Kicukiro: Umugabo arashinjwa kwica atwitse mushiki we, ariko babyaranye
*Bivugwa ko bakundanye batazi ko ari abavandimwe kuri se
*Bagiye gukora ubukwe nibwo bamenye ko bavukana
*Umukobwa yari atwite, we n’imiryango banga ko ubukwe buba
*Umugabo ngo ntiyashizwe yakomeje gutoteza uyu mushiki we
*Yahiriye mu nzu we n’umukozi we wo mu rugo, bombi ubu bapfuye…
Monique Itangishaka yitabye Imana ku gicamunsi kuri uyu wa gatatu mu bitaro bya CHUK azize ubushye, umukozi we wo mu rugo na we yitabye Imana kuri uyu wa kane mu gitondo kuko bombi bahiriye mu nzu mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri tariki 25 Ukwakira 2016. Kugeza ubu harakekwa umugabo babyaranye ko ari we wabatwitse nkana, ubu afunze akurikiranyweho iki cyaha. Uyu mugabo kandi ni musaza wa Monique kuri se.
Ahagana saa munani z’ijoro kuwa kabiri nibwo abaturanyi batabaye inzu iri gushya aho Monique Itangishaka, usanzwe ari umu-declarant, atuye mu kagari ka Karambo mu murenge wa Gatenga muri Kicukiro, basanze bamerewe nabi cyane kuko bari bahiye umubiri wose, bajyanwa kwa muganga.
Abaturanyi bavuga ko umwana w’imyaka itatu Monique yabyaranye na Saidi Niyitegeka ukekwa, uyu mwana yari yabanje kumutwara umunsi umwe mbere.
Saidi Niyitegeka ni musaza wa Monique Itangishaka bavukana kuri se gusa nk’uko byemezwa na Jean Claude Lionceau musaza wa Monique bavukana kuri se na nyina.
Lionceau yabwiye Umuseke ko mu myaka itatu ishize Monique na Saidi bakundanye bagategura gukora ubukwe bataramenya ko ari abavandimwe ndetse Monique yari yaramaze gusama inda ya Saidi.
Monique ngo yahise ahagarika ibyo kubana na Saidi ariko Saidi ntiyabikozwa nubwo n’imiryango yari yababujije, atangira kumutoteza amwumvisha ko agomba kuba umugore we.
Aho Monique akorera bamwe mu bakoranaga nawe batifuje gutangazwa amazina babwiye Umuseke ko badashidikanya ko Saidi ari we watwitse Monique kuko n’ubundi ngo yahoraga amutoteza kandi uyu mugore yari yaramureze kuri Police.
Musaza wa Monique yabwiye Umuseke ko mushiki we yageze aho amusanga bakabana ariko agakomeza kumutoteza, ngo mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize yamufungiye no mu nzu iminsi itatu atajya ku kazi, nyuma ngo nibwo yahise yimuka aho babanaga i Nyamirambo aza kwibana aha yahiriye mu nzu.
Abakoranaga na Monique babwiye Umuseke ko mu mpera z’umwaka ushize yabwiye Saidi ko yabonye fiancé bazabana, Saidi ngo amutera ubwoba cyane anabikorera abo mu muryango wo kwa nyina wa Monique i Muhanga aho inzu yabo yahiye ngo Saidi agahita ahamagara Monique akamubwira ngo abaze ibibaye iwabo yabaza bakamubwira ko inzu iri gushya nubwo ntawaguyemo, maze Saidi ngo abwira Monique ko ako ari agahano gato amuhaye amwihaniza ko niyongera gushaka kumusiga azamuha igihano atazibagirwa.
Mu minsi yashize, Saidi ngo yatwaye ibyangombwa na telephone bya Monique Itangishaka maze uyu ajya kumurega mu nzego z’umutekano.
Mu cyumweru gishize Monique ngo yasubiye kureba ibyangombwa bye amubwira ko azabimuzanira kuwa mbere, ijoro ryo kuwa mbere nibwo inzu Monique acumbikamo yahiye.
Umwe mu baarwaaje Monique amaze gushya yabwiye Umuseke ko kuwa mbere na mbere yaho abaturanyi ba Monique babonye uyu Saidi aho Monique yari acumbitse ndetse yari yajyanye umwana mbere gato kuko na mbere hose nyina atamumwimaga.
