Mu mu kagari ka Kamuhoza mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, abana babiri bo mu muryango umwe bitabye Imana bazize imyumbati bagaburiwe n’ababyeyi babo, naho batatu nabo bava inda imwe bahise bajyanwa mu kigo Nderabuzima cya Karambo bo bararokoka neza. Aba bana bo mu muryango utuye mu mudugu […]Irambuye
Nyuma yo gusoza Inama y’igihugu y’Umushyikirano ya 14, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bamubajije ku ngingo zinyuranye zireba imibereho y’igihugu n’abanyarwanda, imibanire n’ibindi bihugu ndetse n’ibitekerezo bye ku bibazo mpuzamahanga bigenda bigaragara muri Africa. Muri iki gihe Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu bavuga ko kubona n’ibyibanze nkenerwa mu buzima nk’ibiribwa, ibinyobwa, […]Irambuye
Perezida Kagame asoza inama y’Umushyikirano avuga ku kintu kitawugarutswemo ndetse anavuga ko abanyarwanda badakwiye kwishimira ibyo bagezeho gusa ngo babirate byonyine ahubwo bakwiye kurushaho gukora cyane kuko ari inyungu zabo. Perezida Kagame yatinze cyane ku gutanga serivisi, cyane ko u Rwanda ari igihugu cyiyemeje kubaka ubukungu bushingiye kuri serivisi bitewe n’uko nta wundi mutungo wihariye […]Irambuye
Mu nama y’igihugu y’Umushyikirano kuri uyu mugoroba mu kiganiro kibanze kuri Jenoside n’ibibazo biyishamikiyeho cyatanzwe n’umuyobozi wa CNLG, nyuma habayeho gutanga ibitekerezo maze Hon depute JMV Gatabazi akomoza ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kuba itarabisabira imbabazi mu buryo butaziguye. Ibi byatumye Perezida Kagame na Musenyeri Philippe Rukamba nabo babivugaho, bose […]Irambuye
Abakobwa babiri b’abakozi bo mu rugo bafashwe na Police y’u Rwanda bibye amafaranga menshi shebuja ku Kicukiro, babigezeho babashije gucurisha urufunguzo rw’icyumba binjiramo biba amadorari 11 400 ya Amerika n’amafaranga ibihumbi magana atandatu y’u Rwanda. Uwo aba bakobwa (Twizeyimana na Louange) bari bibye ni umukoresha wabo w’umunyarwanda utuye mu mujyi wa Kigali usanzwe ari umucuruzi, […]Irambuye
Mu nama y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 14, Umunyarwandakazi Mukantaraga Edissa uba mu gihugu cya Uganda avuga ko impano y’ubumenyi yahawe Perezida Paul Kagame ikwiye gusangizwa amahanga biciye mu kigo yifuza ko gishyirwaho kikitirirwa Perezida. Ati “ Numvise Imana imbwira ngo habayeho ikigo kitwa ‘Kagame Institute of Good Governance’. Atanga igitekerezo cye, Edissa Mukantagara […]Irambuye
Kuri uyu wa kane ubuyobozi bwa za Gereza mu Rwanda bwarekuye by’agateganyo abagororwa 808 bemerewe kurekurwa by’agateganyo n’Iteka rya Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye “No009/MOJ/AG/2016” ryo kuri uyu wa 14 Ukuboza 2016, n’abandi 62 baherutse guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika. Mu barekuwe, harimo abakobwa n’abagore bahaniwe icyaha cyo gukuramo inda, […]Irambuye
Mu nama y’Umushyikirano iba ku nshuro ya 14, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wafunguye iyi nama yashimye ibimaze kugerwaho mu mutekano n’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, asaba Abanyarwanda gukunda igihugu no gukundana hagati yabo. Perezida Paul Kagame afungura ku mugaragaro Inama y’Umushyikirano ku nshuro ya 14, yabanje guha ikaze buri wese, haba abaturutse mu Rwanda n’abaturutse ahandi […]Irambuye
Nyuma y’uko kuri uyu wa gatatu abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge igera kuri irindwi beguye mu turere twa Nyamasheke (5) na Rusizi(2) beguye ku mirimo yabo, amakuru agera k’Umuseke muri iki gitondo ni uko abandi bayobozi b’Imirenge mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero na Rutsiro naho beguye ku mirimo yabo. Aba bayobozi beguye cyangwa begujwe mbere y’amasaha […]Irambuye
Kuri uyu wa 13, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge irindwi yo mu karere ka Nyamasheke na Rusizi baraye beguye. Benshi muri bo bavuga ko bumvaga badafite imbaraga zihagije zo kugendana n’umuvuduko w’Iterambere u Rwanda rufite. Aba banyamabanga Nshingwabikorwa, barimo batanu bo mu mirenge yo mu karere ka Nyamasheke n’abandi babiri bo mu mirenge ya Rusizi. Bose banditse […]Irambuye