Ibyiza jya ureka abandi babikuvuge ntukabyivuge – Perezida Kagame
Perezida Kagame asoza inama y’Umushyikirano avuga ku kintu kitawugarutswemo ndetse anavuga ko abanyarwanda badakwiye kwishimira ibyo bagezeho gusa ngo babirate byonyine ahubwo bakwiye kurushaho gukora cyane kuko ari inyungu zabo.
Perezida Kagame yatinze cyane ku gutanga serivisi, cyane ko u Rwanda ari igihugu cyiyemeje kubaka ubukungu bushingiye kuri serivisi bitewe n’uko nta wundi mutungo wihariye kamereye igihugu gifite.
Yavuze ko aho umuntu ashaka serivisi hose muri banki, muri hoteli, muri restora kwa muganga, mu ndege, ku kibuga cy’indege aho hose abantu bakwiye kugira ibyo bahindura mu bushobozi buhari.
Ati “Ubu simvuga kuri bariya batanga serivise ndavuga n’abahabwa serivisi barimo natwe abayobozi.
Iyo ushaka ikintu uri bukishyure, umuntu akakiguha uko ashaka kose ukishyura ukajyenda nawe uba ufite ikibazo.”
Yavuze anenga ibintu bito nko guca ku mirongo abo uwusanzeho ugafata serivisi mbere yabo cyangwa abatinda kuri telephone abantu bagategereza ko bavaho ngo babahe serivisi. Agaragaza ko ibi bidakwiye kandi bidindiza byinshi.
Perezida Kagame avuga koi bi bigomba guhinduka bihereye ku myumvire y’abanyarwanda ubwabo.
Ibyiza jya ureka abandi babikuvuge ntukabyivuge
Perezida Kagame yavuze kandi ko muri uyu mushyikirano yaretse abantu bakavuga ibyo bashaka, avuga ko abavuze bibanze ku gushima gusa akumva hari aho bitamunyura nubwo ibyo gushima koko ngo bihari.
Perezida Kagame yavuze ko abantu batagomba guhera mu gushima gusa.
Ati “Nimureke twishimire ibyiza tumaze gukora, ariko ntabwo nakongeraho na rimwe ngo turi ibitangaza abantu baza no kutureba. Iyo mvugo imfata ahantu ikangira ityaaaa
Ibyiza jya ureka abandi babikuvuge ntukabyivuge. Ntabwo tubikora ngo abantu batuvuge cyangwa badushime. Tubikora kuko ari inyungu zacu.
Perezida Kagame yavuze ko nubwo nawe ashimwa ariko atashimwa wenyine kuko hari abo bafatanya adakora wenyine.
Photos/Faustin NKURUNZIZA
Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW
13 Comments
Nibyo rwose H.E wavuze ukuri abantu barashima nibyo ariko ahenshi bagafata umwanya wokureba uburyo bwo gutera intambwe kurushaho ugasanga umwanya ushize bashimagizaa gusa (nk iyo H.E yasuye uturere nibyiza kumuha ishusho nyayo y uko ibintu bimeze cyane N’ibitagenda kuko we afite ubushobozi bwo guhwitura buri wese ubangamira impinduka nziza kubaturageakagaragarizwa aho bitameze neza kugira atange inama cg umurongo nko munama nk umushyikirano biba bikenewe kuko imyanzuro ifatwa iba ari iyo gutuma ibintu binozwa kurusha. kdi dushimiye abaduserukiye mumushyikirano
ahasigaye banyarda dukomeze twubakire ku bumwe ubwubahane gukora cyane n’ubunyangamugayo
abazaza niyo batazabyitaho tubarage ibyiza!
harakabaho urda rufite abagabo bashoboye nka H.E PAUL KAGAME. IMANA IRINDE URDA IRUHE IMBERE HUJE AMAHORO HAGANA AHO ITWIFURIZA.
Njye mbona ibibazo bikomeye biri mu butabera!
Inshuro nyinshi erega abanyarwanda bashima biba bivanze n’uburyarya kuko batinya kuvuga ukuri ngo batakuzira maze bakibera nka bakame narya jisho rya bihehe. Ni byiza gushima uwakoze neza ariko biragayitse kubona hashimwa umuntu umwe ku bintu biba byakozwe n’abantu benshi bafatanije; nkuko HE yabivuze igihe cyari kigeze abanyarwanda bakiga gushima nyabyo bitari bya bindi twita gucinya inkoro. Mubona amafuti umuntu akoze mwese mugakoma amashyi, yavuga amahomvu mugakoma amashyi, yakora ibyiza mugakoma amashyi; ubwo ayo mashyi yanyu aba ari ugushima cyangwa ni bimwe twita kuba inkomamashyi? Twige kuvuga ibyiza bikorwa kandi tunabishime ariko nitubona n’ibibi twemereko bigawa naho ubundi ntacyo twaba dukora.