Police yataye muri yombi Saidi
Spt Emmanue Hitayezu umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yabwiye Umuseke ko Saidi Niyitegeka yatawe muri yombi ashinjwa uruhare mu gutwika inzu yarimo nyakwigendera Monique n’umukozi we ( we yitabye kuri uyu wa kane mu gitondo).
Spt Emmanue Hitayezu avuga ko ku mu ijoro rishyira ku italiki ya 25 Ukwaira ari bwo nyakwigendera n’umukozi we bahiriye mu nzu ariko Imana igakinga akaboko ntibahite bitaba Imana. Monique ariko ngo bamenye ko yitabye Imana kuri uyu wa gatatu.
Spt Hitayezu uvuga ko police ikomeje iperereza ku waba yihishe inyuma ubu bugizi bwa nabi, yemeza ko bahise bata muri yombi Saidi Niyitegeka ubu ufungiye kuri station ya Police i Gikondo kuko yari afitanye amakimbirane n’uyu Monique.
Supt Hitayezu ati “Amakuru twari dufite yavugaga ko ari we muntu bari bafitanye ikibazo tunashingira ku yandi makuru twagiye twakira biba ngombwa ko akurikiranwa afunze.”
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
39 Comments
aka ni akumiro mu Rwanda.akoze ibyaha bitatu,kwica,gutwika no kuba yararyamanye na mushikiwe.yewe koko ubushiki buraryoha.
Ubuse ko yishe amaraso ya se,Yewe ba Gahini baracyariho.
Twihanganishije umuryango n’uriya mwana agize impfubyi.
None se ni abahutu cyangwa ni abatutsi?
ibi wabajije ubu bihuriyehe koko!!!!!!????!nabanyarwanda
Nta kundi colleague ruhukira mu mahoro, wabaye Inshuti nziza mu rungano. Nyagasani ajyana abeza. inshuro twagendanye ntiwansize. RIP
Wasanga uyu Saidi ariwe ujya akongeza amazu muri uyu mujyi wa Kigali!
Nyamara uyu mugome yidegembyaga ndetse na nyuma y’aho atwariye ibyangombwa bya Nyakwigendera. inzira y’amahoro ni urugendo rurerure! RIP
Mbega inkuru inteye agahinda,!!! Nkubu kko uyumwana babyaranye akagahinda azagakira??? Imana ikomeze imitima y’umuryango we! Naho uwakoze iryo bara keretse nawe bamutwitse agapfa yumvishe ubushye
Ariko njye hari ikibazo ndikwibaza. Umuntu agira icuti bakarinda bagera aho gushyingirwa ataramwereka aba byeyi? Bataribaganira ama stories arebana nimiryango yabo? Navuye mu Rwanda kera, ariko hari ubwo nunva ibisigaye bibera i Rwanda bitandukanye nu Rwanda narinzi kera.
iyi nkuru iteye agahinda ariko ndibaza ko ababyeyi nabo babifitemo uruhare kuba MONIQUE ataramenye umubyeyi mbere y uko baba inshuti na SAIDI.
Nyagasani amwakire aruhukire mu mahoro.
@ Simba Jean si mi Rwanda gusa n’aho uri birahari.
MBEGA NONEHO ISI YA NONE MANA YANJYE UZIKO HARI ABANTU BAKIFITEMO IBIKORWA BYA KINYAMASWA KOKO KO YARI YAMENYE NEZA KO ARI MUSHIKI WE AGAKOMEZA GUHATIRIZA KUBANA NAWE UBWO NI MUZIMA KOKO ARIKO WANASANGA YARI AFITE IBYO YAHAMURAGA ARIKO NAWE BAMUKANIRWE URUMUKWIYE MBEGA UBUGOME NDETSE URUBANZA RWE RUZANASOMERWE AHO URW’UWISHE BELLA RWASOMEWE NI INYAMASWA IKABIJE MBEGA ISI WEEE
Mwana w’u Rwanda ruhukira mu mahoro kandi Nyagasani akwiyereke Iteka kandi agutuze aheza hatazongera kuba guhohoterwa, inkongi z’umuriro n’ibindi byose byagiye bikubabaza kuri iyi si kandi azakurindire umwana, we mubyeyi w’imfubyi, amurere amukuze kandi dusabye twinginga ngo umwana wawe ntazagire icyo abura ni ukuri.
ariko kuki mutajya mudushyiriraho amafotos yabo bica ? wenda hari nibindi abantu bababasanzwe bazi kurabo bagome ariko hakwiye kujyaho itegeko ryo guhana abatwika nabatema murebe ko haruzongera Imana imuhe iruhuko ridashira.
