Digiqole ad

Kuki Vatican isabira imbabazi abafashe abana ku ngufu ntizisabire abakoze Jenoside?

 Kuki Vatican isabira imbabazi abafashe abana ku ngufu ntizisabire abakoze Jenoside?

Perezida Kagame yibaza impamvu basabira imbabazi abafashe abana ku ngufu ntibazisabire abakoze Jenoside

Mu nama y’igihugu y’Umushyikirano kuri uyu mugoroba mu kiganiro kibanze kuri Jenoside n’ibibazo biyishamikiyeho cyatanzwe n’umuyobozi wa CNLG, nyuma habayeho gutanga ibitekerezo maze Hon depute JMV Gatabazi akomoza ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kuba itarabisabira imbabazi mu buryo butaziguye. Ibi byatumye Perezida Kagame na Musenyeri Philippe Rukamba nabo babivugaho, bose barangiza bumvikanisha ko ari ikibazo kitari icyo gukemura aka kanya.

Perezida Kagame yibaza impamvu basabira imbabazi abafashe abana ku ngufu ntibazisabire abakoze Jenoside
Perezida Kagame yibaza impamvu basabira imbabazi abafashe abana ku ngufu ntibazisabire abakoze Jenoside

Ku byavuzwe na Hon Gatabazi, Umuyobozi wa CNLG Dr Jean Damascene Bizimana yabaye nk’ubivugaho avuga uburyo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yagiye asaba imbabazi ahantu hanyuranye kubera ibyaha byakozwe n’abayobozi muri Kiliziya.

Atarasoza  Perezida Kagame yamwunganiye amubwira ko ahubwo yagerageje ariko mu by’ukuri atari nawe wo kukivugaho, ako kanya Musenyeri Phillipe Rukamba umuvugizi w’Inama y’abasenyeri gatolika mu Rwanda yariho asaba ijambo.

Mgr Phillipe Rukamba avuga ku mpamvu Kiliziya nk’urwego idasaba imbabazi yagize ati “

Impamvu ni uko tutemera ko institution (Kiliziya) yakoze Jenoside.

Iyo umuntu arebye n’ahandi… Jenoside, ntabwo ari Kiliziya yayiteguye, si kiliziya yatanze intwaro… niyo mpamvu twasabaiye imbabazi abantu bacu, abakiristu… bakoze Jenoside kandi twumvaga kuri twe bisa n’ibigarukira aho.

Hari abantu bumva ko institution (Kiliziya) yaba yarakoze Jenoside, twanavuze ko tuzakomeza kubiganira n’abandi kugira ngo turebe icyo barega institution (Kiliziya) kuko nta rwandiko nzi rw’abasenyeri rusaba abantu gukora Jenoside.

Abayobozi ba Kiliziya basabira imbabazi abana babo bakoze Jenoside ariko ntabwo ari Kiliziya ubwayo yabikoze…mumbabarire nitutabyumvikanaho ariko nta kintu nzi kigaragaza ko Kiliziya yavuze iti mugende mukore Jenoside.

Ariko biranashoboka kuko nk’urugero depute yatanze, nubwo Papa hari aho asaba imbabazi, ariko ntabwo avuga ko kiliziya yafashe abana, azisabira imbabazi abo bapadiri nk’abana ba Kiliziya batannye bagakora ibitari byo.”

Musenyeri Philipo Rukamba avuga ko Kiliziya idasaba imbabazi kuko ubwayo itakoze Jenoside
Musenyeri Philipo Rukamba avuga ko Kiliziya idasaba imbabazi kuko ubwayo itakoze Jenoside

Perezida Kagame ati “Ntibisobanutse”

Perezida Kagame yahise nawe abwira abari aho ko igihagurutsa Paapa akajya gusabira imbabazi abantu bakoze icyaha ba Kiliziya gikwiye no kumuhagurutsa akazisaba mu Rwanda.

Perezida Kagame ati “Niba asabira imbabazi abantu bakoze ibyaha bagafata abana ku ngufu, ntabwo institution koko yigeze ibatuma, kuki bigera aho bakoze icyaha kiruta n’ibyo ho ntahaguruke ngo abasabire imbabazi.

