Rukara rwa Bishingwe n’ubusanzwe ngo ntiyari yoroshye
Mu buzima bwa Rukara rwa Bishingwe yakunze guhinyura abantu bakomeye ariko ngo byagera ku mugabekazi Nyirayuhi Kanjogera wategekeraga umuhungu we Musinga wari ukiri umwana muto muri icyo gihe bikaba akarusho.
Umunsi umwe Rukara yasanze uyu mugabekazi wakundaga guca imanza yikinze inyuma y’inyegamo, maze ngo aramuhinyura avuga ko urubanza rwo mu nyegamo na nyina Nyirakavumbi yaruca!
Usibye nibyo, Rukara yubahukaga cyane umugabekazi Kanjogera kuko ngo hari n’igihe yamunyariye ku ntebe undi ayihagurutseho.
Si umugabekazi gusa utaravugaga rumwe na Rukara kuko atanacanaga uwaka n’abazungu cyane cyane abapadiri kuko baje bacengeza inyigisho z’ubukirisitu, mu gihe abatuye aka gace k’u Burera bari bakomeye ku idini gakondo ya Nyabingi w’Icyamamare muri ako gace.
Ikindi kandi ubwo abazungu bageraga muri kariya gace bigabije amwe mumasambu y’Abarashi bayashingamo imbago bashaka kuhubaka amazu nk’uko amateka abigaragaza.
Icyatumye Rukara rwa Bishingwe yamburwa ubuzima cyabaye gufata iya mbere mu kurandura izo mbago maze Padiri Paulin Lupiyasi bahimbaga Rugigana akamutumaho inshuro nyinshi ngo yisobanure ariko ngo Rukara akamuninira ntamwitabe, usibye ko byageze aho Rukara akemera kwitaba Padiri Lupiyasi bagahurira ahitwa kuri Nyabyungo ubu hubatse kiriziya y’Abagatolika.
Bahuriye kuri Nyabyungo Lupiyasi ngo yaramukije Rukara agira ati : « Yambu » kandi ngo iyo ndamukanyo Rukara yarayifataga nk’igitutsi cyo kwamburwa abana, Rukara yamwihanangirije kutazongera kumubwira iryo jambo, Lupiyasi we abibonamo agasuzuguro amukubita urushyi maze Rukara nawe amuterera ku munigo kugeza anogotse.
Rukara n’abakemba be bamaze kwica Rupiyasi, yahise ahungira mu Ndorwa ndetse na benshi mu Barashi bahungira i Congo, mu Bufumbira ho muri Uganda , n’ahandi, bose batinya ko abazungu bazaza guhorera mwene wabo.
Kwerekeza mu Ndorwa Rukara yashakaga kwisunga Ndungutse wari warahigaruriye n’ubwo nawe atari yorohewe na busa n’ubutegetsi bwa Musinga bwamuregaga kubwigumuraho.
Abazungu bamenye ko Rukara yahungiye kuri Ndungutse bamusabye kubaha Rukara arabyemera yibwira ko nabo bazamukiza Musinga wari warahagurukiye kurwanya abigometse ku bwami bwe bose, nubwo bitabaye kuko bitabujije umudage Liyetona Goduwiyusi kumutera ku ya 13 mata 1912 abo yayoboraga bakegukira Umwami Musinga.
Ubwo Rukara yabuguzaga na Ndungutse mu rugo, abasilikali b’abazungu bari ku mugambi na Ndungutse baje rwihishwa bamugwa gitumo baramuboha ariko muri uko kumuboha ngo hagwa umwe mu basilikali ahitanwe na Rukara ndetse ngo Rukara yiyambura impuzu ahenera Ndungutse amuvuma ngo ntakime ingoma mu Rwanda.
Nyuma yo gufatwa akabohwa Rukara yajyanywe kunyongerwa mu Ruhengeri aho yarashwe urufaya rw’amasasu.
Rukara rwa Bishingwe akaba yari mwene Bishingwe na Nyirakavumbi, yavukiye i Gahunga mu Ngoma y’u Burera kuri ubu ni mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera aho bakunze kwita “Gahunga k’Abarashi”.
Rukara yabayeho ku ngoma ya Yuhi V Musinga, umwami wategetse u Rwanda hagati y’umwaka wa 1895 na 1931 hakurikijwe igenekereza ry’urutonde rw’Abami bategetse u Rwanda
Amateka ya Rukara rwa Bishingwe abenshi bakunze kuyafata nk’umugani cyangwa igitekerezo kandi yarabayeho.
Uretse bamwe mu bacuranzi b’inanga-nyarwanda nka Sebatunzi bacuranze amateka ye, bamwe mu banditsi b’amateka nabo bamwanditseho mu bitabo byabo kuko yabaye ikirangirire mu Rwanda.