Noneho ibibera iwacu ndabona ari akumiro gusa: uretse se no kuba barasanze bafitanye amasano, kubana n’umuntu ni agahato? Yewe ngo haba akazakora ku muntu koko: Uyu mudamu wemeye kujya kubana n’iyi nyamaswa ngo ni musaza we, nyuma akamuta,uyu mugome akigamba ko yatwikiye iwabo, bigakomeza gutyo ntagire amakenga none birangiye amwishe aka kageni? Biteye agahinda.
Hakorwe iperereza neza, maze umunyacyaha ahanwe by’intangarugero,
Uru Rwanda rumaze guhinduka igisezegeri kabisa ! Kandi byose byagiye gucika bihera mu muryango, ahantu hose usomye amakuru urasanaga ikintu cyo guhura kw’abantu 2 umugore/umugabo ngo bakore umuryango kirimo ibibazo pe, n’aho babashishe kubigeraho bikarangira abana bishe ababyeyi babo.
Nawe se uwo mugabo yagiye kubyara hanze byagenze gute ? Nyina w’umukobwa se we ? Uwo musore se we ? uwo mukobwa se we wageze aho atwara inda y’indaro atazi uyimuteye. Ni ukwirirwa bagaramye gusa batazi abo basambana nabo kugera aho ubyarana na musaza wawe cg ugatera inda mushiki wawe ! Aretse ko numva ngo bisigaye byeze hose, abasore baririrwa babyarana na bashiki babo, none ikibazo cya autism kitari cyarigeze kibaho mu Rwanda kikaba cyabahe agatereranzamba. Ni akumiro !
Njye ntekereza ko abanyepolitiki badafite inshingano zo kubaka za convention center no kugura airbus gusa, ahubwo bafite n’izo guha umurongo uboneye sosiyete-nyarwanda ku buryo ahazaza hayo hatamuruka iki gihu kitwugarije.
Mbiswa ma !
Ariko Police yacu nayo rwose isigaye yaradohotse mu gukumira ibyaha pee
ahubwo ikita cyane ku cyaha cyabaye, None se nawe uyu mukobwa ibitotezo byose
yakorerwaga yabishyiririzaga Police nk’uko mwabyanditse none se Police yakoze iki
Buriya mugiye kuvuga ngo yabuze ibimenyetso! kandi wumva uwo mubisha yaranahamagaraga umukobwa amubwira ko azamuhana ndetse kugeza naho amufungirana mu nzu yemwe aranahunga
Nge rwose numva Police yakwikubita agashyi kuko nitujya dukomeza kuyiyamabaza igategereza ko tubanza guhura n’ibyago ikabona gutabara gusa ngo ikore dissier iyishyikirize ubushinjacyaha nabyo bigafata za process rwose bazaba bagiye muri theories cyane kandi n’ikizere twabagiriraga kigende kigabanuka, ahubwo burya RDF muri mudatenguha.
Imana Ihe iruhuko ridashira izi nzirakarengane. Ni ngombwa ko amategeko ahana abantu bambura abandi ubuzima kandi babigambiriye asubirwamo. Abadepite bazabisuzume. Naho RDF yo irakabyara ibyaje inka, nkunda ko bazi gufata ibyemezo bagatabara uri mu kaga kandi ako kanya, bagakiza ubuzima bw’abantu. Naho Police sinamenya impamvu idakumira hakiri kare kandi ifite amakuru, wenda nabo wasanga bagongwa n’itegeko rigenga imikorere yabo, simbizi, ariko bazarisubiremo kuko ntabwo bitunezeza, gutinda kwabo gutabara umuntu uri mu kaga kandi yabatabaje kugeza naho yamburwa ubuzima! Birababaje cyane!
