Digiqole ad

Agiye kumurika igitabo amaze imyaka 9 yandika

Kuri we biragoye ndetse ntibyoroshye kugira ngo Umunyarwanda yandike igitabo ageze aho akirangiza ndetse agishyire ku isoko, ariko nyuma y’urugendo rwamufashe imyaka 9, agiye kugeza ku Banyarwanda igitabo yise “Hirya y’imbibi z’amaso”.

Umwanditsi Jean Paul Ndatsikira
Umwanditsi Jean Paul Ndatsikira

Jean Paul Ndatsikira avuga ko umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda ukiri hasi cyane ku buryo abantu bandika ari bakeya ndetse ngo n’abagerage kubikora ntibabona abasoma ibyo banditse kuko ababikunda ari bake.

Uretse n’ibyo ngo usanga inzego zitandukanye harimo iza leta n’abikorera ku giti cyabo badafasha abanditsi kandi nabo ari abahanzi ndetse bavunika cyane, ku buryo ngo kugira ngo umwanditsi w’ibitabo abone umuterankunga bisaba kwiyuha icyuya.

Aganira n’Umuseke.com, Jean Paul Ndatsikira yavuze ko usanga abahanzi baririmba baterwa inkunga ariko abandika ibitabo ntibagire umuntu ubitaho cyangwa ngo abakorere ubuvugizi nk’uko ahandi babikorerwa; aha asaba ko inzego zibifite mu nshingano gukora iyo bwabanga ngo bihinduke.

Uyu mwanditsi avuga ko byamutwaye imbaraga nyinshi cyane kugira ngo iki gitabo kibe kigiye kujya ahagaragara dore ko uretse kumara imyaka icyenda agitunganya, cyanamutwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 6,800,000; ndetse ngo ntarangiza kuyishyura kuko afite ideni rya 3,500,000.

Abajijwe niba yizeye ko azagurisha iki gitabo akishyura umwenda afite, Ndatsikira yatangarije Umuseke.com yizeye ko abantu bazagura iki kitabo cye kijya ahagaragara kuri iki cyumweru tariki ya 24 Gashyantare 2013, kuko ibyantsimo ari ingira kamaro.

Uretse ibirimo byatuma umuntu akigura amafaranga ibikumbi bine, uyu musore w’umukristo avuga ko mu kwizera iki gitabo cye kizagurwa ndetse ngo n’uburyo kizakwirakwiza kirya ni hino yizeye ko buzatuma kigurwa na benshi.

Afite gahunda ndende

Nyuma yo kwitegereza agasanga umuco wo gusoma no kwandika ukiri hasi ndetse abagerageza kuwubungabunga bakiri bakeya, uyu musore uvuga ko kwandika yabizie umwuga we, yashinze ishyirahamwe ry’abanditsi rigamije ibintu bitatu aribyo: guhesha agaciro ibitabo by’Abanyarwanda, gufasha urubyiruko kumenya ko bifitemo impano yo kwandika no gukora ubujyana n’ubuvugizi ku bantu bandika ibitabo.

Igifuniko cy'iki gitabo
Igifuniko cy’iki gitabo

Iki gitabo gikubiyemo iki?

Hirya y’imbi z’amaso ni igitabo kijyanye n’iyobokamana, kandi kikaba kireba umuntu wese ufite aho ahuriye n’iyobokamana. Kivuga ku kuri ko KWIZERA uhereye ku itangiriro ry’ibihe kugeza ku iherezo ryabyo, mu muzima bwa hano ku isi.

Uwemera n’utemera iki gitabo kiramureba cyane, kuko buri wese akisangamwo uko yaba ameze kose. Kiratubwira umwimerere wo kwizera, kwizera icyo aricyo, impamvu yo kwizera, n’amaherezo yako.

Kirimwo ihishurirwa n’ubwenge burenze uko umuntu yabyibwira, kinatubwira ubuzima bundi butari mubyo turebesha amaso, ariko kandi ubwo buzima tukabubamwo turi muri iyi si y’ibiboneka. Iki gitabo kibwira abantu uko ubwo buzima bwo mu bitaboneka bugenda, uko umuntu yabubamwo kandi ari muri iyi si y’ibiboneka, kizanafasha abantu kumenya neza ikiyobora ikindi hagati y’ibiboneka n’ibitaboneka. Kirangiza gisubiza bimwe mu bibazo abantu bibaza ku biriho muri iki gihe.

Iki gitabo cyanditse mu buryo bukurikirana (suite logique), kuburyo nta muntu cyabera amayobera aramutse agisomye ahereye ku itangiriro ryacyo akageza ku iherezo rya cyo. Nta mayobera arimwo.

Buri gice gisobanurwa n’icyakibanjirije, cyangwa gikomeza gusobanura ingingo yakibanjirije. Nutangirira ku itangiriro ukageza ku iherezo, kandi ugasoma witonze kandi ubukinze, ntakabuza uzashyikira neza icyo umwanditsi yagushikirije muri cyo.

Iki gitabo gishobora no gufasha umuryango nyarwanda, n’abantu bose muri rusange kuko gifasha abantu kubaho ubuzima bw’ukuri, butarimo kwibeshya ukuri kwabwo cyangwa kwitiranya kubaho. Cyanditse mu Kinyarwanda cyumvikana, kandi gisobanutse mu buryo butandukanye n’izina ryacyo.

