ESAPAG ishuri ryisumbuye ryigenga ryatangiye bwa mbere mu Rwanda
Uburezi mu Rwanda bugenda butera imbere uko bwije n’uko bukeye, amashuri arubakwa, arashingwa byose bigamije kurwanya ubujiji mu gihugu, Mu mashuri yisumbuye yigenga ESAPAG Gitwe yabimburiye ayandi yose mu Rwanda.
Kuva kera mu mateka yaranze igihugu usanga amashuri yisumbuye yarafitwe n’abamisiyoneri baturukaga mu bihugu by’amahanga bashaka cyane kwinjiza imyumvire n’imirongo migari y’amadini bakomokamo, ibi bikaba byarafashije abanyarwanda kubona uburyo bwo kwigamo.
Nyuma y’uko bamwe mu banyarwanda bari bamaze kujijuka mu myaka yo ha mbere, kandi umubare w’abana bashakaga kwiga wari umaze kuba mwinshi, bitewe kandi n’umwuka mubi wa Pilitiki waranze u Rwanda, aho umwana yahabwaga ishuri hashingiye ku bwoko, akarere, idini n’irindi vangura nibwo ababyeyi bo hirya no hino mu Rwanda bashinze amashuri yisumbuye yigenga.
Ku ikubitiro tariki ya 25 Nzeri 1981 ababyeyi b’i Gitwe bibumbiye mu ishyirahamwe APAG bashyiraho ishuri ryisumbuye rya ESAPAG, muri icyo gihe ngo ni byari byoroshye kuba hashingwa ishuri ryisumbuye ritari irya Leta cyangwa Idini, gusa aba babyeyi babaye imbarutso ku bandi babyeyi mu gihugu, nibwo muri iyo minsi ababyeyi b’i Kigali bashinze ishuri APACOPE, mu minsi mike nabwo ku Kibuye bibaruka ESAPAN Mugonero.
Urayeneza Gerard ukuriye iri shyirahamwe ry’ababyeyi yatubwiye ko ababyeyi bafatanije bavunikiye kandi bakitangira uyu murimo bakoze, akomeza agir’ati:”Turashimira cyane Imana yadufashije kugera ku ntego twari twarihaye, ibihe byari bibi nta rindi shuri na rimwe tureberaho ariko tubona birakunze”.
Aba babyeyi b’i Gitwe kuva mu 1981 nyuma ya ESAPAG bamaze gushyiraho ishuri rikuru rya ISPG n’ibitaro bya Gitwe ibi byose bakaba bamaze kubigeraho mu myaka 32.
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.COM
0 Comment
Yeweeeeeee. disi munyibukije umusaza wacu wadukundaga Gerard!, Yooooo Muzehe uranshimisha cyane disi, ese umuseke.com mwatugejejeho nibura ifoto ye niba muyifite? ese ubu ntuyashaje cyane di, muheruka ntarava i Rwanda disi, turamukumbuye, turamukunda kandi tumufata nka Papa na Mama wacu, ese abari iwacu mu Rwagasabo cyane cyane i Gitwe mwatubwiye aracyajombana urutoki agufatiye mu ikosa? imfunguzo se zo mu mutwe?!!! Gerard Imana wakoreye kuva kera izaguhembere ibyo watugejejeho byose kandi igihe n’ibihe uzabiragwe, mbonye imvugo yawe wakundaga kuvuga ngo Imana turayishimira imirimo yakoze, Muzehe nabo mwafatanije mukomere cyane ariko ndifuza kureba mu maso hawe kuko nkuheruka mbere ya 1994 disi we. Umuseke.com murakoze cyane Imana ibahire ninza i Rwanda nzabareba, gusa munyibukije ibere notse mu myaka ya za 80.
nishimiye ububutummwa mutanga kubanyarwanda bose mubamenyesha ibyiza byishuri ryacu doreko mubaryizemo nange ndimo ariko nabaye ambassador muntara yiburasira zuba kubera amateka meza nahagiriye imana ibane namwe kandi nkanasaba ko amafoto yabanyeshuri bahiga nabaharangije byaba byiza muyashyizeho rwose
Ni igicumbi cy’ubwenge kandi ni igihe cyo kuvuga ibigwi by’iyo soko twavomyeho
aba babyeyi ntako batagize barangajwe bwana URAYENEZA Gerard ukora cyane kugirango igihugu cyacu cyizamuke,APAG mukomereze aho nibindi bizaza, kandi turabashimira ku bwu bumenyi mwaduhaye.
