Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 25 Ukwakira 2016, Pascal Simbikangwa yagejejwe mu rukiko rw’i Bobigny, mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa aho agiye kuburanishwa ku bujurire yatanze mu myaka ibiri ishize. Mu mwaka wa 2014, mbere y’uko u Rwanda rwibuka imyaka 20 yari ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, Urukiko rwo mu Bufaransa […]Irambuye
*Umuyobozi Mukuru wo mu cyiciro cya kabiri, yakomezaga guhembwa adakora umwaka wose *Uwabonaga akazi gahemba munsi y’umushahara yahabwaga, Leta yamwongereragaho ikinyuranyo *Guverinoma irashaka ko ibigenerwa Abayobozi bakuru bajya babihabwa mu mezi 6, *Hon Bamporiki we ntiyumva impamvu ba ‘Nyakubahwa’ bahembwa amezi 6 badakora kandi Leta ibwira abantu kwigira. Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurirmo, Mme Uwizeye Judith, […]Irambuye
Mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba mu kagari ka Gasura umugabo w’imyaka 26 yishe umugore we mu ijoro ryo kuri iki cyumweru amutemaguye akoresheje umupanga. Iyi ni indi nkuru ibabaje y’ubwicanyi mu bashakanye buba hato na hato, kugeza ubu haracyekwa ko uyu mugore yishwe kubera amakimbirane asanzwe hagati ye n’umugabo we. Uyu mugabo uregwa […]Irambuye
Mu gitondo kuri uyu wa mbere Perezida Kagame yageze i Maputo muri Mozambique, ku kibuga cy’indege yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Oldemiro Julio Marques Baloi. Ni mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri iki gihugu, biteganyijwe ko uyu munsi Perezida Kagame agirana ibiganiro na Perezida Filipe Nyusi Jacinto uyobora Mozambique kuva muri Mutarama 2015. Ibiganiro byabo biribanda […]Irambuye
Mukabaranga Agnes, Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda “Parti Democrate Centriste (PDC)” aratangaza ko mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba umwaka utaha wa 2017, nta wundi Mukandida bashaka utari Paul Kagame. Ibi Perezidante w’ishyaka PDC Senateri Mukabaranga Agnes yabwiye abanyamuryango b’ishyaka ayoboye bari mu mahugurwa y’umunsi yahuje urugaga rw’abagore bashamikiye ku ishyaka. Mukabaranga yababwiye […]Irambuye
Rwamagana- Kuri uyu wa gatandatu, ubwo Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yatangizaga ihuriro ry’urubyiruko “Leadership and Mentorship” rigizwe n’abasore 200 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye Abanyarwanda bafite ibikomere bakomora kuri Jenoside cyangwa ku zindi mpamvu gutera intambwe yo kuryifuza kuko kubana naryo aribyo bibi. Urubyiruko rw’abasore bagera kuri 200 rubarizwa muri AERG -umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ya Kanyinya, Nyamirambo, Rwezamenyo na Mageragere yo mu karere ka Nyarugenge beguye ku mirimo yabo ku mpamvu zabo bwite nk’uko ubuyobozi bw’Akarere bubyemeza. Abeguye ni Dusabumuremyi Innocent wayoboraga Kanyinya, Semitari Alexis wayoboraga Nyamirambo, Mutarugira Dieudonne wayoboraga Rwezamenyo na Bimenyimana Audace wari umuyobozi w’Umurenge wa Mageragere. Umuyobozi w’Akarere ka […]Irambuye
Kigali – Kuri uyu wa gatanu, umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa uba mu Rwanda wateranye, uri kumwe n’Umujyanama w’Umwami Pasitoro Ezra Mpyisi bemeza ko bifuza ko umugogo w’umwami watabarizwa mu Rwanda, ndetse ngo baraganira no kubirebana n’ikamba ry’ubwami. Ibi biganiro biganjiro bigaragara nk’ibiribumare umunsi wose, abo mu muryango w’umwami baraganira hagati yabo, ndetse bari kumwe […]Irambuye
Mu ishuri ry’Imyaka Icyenda y’ibanze (Nine years basic Education) rya EPA Catholique riherereye mu murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi, basanze umubiri w’uruhinja mu musarane w’iri shuri. Birakekwa ko uyu mwana wari ugejeje igihe cyo kuvuga yaba yajugunywemo n’uwari uturiye iki kigo cy’ishuri. Abanyeshuri biga muri iri shuri rya EPA Catholique ni bo babonye […]Irambuye
Mu karere ka Huye, kuri uyu wa 20 Ukwakira, ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wahariwe ibiribwa, uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (FAO) mu Rwanda, Attaher Maiga yasabye abahinzi kurwanya ko imihindagurikire y’ibihe yabuza Leta kugera ku ntego zayo zirimo kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga, abaturage bo mu karere ka Huye […]Irambuye