Rukara afite benshi bamukomokaho bari bafite igisingizo cy’Ubutwari cy’Umuryango w’Abarashi”, mu nzu y’ Abarashi, benshi muri aba bakaba batuye mu Karere ka Burera mu murenge wa Gahunga ho mu ntara y’amajyaruguru, aho bakunze kwita mu mu Gahunga k’Abarashi.Inzu y’Abarashi ibarizwa mu bwoko bw’Ababacyaba b’Abarashi, bakomoka kuri Karashi ari we mukurambere wabo.
Kwitwa Karashi byaba byarakomotse kuri sekuruza wari umukogoto w’umuheto (umuhanga mu kurashisha umuheto.)
Karashi yavaga inda imwe n’abandi bahungu barimo Kanaga ndetse na Karandura, imiryango yabo ikaba ifite inkomoko muri Ankole. Benshi mu Barashi babaye ibyamamare mu ngabo z’i bwami ariko uwamamaye cyane ari Rukara rwa Bishingwe na Nyirakavumbi, wari ufite igisingizo kivuga ngo ”Nyirakavumbi nyina w’Amavubi” wari umutware w’Abakemba, Uruyenzi, Abemeranzige n’Urukandagira.
Iyi mitwe yose uko ari ine, ikaba yari imitwe y’ingabo yariho ku ngoma ya Yuhi Musinga. Kubera ko yari Intwari y’Icyamamare ,ingabo ze zari zaramuhaye izina rya “Rukara rw’Igikundiro, urwa Semukanya intahanabatatu ya Rutamu”
Intebe y’ubutware bw’ ingabo Rukara rw’igikundiro, urwa Semukanya intahanabatatu ya Rutamu mu nteruro y’icyivugo cye, ngo yayizunguyeho cyangwa se yayirazwe se Bishingwe kuko ngo nawe yatwariraga Kigeli IV Rwabugili izo ngabo.
Rukara rwa Bishingwe ngo yari umugabo w’igihagararo, ibigango n’igitinyiro nk’uko bamwe mu banditsi b’amateka y’u Rwanda bamubonye babyanditse. Amateka agaragaza ko yari afite nka metero imwe na santimetero 90 mu gihagararo.
Usibye n’ibyo, kuri ubu hari umwe mu buzukuru be witwa Ndagijimana Yuvenali, iyo umwitegereje, wahita utekereza ibigango bya Rukara, dore ko ari umugabo wirabura w’ibigango n’ubwanwa bwinshi upima nka metero imwe na santimetero 90 z’igihagararo.
Igihagararo n’ibigango akaba ari umwihariko w’abarashi, kuko mu miryango yose yo kwa Rukara nta muntu uri munsi ya metero na santimetero 70 z’uburebure”.
Hifashihijwe ibyatangajwe na Ndagijimana Yuvenali n’Umwuzukuru wa Rukara
Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM
0 Comment
Yari umuntu w’umugabo pe yari afite abana bangahe se
yari umugabo
Ndagijimana nta mateka azi neza y’uyu musaza muzakore sondage
Aya mateka ya rukara njye ndumva atuzuye.
Jye sintekereza kimwe n’abantu bemeza ko RUKARA yari intwari, Ahubwo mbona ko yari umuntu utaragiraga uburere n’ikinyabupfura kandi wahubukaga. Uti gute? None se ko umuzungu yamubwiye ngo yambu, rukara agahita amusubiza nabi, kuki rukara atashatse kumenya icyo yambu bisobanura, cyane ko iryo jambo atari igitutsi? Ikindi, abenshi bita RUKARA intwari kuko ngo umuzungu yamukubise urushyi, RUKARA nawe akamuniga kugeza apfuye. Kimwe cyo ubwo ni ubwicanyi. Ikindi gituma mbona ko rukara atari intwari, ahubwo igihagararo cye n’ingufu yabikoreshaga nabi cyane, ni uko Hari aho nsomye ngo ngo hari n’igihe yanyaye ku ntebe y’umugabekazi KANJOGERA. Ibaze. Uburere bwa RUKARA se buri hehe, ikinyabupfura cye kiri he, ubutwari bwe buri hehe?
Nanjye ntyo. Nta butwari bwe mbona ahubwo yari ikihebe n’umunyagitugu. Niba uwo batavuga rumwe wese yaramwicaga se, ubwo nibwo butwari?
