Digiqole ad

Sarah Zeid, igikomangoma cya Jordanie cyasuye inkambi ya Mahama

 Sarah Zeid, igikomangoma cya Jordanie cyasuye inkambi ya Mahama

Igikomangoma Sarah yicaye ateuruye umwana mu bagore b’impunzi bari kuboha uduseke

Sarah Zeid  Igikomangoma cy’Ubwami bwa Jordanie  kuri uyu wa kabiri cyasuye inkambi y’impunzi z’Abarundi i Mahama mu karere ka Kirehe, avuga ko yishimiye kugera kuri izi mpunzi no kumenya ibibazo byazo kandi azakora ubuvugizi ashoboye bigakemuka. Ashimira Leta y’u Rwanda yemeye kwakira izi mpunzi.

Igikomangoma Sarah yicaye ateuruye umwana mu bagore b'impunzi bari kuboha uduseke
Igikomangoma Sarah yicaye ateuruye umwana mu bagore b’impunzi bari kuboha uduseke mu nkambi ya Mahama

Sarah Zeid yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda na UNHCR mu gutunganya ubuzima bw’impunzi bushimishije cyane.

Yabwiye abanyamakuru ko yashimishijwe no gusanga hari impunzi zitaba mu mahema ahubwo ziba mu mazu yubatswe mu nkambi, kandi n’ubuzima bwazo butameze nabi cyane.

Ati “Nasanze abagore baboha uduseke, birashimishije kubona impunzi zihabwa amahirwe y’ubumenyi n’amahirwe yo kubaho. Icyo nabonye ni uko impunzi zikeneye amashanyarazi, yaba hano mu mpunzi z’Abarundi n’iz’AbanyeCongo nasuye ejo.”

Igikomangoma Sarah cyavuze ko hari ibindi bintu binyuranye yabonye abagore n’abana b’impunzi bakeneye gufashwamo ubuvugizi kandi yabijeje gukoresha ijwi rye.

Volker Turk umuyobozi mukuru w’ungirije wa UNCHR mu rwego rw’isi uri kumwe na Sarah Zeid yavuze ko ibibazo by’impunzi urebye ari bimwe muri Africa, Aziya n’Iburayi, icy obo bakora ari ubuvugizi kugira ngo ibihugu bigire ubushake mu gukemura ibibazo byabo mu buryo bwihuse n’uburambye.

Seraphine Mukantabana Minisitiri ufite impunzi mu nshingano mu Rwanda yatangaje ko u Rwanda nubwo rwahaye ikaze impunzi z’abanyeCongo n’Abarundi ariko rutakwishoboza ibibazo byabo bityo n’amahanga afite inshingano yo gufatanya kubikemura.

Minisitiri Mukantabana avuga ko icyo u Rwanda rwifuza ari uko impunzi zahabwa amahirwe zigakora zikagira ibyo zigezaho ubwazo.

Mu nkambi ya Mahama ubu hari impunzi z’Abarundi 57 000, muri zo abana basubiye mu ishuri, iyi nkambi igenda ivugururwa mu myubakire, imibereho y’impunzi no kugira amazi meza.

 

Princess Sarah Zeid wasuye iyi nkambi ni umugore wa Prince Zeid bin Raad Zeid al-Hussein igikomangoma cyo muri Jordania ariko akanaba ubu ari Komiseri mukuru wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenzira bwa muntu (United Nations High Commissioner for Human Rights).

Uyu mugore we ni umunyamerikakazi wavutse ku mazina ya Sarah Butler i Houston muri Leta ya Texas washakanye na kiriya gikomangoma mu 2000 mu mujyi wa Amman ahita afata amazina ya Princess Sarah Zeid nyuma yo kurongorwa n’igikomangoma cya Jordan.

Princess Sarah Zeid yabaye umukozi muri UN i New York mu ishami ry’iterambere, mu ishami ry’ingabo zigarura amahoro ndetse no muri UNICEF yita ku bana. Ubu ni umuvugizi mu bijyanye n’uburenganzira bw’abagore n’abana ahanyuranye ku isi.