Naho imbazi zasabwe Gatabazi yavuze ni abantu bishyize hamwe basaba imbabazi ku giti cyabo.

Urwo rugero rwa mbere rwatanzwe kuki ahandi rudakorwa, Ireland, Amerika, Australia ko byakozwe na Papa? …. kuki bikozwe mu Rwanda byakwitwa ko yaba asabira imbabazi Kiliziya yakoresheje abantu Jenoside.

Kuki asabira imbabazi abantu bakoze ibyaha bidakomeye ndetse kurusha ibyakozwe hano?

Perezida Kagame yashimangiye ko nta uhamya ko Kiliziya yatumye abantu bayo gukora Jenoside, avuga ko ari abantu bayo bayikoze ndetse ntibayikorere no mu rugo gusa bakanayikorera muri za kiliziya.

Ati “Ntabwo rero numva ko bisobanutse. Gusa ntabwo ari ikibazo twakemurira hano, ni ukugira ngo abantu bakiganire tugire uko tucyumva.”

Min Busingye we yavuze ko Kiliziya ikwiriye kwisuzuma ku ruhare rwayo mu macakubiri mu myaka myinshi ishize,

Ati “Amacakubiri si umwimerere w’abanyarwanda, ngirango ibi Kiliziya ifite icyo ibiziho. Ngirango ni ukuva cyera mu mateka, nko mu nama za MRND zabibaga amacakubiri habaga ahri uhagarariye Kiliziya ntabwo yabaga yaje ku giti cye. Hari ikibazo rero Kiliziya yarebaho kuko si iby’ubu.”

Hon Gatabazi JMV avuga ko Kiliziya ikwiye gusaba imbabazi mu buryo bweruye
Hon Gatabazi JMV avuga ko Kiliziya ikwiye gusaba imbabazi mu buryo bweruye
Dr Jean Damascene Bizimana wa CNLG
Dr Jean Damascene Bizimana wa CNLG

Photos/Faustin Nkurunziza

UM– USEKE.RW

39 Comments

  • Kiliziya Gatolika “as an Institution” ntawe yigeze ituma kujya kwica abantu. Ibyo rwose birazwi ndetse n’abayikerensa bose barabizi. Na H.E yivugiye ko ntawakwemeza ko Kiliziya Gatolika hari uwo yatumye kwica, abayoboke bayo bamwe bakoze icyaha cy’ubwicanyi bagikoze ku giti cyabo.

    Mu bakirisitu bose basengaga muri Kiliziya Gatolika muri 1994 nta n’umwe wigeze yumva mu misa Padiri yigisha abakristu ko kwica ari byiza, nta mukristu n’umwe wigeze yumva mu misa Padiri asaba abakristu kujya kwica abatutsi. Uretse no muri 1994, no mu mateka ya Kiliziya Gatolika nta nyigisho zigeze zitangirwa mu Kiliziya mu misa cyangwa mu yandi masengesho zisaba abantu kwanga abandi.Rwose nitureke guharabika no gutoteza Kiliziya Gatolika.

    Kuba Kiliziya Gatolika vuba aha iherutse gusaba imbabazi kubera intama zayo zimwe zayobye, ntabwo abantu bakagombye kubyuririraho ngo basabe ko Kiliziya Gatolika noneho yasaba imbabazi ko yakoze icyaha “as an Institution”. Nimureke gukomeza gutoteza Kiliziya Gatolika muyishyiraho za “pressures” zitari ngombwa kandi zitubaka igihugu.

    Abifuza ko Kiliziya GATOLIKA isenyuka baribeshya, ntabwo bazabigeraho. Kiliziya Gatolika yubakiye ku rutare. Yezu yabwiye intumwa ye Yitwa Petero ati; Petero uri urutare kandi urwo rutare nirwo nzubakaho Kiliziya ya njye.

    Depute Gatabazi turamuzi neza, biriya yavugaga ni ku munwa gusa.Imana izi Depute Gatabazi bihagije n’ubwo bamwe mu bantu batamenya ibye.