Abamwita intwari bashingira kuba yaratinyutse kwanga agasuzuguro k’abazungu kandi aribo bategekaga ibihugu bakoronije, n’ubwo rero hari Umwami ariko bari baramurushije ijambo niyo mpamvu bafashe Rukara bakamunyonga bitemejwe n’Umwami kandi mbere ubwo bwahoze ari uburenganzira bw’Umwami gusa!Ikindi ni uko atakundaga ibintu bitagenda neza agashyira ahagaragara ibitekerezo bye kandi ntibyatinyukwaga na benshi!N’ubwo rero nanjye ntamwita intwari dukurikije icyo intwari aricyo(bijyana ahanini no kwitangira abandi),ariko na none mbona hari icyo umuntu yamwigiraho kuko hari ubwo umuntu yiha agaciro yanga agasuzuguro ka kariya ka ba mpatsibihugu bari baje bamuterera imbago mu butaka ngo barashaka aho bubaka za kiriziya zabo!
sha Rukara rwabishingwe yari umugabo kabisa yangaga agasuzuguro kabazungu ariko se nange mfite ikibazo yari afite abana bangahe? muzadukorere ubushakashatsi mutubwire
Nta ni intwari mbona nka Rukara. Ngaho mandevu uhinyura Rukara uzice umuzungu urebe ngo ibinyoni biratunera!? Amasambu kuva na kera abanyarwanda turayapfa. None nk’umutware w’umuryango yari kwemera ko amasambu ashinzwe yigabizwa n’abanyamahanga? Urw’igikundiro intahanabatatu ya Rutamu yari intwari pe! Kuyobora imitwe ine y’Ingabo!!? Kunyara kuntebe y’Umugabekazi simbibonamo ikibazo, kuko bwari uburyo bwe bwo kwerekana ko atishimiye ubutegetsi, kandi abantu bose ntibagomba kuvuga rumwe cg kubona kimwe byose na Leta. Mwene Nyirakavumbi ni Intwari, uwaduha nka bariya batanu twakemura byinshi wenda agasuzuguro ka mpatse ibihugu kashira Madevu we.
yari afite imbaraga ariko yazikoreshaga nabi ntabutwari mbona ahubwo yarumuhubutsi
yari ntwari kuko abamugaya nta n’ufite ikivugo ngo abe yakibanje turebe ko kiruta icya Rukara. Byongeye kuba yarayoboye iriya mitwe kandi iri myu mitwe y’ingabo ikomeye mu gihugu bigaragaza kko n’umwami yamwubahaga
None se inka za Sebuyange ko zitavugwamo kandi ari yo ntandaro yo kuza guca Imanza kwa Loupias atumwe na Musinga ? Iyi nkuru rwose ntisobanutse.
Umuseke muzadushakire n,amateka y,umutware witwaga BISANGWA BYA RUGOMBITURI ngo yari intwali cyane dore ko yanaguye ku rugamba arwana n,abazungu ngo Rwabugili yaramukundaga cyane yari igisonga cye.
namwe ni munyumvire da , ngo ubutwari bwo kunyara ku ntebe y’umwamikazi ? ngayo nguko , ibaze ko hari ababyiratana bagakora nk’ibye kugeza ubu kandi barize da. nabashakiyemo ariko aho bangeze , mbese ibyo rukara uwo wo muri 1912 yakoraga , nubu barabikora , ubwo si ubutwari rero , ahubwo ni ubugome bw’indengakamere , ntaho yakuye urwanda ntanaho yarugejeje, ahubwo yacyuye urufaya rw’amasasu . iyo abanza akumva neza icyo umuzungu yashakaga ku mubwira ntaba yarapfuye rubi , bene wabo ba mwigireho , bajye bareka guhubuka.
mu bigaragara ni uko RUKARA yangaga agasuzuguro naho uvuga ko yagombaga kubanza kubaza YAMBU icyo bisobanura nawe iyo aza kuba mu mwanye yaboshywe kandi azi neza ko agiye kwicwa ntiyari kujya kubaza ubusobanuro bwa yambu kandi azi neza ko iyo ndamukanyo n’ubundi batayimubwiye bamukunze, ahubwo byari nko kumwishima hejuru bavuga bati dufashe umwanzi wacu. Murakoze mujye mukomeza kutugezaho amateka anyuranye y’u Rwanda n’abanyarwanda.
Ubundi umuco w’u Rwanda wubatse ku butwari bushingiye ku bwicanyi, umuntu wishe abantu cyane bamwita intwari kabone nubwo yaba ari inzira karengane. urugero:ndifashe da!ariko ubundi rukara nta butwari yari afite ahbwo yari ikihebe kuko nubundi yari yarananiye musinga. jye sinaba intwari nka rukara ahubwo nahitamo kuba ikigwari aho kuba intwari nk’iriya.