Ndatsikira Jean Paul ni muntu ki?

Ndatsikira Jean Paul, yavukiye mu gihugu cy’u Burundi mu w’i 1980. Amashuri abanza yayigiye i Burundi, ayisumbuye ayigira mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Yosefu i Kabgayi (Groupe Scolaire Saint Joseph Kabgayi.) na Groupe Scolaire de Karengera kibuye akaba yarize indimi (Lettre), muri Kaminuza yize ubukerarugendo n’ingendo (Travel and Tourism Mmanagement TTM) muri Rwanda Tourism University College (RTUC).

Ni umukristo mu Itorero rya Zion Temple. Ni Umuvugabutumwa akaba n’umuyobozi w’umuryango w’ivugabutumwa witwa «Ministere d’Intercession et d’Evangelisation pour le Reveil Spirituel» (MIERS) uzwi ku izina rya SHARON.

Avuga ko kuva kera yahoranye umutwaro wo kwandika ibitabo ariko ngo kuko kwandika bigoye cyane, byagiye bimubera ingorabahizi cyane kugera ku nzozi ze.

Kumurika igi gitabo ku mugaragaro bizabera muri Hotel Serena kuri iki cyumweru ku isaha ya saa kumi ahazaba hari abavugabutumwa Kwizera Emmanuel na Pastor Julinne Kabiligi Kabanda n’abaririmyi Alexis Dusabe na Capt. Simon Kabera, kwinjira bikazaba ari ubuntu ku muntu wes.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

19 Comments

  • Uko nkuzi, uri umugabo ufite ijambo ry’ubwenge bw’Imana. mfitiye igitabo amatsiko.
    Warakoze.

  • Courage mwana w’u Rwanda. Mungu akubariki

  • Tuzakibona gute ngo duteze ubuhanzi bwa mwene data imbere?

    • mwana data urakoze cyane kubwo kwifuza kunteza imbere. ibitabo birahari rwose. ubishaka wahamagara izi numero 0788432028. thk u

  • Yeah, felecitation Jean paul, iki nigikorwa cyo kwishimira vraiment, Imana iguhe umugisha, kdi baravuga ngo gushaka ni ugushobora, birashoboka ko bigoye, ariko Imbuto y’umugisha yera ku iti cy’umuruho, nanjye nindi umwanditsi, w’ibitabo, nanditse igitabo cy’ubuzima mu muryango, nandika nikindi kitwa Inzozi z’Urukundo, gusa ubushobozi bwo kubishyira ahagaragara biracyari ingume, yewe nkunda gusoma, nifuje kuzabona adresse yawe, nditse nkinjira no muri iryo shyirahamwe ryanyu.

    Komeza gutera imbere kandi nturimo wenyine, tukuri inyuma. Imana nayo ikomeze kugushoboza muri byose.

    courrage

  • Yeah, felecitation Jean paul, iki nigikorwa cyo kwishimira vraiment, Imana iguhe umugisha, kdi baravuga ngo gushaka ni ugushobora, birashoboka ko bigoye, ariko Imbuto y’umugisha yera ku iti cy’umuruho, nanjye nindi umwanditsi, w’ibitabo, nanditse igitabo cy’ubuzima mu muryango, nandika nikindi kitwa Inzozi z’Urukundo, gusa ubushobozi bwo kubishyira ahagaragara biracyari ingume, yewe nkunda gusoma, nifuje kuzabona adresse yawe, nditse nkinjira no muri iryo shyirahamwe ryanyu.

    courrage

  • Uri umugabo!

  • Congratulations Jp,the sky is the limit

  • Congs Jean Paul Imana igushyigikire kd humura umuhati wawe si uwubusa Kumwami.Ndibuka uburyo wakoreraga Imana st Joseph.Courage

  • ubutaha uzagerageze wandike mu gihe gito kuko 9 ans nimyinshi

  • Komereza aho tukuri inyuma kandi Imana izabigufashemo

  • Courage JP, God bless you.

  • Imana ikwishimire jp ndakwibuka kabisa umuhati wawe ubahe se nshuti? nubwo duhujwe nigitabo twaburanye ariko ntacyo mbonye numero yawe uracysenga nka cyera? ubalikiwe sana

  • Abo hanze icyo gitabo twakibona gute turagishaka plz imana igufashe nuwo mwenda usigaye dnt stress uzowishura

  • Ayo namaco yinda.

    • Ubwo se uvuze iki? Niba ari amaco y’inda se icyawe wanditse kirihe? cg nta nda ugira? Courage Jp

  • uretse iyo numero nihe twabisanga

  • Ngewe numuro za phone ntazo ndikubona kandi niba hari naho umuntu yakibona kuri net agashobora kukingura mwatubwira uburyobworoshye bwokukibona murakoze imana ibonjyerere imbaranga
    Byababyiza mushyizeho ahantu abohanze bakingurira kuri internet

  • YESU AHABWE ICYUBAHIRO KUBWO KUGUFASHA UGAKORESHA IMPANO IKURIMO , TUKURI INYUMA , NDAGISHAKISHA NKIGURE , KANDI NGUMA NG– USENGERA .
    ABAHANZI MWESE ,UWITEKA ADUHANE UMUGISHA

Comments are closed.

en_USEnglish