*Hejuri ya 90% by’abakozi baciriritse n’abafata Pension ntibishimye, *Ngo amafaranga babona ntiyatunga ingo zabo, ntiyatuma bateza imbere inganda zubakwa, *Kuba hari abakozi benshi babara ubucyeye, abo ngo ntibatera ishema igihugu Ubushakashatsi bwakozwe n’impuza mashyirahamwe y’imiryango 4 irengera uburenganzira bw’abakozi n’abageze muza bukuru bafata ‘pension’, buragaragaza ko hejuru ya 90 by’abakozi baciritse n’abari muza bukuru bafata […]Irambuye
Indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa kajugujugu yakoze impanuka muri iki gitondo mu gishanga cyo mu murenge wa Rusororo Akagali ka Kabuga ya mbere, mu mudugudu wa Kalisimbi. Iyi mpanuka ntibiramenyakana icyayiteye, nta muntu yahitanye muri bane bari mu ndege. Umunyamakuru w’Umuseke uriyo yemeza ko iyi ndege yaguye mu gishanga ikaba yaguye mu buryo […]Irambuye
Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwemeje ko Padiri Marcel Hitayezu w’ahitwa Saintes mu Bufaransa atoherezwa mu Rwanda ngo abazwe ibyaha bya Jenoside ashinjwa. Uyu mupadiri u Rwanda rwari rwasabye ko yoherezwa ndetse rwarashyizeho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi. Mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka urukiko rw’ahitwa Poitiers rwari rwanzuye rwifuza ko uyu mugabo yakoherezwa […]Irambuye
Mu ngendo Urwego rw’Umuvinyi rurimo gukorera mu turere dutandukanye mu Ntara y’Amajyepfo basobanura ububi bwa ruswa no gukemura ibibazo bishingiye ku karengane, Umuvunyi wungirije ushinzwe guca akarengane, Hon Kanzayire Bernadette, yasobanuriye abaturage bo mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi ko ruswa ari uburozi bwanduzwa ku wa yitanze n’uwayakiriye bakazanduza n’abandi. Umuvunyi Wungirije ushinzwe […]Irambuye
*Bivugwa ko bakundanye batazi ko ari abavandimwe kuri se *Bagiye gukora ubukwe nibwo bamenye ko bavukana *Umukobwa yari atwite, we n’imiryango banga ko ubukwe buba *Umugabo ngo ntiyashizwe yakomeje gutoteza uyu mushiki we *Yahiriye mu nzu we n’umukozi we wo mu rugo, bombi ubu bapfuye… Monique Itangishaka yitabye Imana ku gicamunsi kuri uyu wa gatatu […]Irambuye
*Avuga ko impunzi zitabura kwitabwaho kuko Abanyarwanda bazi uburemere bw’ubuhunzi, *Min Mukantabana ngo impunzi nibareke kuzikiniraho politiki no kuziforezaho, *Uhagarariye UNHCR avuga ko u Rwanda rwagaragaje itandukaniro mu kwakira Impunzi… Kigali- Kuri uyu wa 26 Ukwakira, Leta y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi bari mu biganiro ku bibazo by’impunzi mu Rwanda. Minisitiri w’Imicungire y’ibiza n’Impunzi […]Irambuye
Raporo nshya y’umwaka wa 2016, yitwa “Global Gender Gap Index” ikorwa na World Economic Forum (WEF) yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatanu ku isi, nk’ahantu heza igitsina gore cyatura kandi kikabaho neza. Iyi raporo ireba ahanini ibyo ibihugu bikora kugira ngo bikureho imbogamizi z’ubusumbane hagati y’igitsina gore n’igitsina gabo. Mu bintu nyamukuru birebwaho, ni […]Irambuye
Parike na Police muri Suède batangaje ko kuri uyu wa kabiri bataye muri yombi umugabo ufite ubwenegihugu bwa Suède ariko ukomoka mu Rwanda ufite imyaka 48 ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mugabo batahise batangaza amazina n’imyirondoro yafatiwe iwe mu rugo ahitwa Örebro muri 160Km uvuye mu murwa mukuru Stockholm. Uyu ngo yageze […]Irambuye
Sarah Zeid Igikomangoma cy’Ubwami bwa Jordanie kuri uyu wa kabiri cyasuye inkambi y’impunzi z’Abarundi i Mahama mu karere ka Kirehe, avuga ko yishimiye kugera kuri izi mpunzi no kumenya ibibazo byazo kandi azakora ubuvugizi ashoboye bigakemuka. Ashimira Leta y’u Rwanda yemeye kwakira izi mpunzi. Sarah Zeid yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda na UNHCR mu gutunganya […]Irambuye
*Yavuze ko uregwa yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bane…Umwe yishwe urubozo, *Uyu mutangabuhamya warokotse ngo yakijijwe no kudatanga ibyangombwa byanditsemo ‘Tutsi’, *Urukiko rwemereye uregwa kumanuka rukajya ahavugwa ko yakoreye ibyaha akekwaho. Mu rubanza ruregwamo Mbarushimana Emmanuel ukekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi basaga ibihumbi 50 bari bahungiye ku Gasozi ka Kabuye mu cyahoze ari Perefegitura […]Irambuye