Inkomamashyi nizumvireho.
Umuntu ntiyabura kwibaza, mbese inama y’igihugu y’umushyikirano yaje kuba urubuga abaturutse imihanda yose, bahuriramo bazanywe no gutarama bishimira ibyo u Rwanda rwagezeho?! Cyangwa ni umwanya wo kurebera hamwe inzitizi zikiriho zituma byinshi mubyo twiyemeje bitagerwaho uko bikwiye?! Njye nari niteze ko muri iriya nama nka komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe kugenzura uko umutungo w’igihugu ukoreshwa(imari)yari kubwira abanyarwanda ko hari ikibazo cyihutirwa cy’uko imari ya Leta yononekara bikabije. Hon. Nkusi Juvenal namubonaga muri iriya nama nyamara yarangiye atavuze! Inama mu byukuri mbona yabaye nka “SHOW” yo kwamamaza Perezida KAGAME mu matora yegereje! Ugereranyije iyi nama n’izindi zayibanjirije, navuga ko iyi rwose yahenze kandi igahendera ubusa kuko nta bibazo bikomeye byugarije igihugu yashakiye umuti!
hahahaaaa, yarababwiye!
Ariko muri systeme nk’iyi turimo niko ibintu bigenda. Ibyiza byakozwe byitirirwa umuyobozi w’ikirenga, ibitaragenze neza byose bikabarwa ku bagererwa.
Ubwo birasobanura ko tugiye no kureka itekinikamibare rituma amahanga adusingiza akaza no kutwigiraho kandi abanyarwanda benshi bitsamura amenyo akagwa, bagakubitira abana kuryama.
2017 Dukeneye Dr. Kaberuka
ATWIGIRAHO IKI? UGIRANGO SE NIBO BATARI INDYARYA BASHOBORA KUZA BAKAGAYA ARIKO NTIBABIKUBWIRE, BYABINDI NGO INDYARYA IHIMWA NI INDYAMIRIZI
Inkomamashyi ntizishobora kumva. Nawe se inama y’iminsi ibiri bariya ba gabo Shyaka, Gatete, Murangwa, Rucagu, Evode, Bamporiki, Murekezi Anastase…baragenda bakayihindura nkigitaramo bakabeshya bagataka bagatumira ba Endrew mwenda na theopiste nyiramahoro bakabafasha gushimangira nuko habyarimana joseph w’i Rusizi agatera inzenya ngo iyo ni inama? Plz organisors umushyikirano si commedy! Kagame ni umugabo uhamye rwose nuko ababwira mukabisigaho ubundi umurongo aba yawutanze. Ibyo gushima birahari ariko se habura ingingo nimwe y’ibitagenda mwavugaho ngo nabyo bikemuke bihabwe umurongo? Nabonye turiya tu documentary video ba barore banyuzagaho mbere ya presantations twose dushima gusa.. oya biriya siko rwose bisa na culte de la personalite nibyo HE abiyamye knd mubikora mumuryarya mwikuramo nkaho mwe ntacyo mukora! Nyakubahwa presida tugushimira ko ibyo twibaza uko bizahinduka uba ubireba ninayo mpamvu kiriya kizere wowe na RDF percentages mufite arizo ariko abandi ni ibihimbano nta nuwarenza 50% kuko nubundi bavuga ko ntacyo bakora ariko Mushikiwabo yaravuze ati mububanyi n’amahanga haracyari byinshi byo gukora hari icyo yabaye se?
H.E arababwira ariko nti bumva. Gushima ni byiza ariko barakabya. Muturere ho nibindi. Uriya mwanya no wokwungurana ibitekerezo turebe ni byakosorwa bitagenda. Naho EVode we ndabona atazamara kabiri. Monseigneur ibyo yavuze nukuri ariko niba yarize law sinzi. Nu gushaka et kwibonekeza avec les idées foutus.
HAKWIYE UMUSHYIKIRANO W’IBITAGENDA NEZA.
Comments are closed.