Digiqole ad

Imana yambwiye ngo habeho ‘Kagame Institute of Good Governance’ – Mukantagara

 Imana yambwiye ngo habeho ‘Kagame Institute of Good Governance’ – Mukantagara

Mu nama y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 14, Umunyarwandakazi Mukantaraga Edissa uba mu gihugu cya Uganda avuga ko impano y’ubumenyi yahawe Perezida Paul Kagame ikwiye gusangizwa amahanga biciye mu kigo yifuza ko gishyirwaho kikitirirwa Perezida. Ati “ Numvise Imana imbwira ngo habayeho ikigo kitwa ‘Kagame Institute of Good Governance’.

Mukantagara Edissa avuga ko hakwiye kujyaho ikigo kitirrwa imiyoborere myiza ya perezida Kagame
Mukantagara Edissa avuga ko hakwiye kujyaho ikigo kitirrwa imiyoborere myiza ya perezida Kagame

Atanga igitekerezo cye, Edissa Mukantagara uba mu gihugu cya Uganda yabanje gushima Imana ku bw’aya mahirwe yo gutanga igirekerezo muri iyi nama itangirwamo ibitekerezo byubaka igihugu.

Ati “Ndashimana Imana kuba mpawe ijambo ndengeje imyaka 70, navuze nti babyeyi bari butwibuke, mwakoze kutwibuka babyeyi.”

Uyu mukecuru avuga ko yariye ingoma nyinshi zirimo n’izo mu gihe mu Rwanda rwari rutekanye rutaranduzwa ngo abarutuye bacengezwemo urwangano rushingiye ku moko.

Avuga ko nyuma y’igihe kinini u Rwanda rurangwamo amacakubiri, rwaje kubona ubuyobozi bwiza. Ati “Ibyagiye bihinduka byose ndashimira Imana ku tugeza heza cyane.”

Mukantagara waboneyeho gushimira ubuyobozi bwacunguye u Rwanda, ashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Jeanette Kagame ku ruhare bagira mu kubaka u Rwanda no guteza imbere abaturage.

Avuga ko ubu buyobozi bwahinduye ubuzima bw’abaturage butangarirwa n’abanyamahanga ku buryo hari benshi basigaye bifuza kuba Abanyarwanda.

Ati “Muri Uganda (aho atuye) ubu batangiye gukenyera (abagore) bibwire ko ari Abanyarwandakazi kuko bakunda u Rwanda barutangarira, n’aho uhuriye n’Abanyarwanda bagashaka kubiyegereza ngo bavuge ngo ni Abanyarwanda kandi wenda atari bo.”

Yanyuzagamo akagira inama Abanyarwanda ko bakwiye kwiyambura umwambaro w’amoko bacengejwemo igihe kinini.

Ati “Abahutu; Abatutsi; Abatsa (Abatwa) ntabwo ari ethnos (ubwoko) kuko ubwoko ni nk’umuchori (undi uvuga ibindi), ariko Abanyarwanda ni umuryango umwe, none ubumwe Imana yarabudusubije kandi tubukorere tutabeshya.”

Uyu munyarwandakazi wakunze kuragiza u Rwanda Imana, avuga ko impano y’ubumenyi yahawe Perezida Kagame wabohoye u Rwanda ari iyo gushimirwa.

Avuga ko ubu bumenyi ari Impano yahawe Abanyarwanda bityo ko uko busangizwa amahanga bikwiye kunozwa.

Ati “Ubwo bwenge Imana yabahaye mwa Banyarwanda mwe buciye muri President wanyu n’ubuyobozi bwanyu namwe mushyizeho umwete, Imana numvise imbwira ngo habayeho ikintu kitwa ‘Kagame Institute of Good Governance’ (Ikigo kitiriwe Kagame cy’imiyoborere myiza).”

Perezida wa Repubulika akunze kwitabira inama mpuzamahanga n’ibindi biganiro agatangayo ibiganiro byuje impanuro ziganisha ku majyambere y’abatuye Isi.

Mukantagara avuga ko ubu bumenyi butangwa na Perezida bwajya bunyuzwa muri iki kigo yifuje ko cyashyirwaho.

 

Kuki ku mazina ye (Kagame) hatongerwaho impamyabushobozi ya (Doctorat) ahabwa

Mu ngendo yagiye akorera mu bihugu bitandukanye, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yagiye ahabwa ibihembo byo kuba yarabaye indashyikirwa mu miyoborere myiza.

Perezida Paul Kagame kandi yagiye ahabwa impamyabushobozi z’icyubahiro mu byiciro bitandukanye nk’iyo yahawe na kaminuza yitwa Bahir Dar yo muri Ethiopia. Iyi mpamyabushobozi yo mu by’amategeko yiswe ‘Honorary Doctors of Laws’.

Mukantagara akavuga ko ku mazina ya Perezida Kagame Paul hakwiye kujya hongerwaho inyito (title) y’izi mpamyabushobozi agenerwa n’amahanga.

Ati “Ko yagiye (Perezida Kagame) mu mahanga, muri za University bakamuha za PhD,… Bamuhaye PhD zirenga umunani, kuki muri Parliament (Inteko Ishinga Amategeko) mutajyana motion (uburyo) mukamuzamura mu ntera ivuga ngo Perezida Paul Kagame ajye yitwa ‘Dr. Paul Kagame’?”

Gusa Mukantaraga akavuga ko byagendera ku bushake bwa Perezida Kagame. Yasoje aragiza u Rwanda n’Abanyarwanda Imana.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • HE Paul KAGAME ntawe yasabye ko aba Dr. cyangwa ngo bamwubakire “monument” cyangwa se ngo bamwitirire Institution runaka. Kagame arangwa n’ibikorwa bye byiza kandi ntabwo abikora kugira ngo ashimwe. Yicisha bugufi tubimuziho.

    Ntabwo rero byaba byiza gutangira kumuha ama “titres” runaka kuko we ibyo akora aba azi ko abikorera abanyarwanda kuko abakunda kandi akunda igihugu cye atagamije amashimwe y’abisi, nubwo duhora tumushimira ibyiza akorera kino gihugu.

  • Yego koko Perezida wacu Imana imuhe umugisha mwinshi. Imubere umwungeri, imuhe n’ubwenge buturuka ku Mana.

  • Wamugorr we ntamana wigeze uvugana nayo ayo namaco yinda yawe kereka niba ari shitani wavuganye nayo sabumwanya neza ntugakinishe imana si Nyokorome nta soni Kagame yakubwiye ko ashaka kuba Dr ese izi phd uvuga bamuhaye watubwira option yazo wa mugore we ambaaa

  • Ese ubundi uyu muhore kwadataha abauganda kuberiki kandi murwanda nta kibazo mwige ibye ahubwo

  • phD muyivugisha amatama yombi!!hahahaaaaaaaa

Comments are closed.

en_USEnglish