Inkambi ya Mahama irimo umubare munini w'abana
Inkambi ya Mahama irimo umubare munini w’abana
Aba bana ni impunzi z'Abarundi bahunze umutekano mucye wari mu gihugu cyabo kuva mu ntangirizo za 2015
Aba bana ni impunzi z’Abarundi bahunze umutekano mucye wari mu gihugu cyabo kuva mu ntangirizo za 2015
Igikomangoma Sarah gitembera mu nkambi ya Mahama kuri uyu wa kabiri, ubanza iburyo ni umuyobozi w'inkambi ya Mahama
Igikomangoma Sarah gitembera mu nkambi ya Mahama kuri uyu wa kabiri, ubanza iburyo ni umuyobozi w’inkambi ya Mahama
Aha arabaza iby'amazu ari kubakirwa impunzi mu nkambi zikava mu mahema
Aha arabaza iby’amazu ari kubakirwa impunzi mu nkambi zikava mu mahema
Igikomangoma Sarah cyari kumwe na Minisitiri Mukantabana n'abayobozi muri UNHCR Rwanda no ku rwego rw'isi
Igikomangoma Sarah cyari kumwe na Minisitiri Mukantabana n’abayobozi muri UNHCR Rwanda no ku rwego rw’isi
Sarah aganira na bamwe mu mpunzi muri iyi nkambi
Sarah aganira na bamwe mu mpunzi muri iyi nkambi
Yishimiye gusanga impunzi zishobora kugira uturimo zikora zikiteza imbere
Yishimiye gusanga impunzi zishobora kugira uturimo zikora zikiteza imbere
Muri iyi nkambi impunzi zivuga ko zitagifite ikibazo cy'amazi meza
Muri iyi nkambi impunzi zivuga ko zitagifite ikibazo cy’amazi meza
Yafashe umwanya akina Basket na bamwe mu mpunzi n'abakozi ba UNHCR
Yafashe umwanya akina Basket na bamwe mu mpunzi n’abakozi ba UNHCR
Minisitiri Mukantabana na Azam Saber uhagarariye UNHCR mu Rwanda nabo bakinnye uyu mukino n'abana bo mu mpunzi
Minisitiri Mukantabana na Azam Saber uhagarariye UNHCR mu Rwanda nabo bakinnye uyu mukino n’abana bo mu mpunzi
Igikomangoma Sarah kidagadura muri Basketball mu nkambi ya Mahama
Igikomangoma Sarah kidagadura muri Basketball mu nkambi ya Mahama
Iyi nkambi irimo impunzi z'Abarundi zigera ku 57 000
Iyi nkambi irimo impunzi z’Abarundi zigera ku 57 000

Photos © Innocent Ishimwe/Umuseke

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW 

5 Comments

  • Babyita “Jesus effect” cg “The savior effect” aho abazungu, abarabu aba asians baza bakifotoza bakikijwe n’abanyafrika cg abirabura berekana ko baje kudufasha kuzamuka, kurwanya ubukene n’ibindi bibazo dufite. Mbese muri make ntacyo twakora batadufashije. Ni abakiza bacu.
    Uzabona ifoto y’umunyafrika cg umwirabura ukikijwe n’impunzi z’abazungu cg ukikijwe n’abanyaburayi cg aba asians arimo gufasha azatugezeho ayo makuru.

  • Ibi ni ukwiyerekana no kwiyamamaza

    • so what? niba yiyerekanye? wowe ziriya mpunzi uzimariye iki? usibye ivuzi tu?

      • Ziriya ni ziri impunzi modern (21 st century).

  • Minister akina basketball yambaye igitenge….wouawwww!!!!!
    Anyway gufasha nta kibi mbonamo…naba nawe n’igikomangoma, ntameze nk’abatekamutwe.

Comments are closed.

en_USEnglish