Ariko muri leta ijambo kwirukana/ kwirukanwa ntirigikoreshwa??? Ese ko muvuga ko hari amakosa bagiye bakora bikaba ari nayo mpamvu basezeye iyo badasezera bari gukomeza? Icyo bivuze rero nuko nkubuyozi bubakuriye ntacyo muba mubyitayeho ahubwo bo baba imfura bakisezerera. Ariko nkeka ko atari ko biri ahubwo nirya jambo “kwirukana” mutagikoresha mu nzego zibanze. Ahubwo iyaba nabandi badakora neza mwabasabaga bakegura byaba byiza. Ariko nimukosore iyi mvugo kuko abakora nabi ntibakwikosora. Ese Nyakubahwa mayor ko nzi ko izi comments zikugeraho wazadusabiye umurenge wa Niboyi ukavugurura imitangirwe ya serivisi ko nta kigenda. Erega bose bakwiye kumenya ko bari hariya ku nyungu za rubanda.
Ese Kamayirese we aho nta kibazo ufite m’umutwe?Ibyo uvuga nibivugwa muri iyi nyandiko
bihuriye he?
Kamayiresi ntazi aho isi igeze, bakuvuga ibyago akavuga ubusa
Uri hehe wowe KAMAYIRESE???? Comment ukoze ijyanye niyi nkuru koko??
Sorry iyi comment niyo kuyindi nkuru ndibeshye
BIRABABAJE RWOSE!!!NTAMUNTU WARUKWIYE GUHATIRWA KUBANA N’UNDI NGO ARINDE NO KUBIZIZWA.
NAHANWE BYINTANGARUGERO BAMUHANISHE IGIHANO KIGARAGARIRA ABANTU BOSE BO MURWANDA NO MUMAHANGA BAREBEREHO KUKO IBI SIBINTU
Uru rupfu rwose njye ndarubonamo uburangare bwa Polisi n’inzego z’umutekano ku buryo bugaragara kandi buteye isoni rwose!! Biragaragara ko umukobwa ntako atari yaragize yitabaza inzego z’umutekano azigaragariza ko uriya SAIDI amubangamiye ku buryo buteye ikibazo. Kugera aho byageze umusore akambura undi ibyangombwa koko, inzego z’umutekano zigaterera iyo!
Polisi yabikozeho iki? ntacyo.
None dore umukobwa arapfuye polisi nayo ngo igiye gukora iperereza! Rigaragaze iki se kitari kizwi? Uwo Saidi yakagombye kuba yarafunzwe kera kuko ibimenyetso sibyo byari bibuze. Polisi yacu rwose nigaragaze ubunyamwuga nk’uko yirirwa ibivuga bive mu magambo bijye mu bikorwa. None se ubu twavuga ko gutabaza no kwishinganisha k’uriya mukobwa byamaze iki? Ndababaye pe!
NDABONA ELISHABAB IKOMEJE KUDUSATIRA IGEZE NO MU RWANDA HAJYA YITWA SAIDI NGATANGARE, UMUNTU AKICA MUSHIKI WE?
Ibi byose ningaruka zamaraso ba rukarabankaba bamennye kubutaka bwacu! Uwo wabazaga ngo nabahutu cg abatutsi yashakaga kugera kuki?? Abarwayi turacyafite benshi!
eee! mbega ibyo ababyeyi badukorera! naho kubyarana nabashiki bacu!
Aba bantu nari mbazi ariko umudamu ntiyakundaga kuvuga wabonaga afite igikomere koko,gusa uno mugabo yari afite undi mwana mukuru,naho ababyara abana badahuje ba nyina mujye mubabwira kare batarakundana.gusa birandenze .mwihangane.
IKIGARAGARA CYO NI UKO UYU MUGABO ASHOBORA KUBA IBIBINTU YABIKOZE KUKO IBIVUGWA NIBA ARIKO BYAGENZE KOKO UYU MUGABO NI SITANI MBI Y’AMAHEMBE ABIRI,ARIKO NTAKUNDI BAGAHINI BARACYAHARI,GUSA ABAGENZACYAHA,ABASHINJACYAHA,N’ABACAMANZA,BABIKURIKIRANE VUBA KANDI MU BUSHISHOZI KUKO UYU ABAYE ARIWE WABIKOZE NTABWO YABA ARINZU YAMBERE YATWITSE,BAMUBAZE NEZA KDI ABABWIRE NIZINDI YATWITSE CYANGWA SE ABABWIRE UWAMWIGISHIJE GUKORA AYO MAHANO KUKO IKI NI ICYAHA CY’UBUGOME,Monique we igendere,wanze gukora icyo bibiliya yanga none arakwishe uwo mwavanze amaraso ukamuha kadeau y’ishosho ye ihoraho none akwituye ku konsa k’amatafari,igendere icyonzi n’uko umwana usize nawe azamubera umuvumo.