Yoo,mze Gerald Imana iguhe umugisha wakoreye abana b’abarda byizaa!!
Ariko mu Computer Science nta bikoresho mugira!!!!!!!!!!! Mujye murebera kuri KIST na UNR, naho ubundi ku isoko ry’umurimo mushobora kuzatahana ayanyuma
wowe witwa Kamanayo,niba ushaka kumenya ifoto ya Muzehe Gerard, jya muri Google urahita uzibona wandikemo amazina ye, ikindi kandi kalibu uzaze hano iwacu kandi iwanyu i gitwe natwe turagukumbuye.
Nimubyihorere,uriya musaza ni umubyeyi udasanzwe,ni umurezi kandi ni umukozi w’IMANA.We n’obo bafatanyije IMANA ibahe umugisha.
Amakuru utanze kuri ESAPAG ashobora kuba aryo, arikosinemeranya nawe ko ari ikigo cya mbere kigenga mu Rwanda,kereka niba u Rwanda uvuga ari Gitwe. None se waba uzi igihe APE RUGUNGA yatangiriye, yatangiye ifite primaire gusa nyuma ishyiraho na secondaire uzabaze niba itaruta ESAPAG. Waba warabajije igihe APACOPE yatangiriye, mujye mukora inkuru zicukumbuye naho iyi yo ni ikinyoma!!!
Nemeranyijwe nawe kuko uyu munyamakuru aribeshye ntabwo ESAPAG iruta APE RUGUNGA byo ni ibintu nzi kandi nanahagararaho yewe na ECOLE BELGE niibigho byigengaga byaje muriza 70.
AHAAAA!!! Murakoze cyane peee!Mukoze hasi muranyibutsa nanjye.Uvuze ibya Mzee Gerald i Gitwe,bwakwira bugacya,aho yatuvanye mu kangaratete nitwe tuhazi.Ibyiza agajeje i Gitwe ntawabikemanga kereka impumyi,naho ubundi ntacyo ubu nabona mvuga kuko bindenze warahi!!Genda Gitwe wabonye umugisha n’amajyepfo yose,abanya Kigali n’ahandi no mu mahanga ntawe utavuga ibigwi bya Urayeneza keretse intanyurwa.Tuzongera ubutaha….
None se Margo, ko utavuze ishuri ryigenga ryatangiye mbere ya ESAPAG kandi mmbonye uvuguruza umwnditsi?
Sha mubyihorere, wari uziko hariya nahize. Ibikorwa by’APAG nibyinshi man. Ahubwo nibindi bizaza mureke dukore natwe duteze imbere aho dutuye.
@Margo,ibyo uvuze nanjye ndakeka ko ari ukuri ko ESAPAG atariryo shuli ryambere ryigenga ryatangiye mu Rwanda. naho ubundi aba banyamakuru sinzi impamvu baba bandika mwene izi nkuru? ubanza baba babahaye akantu kandi ejo bundi numvise babivuga ko abanyamakuru basigaye barya ruswa cyane?? @Muvunyi, none se wasomye amashuli yanditse hejuru ukongeraho na ESPANYA? ariko rero ireme ry’uburezi muri ESAPAG riri hasi cyane bazikosore.
@Kamanayo jya kuri iyi site urasangaho ifoto ya Gerard nk’ uko wayifuje.Nanjye nize haruguru muri College, ariko twajyaga tuza muri ESAPAG. Ukomeza kugubwa neza.
http://kristof.blogs.nytimes.com/2011/07/27/reversing-the-brain-drain-expanding-medical-opportunities-in-rwanda/
ESAPAG nanjye ndemeza ko ireme ryuburezi riri hasi ariko kurwego rwa indispline riri hejuru kimwe na mugenzi wayo APACE KABUSUNZU kuki mudafata urugero rwiza kuri college Gitwe , gusa mwikunidira cach wagirango muracuruza pee mwembi mwisubireho naho ubundi abadive ntacyigenda SENKWARE WE MUMUHINDURE
sekware emile,ntacyagendaga nako ngo ni director
Comments are closed.