Digiqole ad

Huye: FAO yasabye ko Imihindagurikire y’ibihe itaba inzitizi yo kugera ku ntego za Leta

 Huye: FAO yasabye ko Imihindagurikire y’ibihe itaba inzitizi yo kugera ku ntego za Leta

Uhagarariye FAO mu Rwanda yasabye abahinzi kutemera ko Imihindagurikire y’ibihe iba intambamyi yo kugera ku ntego za Leta

Mu karere ka Huye, kuri uyu wa 20 Ukwakira, ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wahariwe ibiribwa, uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (FAO) mu Rwanda, Attaher Maiga yasabye abahinzi kurwanya ko imihindagurikire y’ibihe yabuza Leta kugera ku ntego zayo zirimo kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Uhagarariye FAO mu Rwanda yasabye abahinzi kutemera ko Imihindagurikire y'ibihe iba intambamyi yo kugera ku ntego za Leta
Uhagarariye FAO mu Rwanda yasabye abahinzi kutemera ko Imihindagurikire y’ibihe iba intambamyi yo kugera ku ntego za Leta

Mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga, abaturage bo mu karere ka Huye beretswe uko bahangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere n’ibihe, basabwa kujya buhira imyaka yabo, guhinga uturima tw’igikoni no gukora imirwanyasuri.

Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (FAO) mu Rwanda, Attaher Maiga yasabye aba baturage kwongera umurego mu bikorwa nk’ibi byo kwagura ubuhinzi n’ubworozi byabo bigakorwa mu buryo bwa kinyamwuga.

Uyu muyobozi wasabaga aba baturage bari bafashijwe kuhira imyaka, gucukura imirwanyasuri, yavuze ko badashyize impinduka mu buhinzi bwabo byazatuma Leta itagera ku ntego yihaye zirimo ubuzima bwiza kuri buri muturarwanda.

Abaturage ariko bo bavuga ko ubuzima bwabo ntaho bwaba bwerekeza mu gihe ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe zakomeza umuvuduko nk’uwo ziriho muri iyi minsi.

Ntambara Gloriose utuye mu murenge wa Gishamvu, ahizihirijwe uyu munsi, asanzwe akora umwuga w’ubuhinzi, avuga ko basigaye bategereza ko imvura igwa ngo bamanure amasuka ariko bagaheba.

Ati “ Nk’abahinzi biratwononera, kuko tubona umusaruro mucye, ibyo dusabwa kwihaza mu buhinzi ugasanga biratunaniye, biradusaba kubona abadufasha ngo tubigereho.”

Undi witwa Nyirabarame Jaqueline ukora ubuhinzi bw’ibishyimbo, avuga ko aho igihe kigeze nta cyizere afite ko azabona umusaruro uhagije kuko imvura itari kugwa neza kandi ari igihingwa gikenera imvura ihagije.

Ati ” Ibishyimbo narabiteye ariko ubu hari ibyatangiye kuraba (kuma) ibindi byarumye, ntabwo nizeye ko umusaruro uzaba mwiza.”

Aba baturage bari bafashijwe kuhira imyaka yabo hakoreshejwe imashini bari babonye bwa mbere, bavuze ko kugira ngo bakomeza guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ari uko izi mashini zabahora hafi bakajya bazikoresha umunsi ku munsi.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe ubuhinzi, Nsengiyumva Fulgence avuga ko iki kibazo cy’ihindagurika ry’ibihe atari umwihariko ku Rwanda gusa ahubwo ko gihangayikishije Isi yose muri rusange.

Uyu muyobozi muri MINAGRI avuga ko n’ubwo bigoye kugira ngo umuntu ahagarike imihindagurikire y’ibihe ariko abantu bashobora gushyiraho uburyo buhamye bwo guhangana n’ingaruka zaterwa n’iyi mihindagurikire.

Nsengiyumva ushinzwe ubuhinzi muri MINAGRI avuga ko nk’abahinzi bajya bakora ibikorwa byo kuhira imyaka yabo, bagacukura imirwanyasuri bakanafata amazi y’imvura kugira ngo azakoreshwe mu gihe imvura yabuze.

Uyu munsi Mpuzamahanga ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Imihindagurikire y’ibihe isaba ko hakorwa impinduka mu mirire no mu buhinzi’

Abaturage basabwe kujya buhira imyaka yabo kugira ngo bahangane n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe
Abaturage basabwe kujya buhira imyaka yabo kugira ngo bahangane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe
Banasabwe kwerekwa uturima tw'igikoni. Ngo natwo tuzabafasha guhangana n'imihindagurikire y'ibihe
Banasabwe kwerekwa uturima tw’igikoni. Ngo natwo tuzabafasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe
Abatishoboye borojwe inka
Abatishoboye borojwe inka
Nyuma y'ibirori habaye ubusabane bwo gusangira umusaruro wabo
Nyuma y’ibirori habaye ubusabane bwo gusangira umusaruro wabo
Umunyamabanga muri MINAGRI avuga ko nubwo ntawapfa guhagarika imihindagurikire y'ibihe ariko ingaruka zabyo umuntu yahangana na zo
Umunyamabanga muri MINAGRI avuga ko nubwo ntawapfa guhagarika imihindagurikire y’ibihe ariko ingaruka zabyo umuntu yahangana na zo
Abana bahawe ifunguro basomeza ikivuguto
Abana bahawe ifunguro basomeza ikivuguto

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/HUYE

en_USEnglish