Rubavu, Nyabihu, Ngororero na Rutsiro naho ba gitifu benshi beguye
Nyuma y’uko kuri uyu wa gatatu abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge igera kuri irindwi beguye mu turere twa Nyamasheke (5) na Rusizi(2) beguye ku mirimo yabo, amakuru agera k’Umuseke muri iki gitondo ni uko abandi bayobozi b’Imirenge mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero na Rutsiro naho beguye ku mirimo yabo.
Aba bayobozi beguye cyangwa begujwe mbere y’amasaha macye ngo inama y’igihugu y’Umushyikirano itangire, iyi nama ikaba ari imwe mu nama nkuru zisuzuma ku bibabazo bivugwa mu miyoborere kugera ku nzego zo hasi, aho abayobozi babazwa ku mikorere yabo mu buryo butaziguye ndetse n’abaturage bahawe ijambo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu waje i Kigali mu nama y’Umushyikirano we yatangaje ko abo yasize ku buyobozi bw’Akarere bamumenyesheje ko kuri uyu wa gatatu bakiriye amabaruwa ane y’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ine basaba guhagarika imirimo yabo.
Abo ngo ni Abanyamabanga nshingwabikorwa ni ab’umurenge wa Kanzenze witwa Kabera Eric, Haguma Pascal wayoboraga Umurenge wa Kanama, Clarisse Manizabayo wayoboraga uwa Rubavu na Sebikari Munyanganizi Jean wayoboraga Umurenge wa Nyamyumba.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Jeremie Sinamenye avuga ko nabo byabatunguye kuko ntacyo bakekaga ko aba bayobozi bakwegura.
Mu karere ka Nyabihu ho abayobozi b’imirenge ya Mukamira, Jenda, Rurembo, Shyira na Rambura nabo beguye.
Mu karere ka Ngororero heguye umuyobozi w’Umurenge umwe w’Umurenge wa Nyange, uyu ngo yeguye avuga ko ari impamvu ze bwite.
Hari amakuru agera k’Umuseke ko no mu turere twa Rutsiro naho heguye Bitegetsimana Evariste wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda ngo weguye ku mpamvu ze bwite.
Umuseke wagerageje kuvugana n’abayobozi b’utu turere kugeza ubu bikaba bitarashoboka.
Intara y’Iburengerazuba imaze iminsi ihawe umuyobozi mushya Guverineri Alphonse Munyantwali.
Turakomeza gukurikirana iyi nkuru…
UM– USEKE.RW
8 Comments
Ubashyiraho ni nawe ubavanaho nta gitangaza kirimo. Atari ibyo, ubwo bwegure bwabo bwajya bwangwa igihe budafite impamvu zumvikana.
umuseke.rw ????? Ko mutaturangira aho dutanga dossier???
Harya iriya myanya irapiganirwa ngo nanjye mbe ntegura dosiye?
Erega nugushyiraho ishyirahamwe rya ba Gitifu begure!
iyi mikino turayirambiwe, beguye cg begujwe? ibi HE ahora abivuga ko ntawegura kugiti cye!
Ariko rero aho bigeze bishoboke ko muri izi nzego z’ibanze hashobora kuba harimo amananiza menshi ananiza aba bayobozi bagahitamo kuvanamo akabo karenge. Simpakana ko abakora nabi bahari n’abagira intege nke bitewe n’imiterere y’akazi kabo. Ariko iyo bibaye icyorezo gutya kandi ari akazi gafite avantages zitandukanye byatera kwibaza byinshi! Umenya ziriya modoka tubabona bagendamo tugakeka ko bageze iyo bajya zihishe byinshi. Ikindi ni uko nabo ari abakozi ba Leta bagengwa n’amategeko y’abakozi ba Leta ariko uku kuntu bisezerera cyangwa bagasezererwa nk’abakozi umenya uko ibintu byanditse atari ko bikora. Nashyugumbwaga kwerekera mu nzego z’ibanze ariko ndabona nta security iriyo reka nigumire aho nari ndi nzarya duke noze akarenge ndyame kare nibucya nigire mu misa da!
Ubwo nyine abahekwaga bagiye kwigenza Politiki yacu irimo kata nyinshi uzi ubwenge ajye abirebesha amaso ntabyijandikemo kuko bifite amaherezo atari meza
BEGUJWE!! REKA BAVE MURIRIYA NAMA BAYISIMBUTSE AMAHORO MAZE MWIREBERE NGO BARABEGUZA ABASHYA BAKAZAMO ARINAKO BAZANA ZA MILIYONI
Comments are closed.