Sogokuru iyo aba akiriho aba akomeye – Umwuzukuru wa Rukara
Pascasie Nyiramugwera ufite imyaka 73, avuga ko sekuru Rukara rwa Bishingwe iyo aba akiriho yari kuba ari umuyobozi ukomeye bitewe n’uko yari umugabo udatinya dore ko yarwanyije cyane abakoroni b’abera, akaza no kwivugana mo umwe.
Uyu mukecuru, avuga ko yavutse asanga sekuru amaze igihe kinini apfuye, cyakora ngo se ntiyahwemaga kubatekerereza ubutwari bwa sekuru wayoboye umuryango w’abarashi batuye ahitwa mu Gahunga mu karere ka Burera.
Uyu mukecuru utuye mu murenge wa Musanze akarere ka Musanze, avuga ko buri gihe aterwa ishema no kuba akomoka kuri Rukara rwa Bishingwe, umugabo wavuzwe cyane haba mu bitekerezo, mu migani ndetse no mu mateka nyarwanda, kubera uburyo yivuganye Padiri Loupias bakundaga kwita Rugigana.
Rukara rwa Bishingwe rwishe umuzungu nk’uko avugwa cyane mu migani, yabaye mu gihe cy’umwami Yuhi V Musinga, umwami wategetse u Rwanda hagati y’umwaka wa 1895 na 1931.
Nk’uko amateka abivuga, Rukara rwa Bishingwe yari umugabo muremure w’ibigango kandi w’igikara koko. Yari azwiho guhinyuza, kuko ngo ni kenshi yahinyuje umugabekazi Nyirayuhi Kanjogera, ubwo yategekeraga umuhungu we Musinga akiri umwana.
Rukara kandi ngo ntiyavugaga rumwe n’abazungu cyane ab’abapadiri, kuko baje bacengeza inyigisho z’ubukirisitu mu bantu, mu gihe abari batuye Gahunga y’abarashi bari bakomeye ku idini gakondo.
Aba bazungu kandi ngo baraje batangira kwigabiza amasambu y’Abarashi, bashaka kuhubaka amazu, maze Rukara ababera ibamba.
Ubwo Padiri Paulin Lupiyasi bahimbaga Rugigana yatumizaga Rukara akanga kwitaba ngo yisobanure ku bijyanye n’imbago yaregwa gushingura, yaje kuva ku izima yemera ko bahurira ahitwa Nyabyungo, maze umuzungu asuhuza Rukara ati “Yambu”, rukara ati icyo n’igitutsi ntuzongere kubimbwira.
Iryo jambo niryo ryavuyemo imirwano, birangira Rukara yivuganye Rugigana, maze ahungira kwa Ndungutse wari warigaruriye I Ndorwa, waje kumutanga maze araswa urufaya rw’amasasu azira kwivugana umupadiri w’umuzungu.
Gakondo.com
Roger Mark Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM
0 Comment
Rukara rwa Bishingwe oyeeee
Yari umunyarwanda w’intangarugero, kuki batamushyira mu ntwari z’u rwanda kandi yari umu NATIONALISTE wa hatali!!!??? Mujye mundebera namwe.
Imana ibarinde, cyane cyane umuryango w’iyo ntwali.
Icyamugize intwari nuko yishe se?abanyarwanda no kwicana ndumva bitoroshye! Mugerageze da
kuba ari intwari kandi bamuvuga mu mateka cyane suko yishe ahubwo nuko ariwe wabashije guhangara barubyigana ,igihe abandi babapfukamiranga .Aregera igihugu cye .urubyiruko dukwiye kumukuraho urugero rwo kuregera umuco wacu.abamukomokaho bakwiye guterwa ishema n’amateka yasinze .
yarahaze diiiiiiiiiiiiiiiiii
Rukara ndamwemeye yari intwari yarwanije ubukoroni.Abo mumuryango we bazitwe ABAKARA
Abantu nkabo nicyitegererezo
Cy’africa beretse abazungu ko nta kiza cyubukoroni
Bakwiye gushyirwa mu ntwali
z’imanzi
ese kuki muri kariya gace rukara yavutsemo ntawe utiyita umwuzukuru wa rukara?
uwo numugabo basha
ARIKO MURASETSA RWOSE NONESE MU rWANDA RWO HAMBERE UMUNTU WAKORAGA IGIKORWA CYO KWIVUGANA ABANTU BABAGA BAZENGEREJE IGIHUGU N’ABACYO NTIYAHABWAGA IMIDENDE N’IMINDI MIDARI IHANISE?RUKARA RERO ARABIKWIRIYE KUKO YABASHIJE KWIVUGANA UMWE MUBAZUNGU WARI WARAZONZE MUSINGA KUBUTEGETSI BWE KANDI MUSINGA BYARI BYARAMUNANIYE KUMUTSINSURA.AKWIRIYE GUSHYIRWA MU NTWARI KUKO YANGAGA AGASUZUGURO K’ABAKORONI B’ICYO GIHE.
Rukara rwa bishingwe a.k.a INTAHAN BATATU kuko bamushoreye bamujyanye yishe nabandi babiri mubari bamushoreye!!bahitamo kumurasa
Rukara niwe wari umugabo sha abandi nukubeshya.
Yego sha Rukara!
Comments are closed.