Digiqole ad

Perezida Kagame yageze i Maputo muri Mozambique

 Perezida Kagame yageze i Maputo muri Mozambique

Mu gitondo kuri uyu wa mbere Perezida Kagame yageze i Maputo muri Mozambique, ku kibuga cy’indege yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Oldemiro Julio Marques Baloi.

Perezida Kagame ageze kuri Lourenço Marques Airport i Maputo
Perezida Kagame ageze kuri Maputo International Airport yakiriwe na Oldemiro Baloi

Ni mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri iki gihugu, biteganyijwe ko uyu munsi Perezida Kagame agirana ibiganiro na Perezida Filipe Nyusi Jacinto uyobora Mozambique kuva muri Mutarama 2015.

Ibiganiro byabo biribanda ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu guteza imbere imibereho myiza y’abatuye ibihugu bayobora.

Minisitiri Louise Mushikiwabo yatangaje ko ibiganiro by’abayobozi b’impande zombi bigaruka ku mibanire n’ubufatanye bw’ibihugu byombi, ubutabera, ibikorwaremezo, ubuhinzi n’uburobyi.

Perezida Kagame ari kumwe n’abandi bayobozi banyuranye bo mu Rwanda barimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Minisitiri w’ubucuruzi, inganda n’imirimo y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB n’abandi…

Ikinyamakuru TVM kivuga ko biteganyijwe ko Perezida Kagame azasura Inteko Ishinga amategeko ya Mozambique, icyambu cya Mozambique, agashyira n’indabo ku kimeze nk’irimbi ry’intwari ryaho (Praça dos Heróis Moçambicanos)

Ejo kuwa kabiri saa tanu z’amanywa muri Joaquim Chissano International Conference Centre biteganyijwe ko Perezida Kagame azaganira n’abashoramari, abikorera, abanyeshuri, n’abanyamakuru baho ku mikoranire n’abikorera n’ishoramari mu Rwanda.

Mozambique ni igihugu gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 24, gikora ku nyanja y’Ubuhinde kigahana imbibi na Tanzania,  Malawi  Zambia, Zimbabwe Swaziland na South Africa. Ni igihugu cyabonye ubwingenge kuri Portugal mu 1975.

Mozambique ikungahaye ku mutungo kamere urimo na Petrol, ubukungu bwayo ariko  bushingiye cyane ku buhinzi, inganda zaho ziri mu bihe byo gutera imbere vuba mu gutunganya ibiribwa, ibinyobwa, aluminium no gutunganya ibikomoka kuri Petrol. Ubukerarugendo bwabo buri kuzamuka.

Africa y’Epfo nicyo gihugu bahahirana cyane. Portugal, Brazil n’Ububiligi ni abandi bahahirana cyane na Mozambique. Kuva mu 2001 Mozambique iri mu bihugu bizamura cyane umusaruro mbumbe wabyo ku isi ndetse no mu guteza imbere abayituye, kugabanya ubusumbane bw’abaturage no kwiyongera kw’imyaka y’ikizere cyo kubaho.

Andi mafoto

Perezida Paul Kagame yakirwa ku kibuga cy'indege.
Perezida Paul Kagame yakirwa ku kibuga cy’indege.
Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro cyinshi.
Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro cyinshi.
Abyobozi benshi b'ibihugu bya Afurika bafata Paul Kagame nk'ikitegererezo, ndetse n'umuyobozi ufite ijambo rikomeye kuri uyu mugabane.
Abyobozi benshi b’ibihugu bya Afurika bafata Paul Kagame nk’ikitegererezo, ndetse n’umuyobozi ufite ijambo rikomeye kuri uyu mugabane.
Perezida Kagame yereka Perezida wa Mozambique abashyitsi bazanye barimo Abaminisitiri n'abayobozi b'ibigo bya Leta.
Perezida Kagame yereka Perezida wa Mozambique abashyitsi bazanye barimo Abaminisitiri n’abayobozi b’ibigo bya Leta.

 

Perezida Filipe Nyusi Jacinto yakiriye Paul Kagame mu biro bye.
Perezida Filipe Nyusi Jacinto yakiriye Paul Kagame mu biro bye.
Perezida Paul Kagame yakiriwe na Mugenzi we wa Mozambique Perezida Filipe Nyusi Jacinto.
Nyuma yo kwakirwa na Perezida Filipe Nyusi Jacinto.

30237576060_5986350f1e_o 30237670010_dbb324b913_o

UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Ko ntacyo muvuze kubanyarwanda barenga 10.000 babayo? Niyo baba ari impunzi ibyaribyo byose ni abanyarwanda bene wacu njye nawe.

    • Biramaze ko ubavuzeho, nonese ntibitunganye?

    • None se uragira ngo arenge ku masezerano mpuzamahanga agenga impunzi? Harakurikizwa amategeko.

  • Yakiwe na nde ku kibuga cy’indege ko mutatubwira.

    • Byanditse muri iyi nkuru ko yakiriwe na Ministre w’Ububanyi n’amahanga.

    • Nyagasaza jya ubanza usome neza mbere yo kubaza!Umunyamakuru agitangira inkuru, yahise atubwira ko Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri ushinzwe ububany n’amahanga!

      • Ubwo se ibyo si agasuzuguro?

        • Umwami wa Morocco ko atakiriwe na Nyakubahwa ku kibuga wavuga ko yasuzuguwe? Mujye mugabanya gushakira ibintu aho bitari!

  • Nakangurire rero abo babayo nabo batahe, bareke gutinda mu korosi.

  • ubundi se ko yagezeyo amahoro ikindi niki imana imurinde

  • Ariko abanyarwanda bose batashye mwabona aho tubashyira?jyewe numva uwari wese wifuriza zmahoro igihugu aho ari hose ntacyo bitwaye.

    Apfa kuba atekereza igihugu cye.kandi agikunda nabacyo.zaba impunzi baba abacuruzi bose batahirize umugozi umwe.

    Kwakirwa na Ministre si ikosa,nonese Umwami wa Maroc uvuye aho ntiyakiriwe na Ministre ku Kibuga kandi ari umuntu ukomeye?John Kelly?

    • yego rata ni bahumuke! rwose aho umunyarwanda yaba ari wese ashaka ikimutunga nta kibi yifuriza u Rwanda nta kosa.

  • Nyagasaza Ministre wububanyi namahanga kwakira president,agasuzuguro karimo nakahe? My friend jyu banza gutekereza mbere yo kuvuga ubusa.

  • Bilan y’uyu mwaka mu bijyanye n’Ububanyi n’amahanga irasobanutse.

    Big up. Congratulations Diplomacy y’u Rwanda!!!

  • Ajye abwira abo bashoramari Ko Rwandarevene nayo,izagabanya ibiciro!!!!cg bahomba ikateza cyamunara izomari zabo!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish