kambalage Nyerere Perezida wa Tanzania yari yatewe na Amin Dada ashaka gufata Intara ya Kagera ikaba iya Uganda.

Imiryango yombi y’abasigaye kwa Amin Dada na birumvikana ko itigeze irebana neza.

Mu 2009 umunyamakuru wa BBC yasabye Jaffar Amin guhura na Madaraka Nyerere, umuhungu wa Julius Nyerere, bagahurira i Butiama aho Nyerere akomoka bakaganira.

Byarabaye, Jaffar avuga ko nubwo bitari byoroshye kubyemera ariko yaje kujya i Butiama muri Tanzania, ahageze asanga bamwiteguye bidasanzwe ndetse hari na ‘escort’ ya gisirikare y’icyubahiro bamuteguriye.

Ati “Byari bishimishije, hari n’abayobozi bamwe muri Leta banyakiriye nk’umuntu ukomeye, byanyibukije cyera nkiri umwana ukuntu iwacu byabaga bimeze mu rugo rw’umukuru w’igihugu. 

Naganiriye na Madaraka igihe kinini twiyemeza kwiyunga tukarenga amateka tubyemeranyaho

Avuga kubyo yigiye kuri Madaraka Nyerere, Jaffar Amin yagize ati “ Madaraka ni umuntu ucisha bugufi cyane. Njyewe nk’umuhungu w’umusirikare ukunda kenshi kumva nkomeye, namwigiyeho kwiyoroshya.” 

Jaffar avuga ko se atari umumalayika ariko nanone atari umudayimoni nk’uko itangazamakuru ryakunze kumugaragaza. Kuri we asanga Mwalimu Julius Nyerere ari urugero Africa ikwiye kugenderaho.

Ati “Nyerere yarenze iby’amoko ahuza abatanzania bose. Nemera ko Nyerere ariwe Perezida mwiza Africa yigeze igira. Ikibazo abayobozi ba Africa benshi bagira ni ukwikubira, Nyerere we ntiyabaye atyo.”

Amagambo ya Jaffar Aminagaragaza neza intambwe yo kwiyunga yabayeho hagati ye n’abo kwa Nyerere bahiritse se ku butegetsi.

Nyerere wavukiye i Butiama mu 1922 yitabye Imana mu 1999 naho Idi Amin Dada wavutse mu 1925 yitabye Imana mu 2003. Ntabwo bigeze bumvikana hagati yabo, bombi bayoboye ibihugu bya Africa umwe avugwa nabi cyane undi avugwa neza cyane. Uyu munsi ubwiyunge buraganje hagati y’abana basize.

Madaraka yasuye Jaffar
Madaraka Nyarere yasuye Jaffar Amin aho akorera

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • aba nabagabo pe kuko kubika inzika nacyo bimaze kdi biriya byakoze ababyeyi babo sibagomba kubakurikiza

Comments are closed.

en_USEnglish