ngo ni umuhutu cyangwa ni umututsi? urabizi neza niba nawe utakora nk’ibya Saidi? suzuma ubwenge bwawe , narinzi ngo abenshi barabirenze arikoooo…pole cyane nyangarwanda! IMANA IRINDE IYO MPFUBYI!
iyi nkuru irababaje cyane ariko police niyo yagize uburangare bukomeye kuko simbona icyo yabuze ngo idukize uwo mibisha atarambura inzirakarengane ubuzima? umuntu yaratatse ntibamutabara none ngo bari mu maperereza? mujya mutubwira ngo dutange amakuru kare mubashe gukumira ibyaha bitaraba none aya ko mwayabonye mwayakoze ho iki? ariko iyo biza kuba ari amakuru yerekeye kanyanga,urumogi,…. muba mwaramutwaye kera mugerageze kuko birakabije niyo byonyine wareba abantu bamaze gupfa muri uku kwezi gusa biteye isoni kdi twese tuzi ko umutekano ariwo muhigo wa mbere mu gihugu cyacu. plz mwisubireho mureke kwirara naho ubundi shame on you.
N akumiro pe pe !!! Urabona rwose uyu mu kobwa w akaraboneka wazize a karengane ? Bira boneka k umaso , ko yari Nyiransibura . Bira babaje cyaneee !!!! Rwanda we , uragana he ?
Uko mbibona, nihasubireho igihano cy’urupfu kigenewe gusa abahamwe no kwica abandi kuko kubafunga n’ukugwiriza igihugu imitwaro. Ikindi police y’u Rwanda ikora iki? Izumva ko umuntu ababaye agiye kurara kuri station kugirango akize amagara ye? N’ukuri uru rwego nirushake ruzaveho byose bijye bikorwa na RDF. N’ubundi iyo hatanzwe amakuru umunyabyaha agafatwa ntamaramo icyumweru yataha agahiga abamufatishije, RNP ni iyo mu muhanda ibindi mubiharire ingabo. Twihanganishije ababuze ababo.
Polisi Polisi plz ahari umubare Munini w’abantu bapfa kandi mwabimenyeshejwe rwose ni mwikubite agashyi mureke kuba nka polisi yo mu mafilime.
umunyarwanda ati ugiye kunyica? nzakugaya nu nsanga I kuzimu,mbese wagirango we azatura nku umusozi!!! umunyarwanda yaravuze ngo nta mukuru wi kuzimu.
njye ndababaye pe gusa nyagasani amwakire.Monique twarakuranye twariganye
Mbega igisebo kuri police Umuntu arakingirannywe abuzwa kujya Ku kazi, amenyesha police,atwawe ibya ngombwa,abwiye police, iwabo haratwitswe uwahatwitse abwiye umukobwa ati baza ibibaye iwanyu asanze hahiye abwiye police, ntagikozwe, aratotejwe birenze abaturanyi abo bakorana,abavandimwe barabivuze nawe abibwiye police itereye agati muryinyo, Ubuhanga afite mugutwika muzabyumva atwitse station afungiyeho mumere nkababapolice bo muri France batwitswe,Saidi ni ikihebe mutazi afite uko akora, kuva nabaho nubwo numvise uburangare bwanyu bukabije nategerejeko mwabisabira imbabazi ndaheba ariko abazi amategeko ntaho police yaregwa icyaha wakoze icyo kudatabara Umuntu wari mukaga wayitabazaga bikarangira apfuye kuburangare bwayo.
Reka mbahe ubuhamya jyewe nakundanaga na Monique yagiraga umutima mwiza yitondaga agacisha make,ariko icyo ntabona uko nsobanura kuri gahunda ho ararenze,niba ari ababyeyi bamureze niba ari ba nyirasenge, yarize pe yari umunyarwandakazi,mwiza, umwe ukubura ntiwakubura utaciye imyeyo, kandi ntiyakuburaga atumura ivumbi yabaga yabanje kuhamena amazi abakuru murabyumva, ikindi akagira isuku amagambo make akamenya guteka,kumubura umuzi waramukunze biragoye kubyakira no gupfa kunyurwa nundi ariko nemera ko bitavugaga kumwica ariko saidi we yari yaramaze gusara yamunyaye mubwonko.