    • Oroha muvandi,
      Kiliziya yanyu turayizi mama we!
      Nibyo ntawe yatumye ariko se Padiri yabaga akora iki mu nama ya MRND cg CDR ishishikariza abantu kwanga abandi?
      Kuyibamo yenda nta kibazo da! ayivuyemo yigishije iki mu kiliziya izo ntama Imana yamuragije?

      Kiliziya nta ruhare ifite muri Jenoside nka Institution kuko ntabwo ifite/yagize Jenoside muri AGenda yayo ariko abantu bayo nyine bakoze hasi.

      IKIBAZO NI KIMWE RWOSE;
      Ko Paapa yasabiye imbabazi abapadiri barongoye abana ku ngufu kuko adasabira imbabazi abapadiri bakoze Jenoside y’u Rwanda?????

      Icyo cyaha cya mbere nicyo gikomeye kruusha gukora Genoside?

      • Wowe uvuga ngo padiri yakoraga iki mu nama ya MRND ubu ushobora kumbwira icyo aba basenyeri bari mu mushyikirano baje gukora? Ese tuyobeweko umushyikirano nubwo tuwitirira igihugu ari gahunda yazanywe na politiki ya RPF? Tujye tureka gukabya kuko uwavuga ibyashize n’ibiriho ubu ashobora gusanga itandukaniro atari rinini cyangwa ntanirihari.

        • Umva mbese!!!!!
          Nonese mu Umushyikirano wigeze wumva bavuga kwica igice runaka cy’Abanyarwanda
          Wigeze wumva batoza abanyarwanda kwanga igice runaka cy’abavandimwe babo?

          Niko se Padiri cg Musenyeri utumiwe mu Umushyikirano wo kuganira amajyambere ahuriye he na Padiri cg Musenyeri witabiriye inama ya MRND yo gutegura uko bikiza ‘UMWANZI’???

          • Witubeshya kuko uwakubwira ngo uzane ikimenyetso byibura kimwe cyerekana inama ya MRND yitabiriwe na padiri cyangwa musenyeri (kandi yoherejwe na kiriziya) ifite gahunda yo gutegura ubwicanyi nziko ntayo wabona, at least uzaduhe ibimenyetso bifatika ubundi mureke kujya muduhoza mu matiku n’ibinyoma. Nahandi babaga baganira ku majyambere y’igihugu kuko ntabwo ari ubu bije. Padiri wishoye mu bikorwa bya genocide yayigiyemo kubwe nta kiriziya yabimutumye. Nizereko mzee Rukamba na Nzakamwita ejo ntawuzabarenganya ababaza ngo bakoraga iki murizi nama?

        • @ Musana wibagiwe kubaza Karasira icyo Musenyeli Rucahana akora muri FPR.

      • Uwaziza Musenyeri Nsengiyumva kuba muri MRND, yagombye no kubaza Musenyeri Rucyahana icyo akora muri RPF. Naho abavuga ibya Perraudin, abenshi ntibaranasoma ibaruwa ye “Super OMnia Caritas” bavuga ko ari yo yawitse u Rwanda. Dore igice cy’iy baruwa bavuga ko cyatwitse u Rwanda: “Il y a aussi dans notre cher Ruanda, comme dans beaucoup d’autres pays du monde, divers groupes sociaux. La distinction de ces groupes provient en grande partie de la race mais aussi d’autres facteurs comme la fortune et le rôle politique ou la religion. Il y a des Africains, des Européens et des Asiatiques. Parmi les Africains il y a les Batutsi, les Bahutu et les Batwa ; il y a des riches et des pauvres ; il y a des pasteurs et des cultivateurs ; il y a des commerçants et des artisans ; il y a des catholiques et des protestants, des hindous et des musulmans et il y a encore beaucoup de païens ; il y a les Gouvernants et les Gouvernés.

        Pour le moment le problème est surtout agité à propos des différences de races entre Ruandais.