ni intwari kubera yatinyukaga gukora iby’abandi batakoraga…
1) ubwo abandi batinyaga abazungu babareka bagakora amafuti, nko gutwara amasambu y’abantu n’ibindi bikorwa bibi by’ubukoroni nko kurandura imico n’amadini y’abanyarwanda b’icyo gihe…. we yarabyanze, bigaragara ko yari avance ugereranije n’abantu b’igihe cye, icyo gihe umuzungu yafatwaga nk’ikimana abantu bose bubahiriza ibyo bavuze ariko we siko yari ameze yafataga abazungu nk’abantu nk’abandi muri icyo gihe n’ubutwari
2) ikindi, umwami n’umugabekazi muri icyo gihe nabo babaga bafashwe nk’Imana bica bagakiza, urubanza ruciwe nabo rugomba kubahirizwa rwaba ari ukuri cyangwa amafuti….. we siko yari ameze, n’abategetsi yarabahinyuzaga, akaba yanigaragagambya anyara ku ntebe zabo, ibyo n’ibintu bibaho mu bantu bateye imbere mu mitekerereze, nta muntu n’umwe nta kintu na kimwe gifatwa nk’ihame muzarebe i Burayi no muri Amerika na Obama baramwubahuka bamufata nk’umuntu nk’abandi… Rukara muri icyo gihe yari abisobanukiwe n’abanyarwanda b’iki gihe 2012, benshi ntibarumva neza iyo mitekerereze, ikivuzwe n’abategetsi bakuru ntawatinyuka kugihinyuza niyo cyaba ari amafuti bitavuze ngo n’abo bategetsi baba bafunze itangazamakuru ahubwo uwo muco wo gutinya no kwubahiriza no gusingiza cyane abategetsi bakuru uturimo kandi nimubi, kuko n’uko genocide yabaye ubuyobozi bwabishoyemo abantu benshi ku buryo bworoshye kubera uwo muco mubi ….. Rukara we wo mu myaka 100 ishize yari yararenze ibyo abanyarwanda bo muri 2012 batarumva neza, ubwo se aho atari intwari ni he ?
ubu aba barwa mumitwe y’intagondwa; nonese kuba yarishe abazungu twabishingirahi tukamwita intwari ashwi;yari icyo bita igihararumbo mukinyarwanda; ntiyubahaga ntanubwo yari azi icyo ashaka ikindi kandi ntiyiyubahaga; guhena imbere y’abantu. abamwita intwari sindikumwe nabo.
ahubwo njye ndumva yari ikihebe nuko nta mategeko yahanaga ibyihebe yabagaho
Mu gihe icyoyakoze kimuhind
ura inrwari automatically
yatinyutse kwereeka abazun
gu position ye ku bukoroni
Abatemeranya na RUKARA ntabwo bazi amateka. Muzabanze musome mumenye RUKARA ajya kunyara ku ntebe y’umugabekazi urubanza yari amaze guca. Benshi bangira RUKARA ko atavugaga rumwe na MUSINGA, kdi birazwi neza ko ingoma ya MUSINGA yaranzwe n’intege ncye aho MUSINGA yemeranyijwe n’abazungu ko bazakora icyo bashaka mu RWANDA nabo bakemera kumurinda no kurwanya abataravugaga rumwe nawe. Ibi byasaga nko kugurisha u RWANDA kdi nawe yabibonye amazi yararenze inkombe, aho abazungu bari bafite uburenganzira bwo kwica nubwo umwami yaba atabishaka, kdi ntabashe kugira icyo akora. Ibyo byatumye RUKARA arushaho kwanga MUSINGA hamwe n’abazungu. Kumyitwarire ya RUKARA sinamunenga kuko gufata umutware w’ingabo ukamukubitira urushyi imbere y’abo ayobora… mubitekerezeho.
Kunyara ku ntebe y’umwamikazi ni insubordinakution irenze ukwemera kabisa!! Kuki batahise bamunyonga icyo gihe koko??? igihugu kitica imbwa cyorora imisega rwose.
Rukara yari umuntu w’ umugabo cyane. Yari afite ubutwari butangaje ugereranije n’ abantu bariho icyo gihe kandi nta wakwishimira kuba mu nsi y’ ibirenge byundi. Lupiyasi yatekerezaga ko ari hejuru ya Rukara kuko yari umuzungu kandi siko biri. Yaramukosoye byiza cyane. Kunyara ku ntebe y’ uumugabekazi byo ni insolite ariko niba ariyo moyen yari abonye yo kugaya urubanza rwaciwe, tant mieux!! De toutes les facons umugabekazi nawe yari yakoze bibi birenze ibyo. RUKARA ni intwari
PU!!!! Nahoraga numva bamutak’ ubutwari nkibaza ko byibura yagerageje kurwanya akarengane na clonialisme mubulyo bwakigabo naho displine nke baba bamushimira. Ubu se muriby’ icyatuma yitw’intwari nikihe?
ibyo atakoze uzabwire so abikore
Comments are closed.