        Cette diversité de groupes sociaux et surtout de races risque chez nous de dégénérer en divisions funestes pour tout le monde. Chers chrétiens du Ruanda, nous faisons appel à votre bon sens et à votre charité pour que Dieu nous épargne ce malheur.

        Nous sommes sûrs que notre appel, inspiré uniquement par l’amour que nous portons à tous et à chacun de nos enfants, à quelque groupe qu’ils appartiennent, trouvera un écho fidèle et généreux dans vos cœurs de chrétiens. Nous désirons cependant vous éclairer sur ce sujet car dans le pays commencent à se répandre toutes sortes d’idées dont beaucoup ne sont pas conformes à l’enseignement de l’Eglise.

        • Constatons tout d’abord qu’il y a réellement au Ruanda plusieurs races assez nettement caractérisées bien que des alliances entre elles aient eu lieu et ne permettent pas de dire toujours à quelle race tel individu appartient. Cette diversité de races dans un même pays est un fait normal contre lequel d’ailleurs nous ne pouvons rien. Nous héritons d’un passé qui ne dépendait pas de nous. Acceptons donc d’être plusieurs races ensemble et essayons de nous comprendre et de nous aimer comme des frères d’un même pays.

        • Toutes les races sont également respectables et aimables devant Dieu.

        Chaque race a ses qualités et ses défauts. Personne d’ailleurs ne peut choisir de naître dans un groupe plutôt que dans un autre. Il est injuste par conséquent et contraire à la charité de faire grief à quelqu’un d’appartenir à telle ou telle race, et surtout de le mépriser à cause de sa race. La solution même purement naturelle est que des gens appartenant à des races différentes s’entendent et s’harmonisent surtout si, par le jeu de l’histoire, ils habitent côte à côte sur le même territoire.

        • Du point de vue chrétien les différences raciales doivent cependant se fondre dans l’unité plus haute de la Communion des Saints. Les chrétiens, à quelque race qu’ils appartiennent, sont plus que frères entre eux : ils participent à la même vie dans le Christ Jésus et ont un même Père qui est dans les cieux. Celui qui, en disant Notre Père, exclurait de son affection un homme d’une autre race que la sienne, celui-là n’invoquerait pas vraiment le Père qui est aux cieux et il ne serait pas entendu. Il n’y a pas une Eglise par race, il n’y a que l’Eglise catholique dans laquelle, comme dit l’Apôtre Saint Paul, « il n’y a ni Juif ni Grec, il n’y a ni esclave ni homme libre… car tous vous ne faites qu’un dans le Christ Jésus » (Gal 3,28). L’Eglise n’est donc pas pour une race plutôt que pour une autre, l’Eglise est pour toutes les races qu’elle embrasse d’un égal amour et d’un égal dévouement.

        • Dans notre Ruanda les différences et les inégalités sociales sont pour une grande part liées aux différences de race, en ce sens que les richesses d’une part et le pouvoir politique et même judiciaire d’autre part, sont en réalité en proportion considérable entre les mains des gens d’une même race. Cet état de chose est l’héritage d’un passé que nous n’avons pas à juger. Mais il est certain que cette situation de fait ne répond plus aux normes d’une organisation saine de la société ruandaise et pose, aux Responsables de la chose publique des problèmes délicats et inéluctables.

        Nous n’avons pas comme évêque, représentant l’Eglise dont le rôle est surnaturel, à donner ni même à proposer à ces problèmes des solutions d’ordre technique, mais il nous appartient de rappeler, à tous ceux, autorités en charge ou promoteurs de mouvements politiques, qui auront à les trouver, la loi divine de la justice et de la charité sociales.

        • Cette loi demande que les institutions d’un pays soient telles qu’elles assurent réellement à tous ses habitants et à tous les groupes sociaux légitimes, les mêmes droits fondamentaux et les mêmes possibilités d’ascension humaine et de participation aux affaires publiques. Des institutions qui consacreraient un régime de privilèges, de favoritisme, de protectionnisme soit pour des individus soit pour des groupes sociaux, ne seraient pas conformes à la morale chrétienne.

        • La morale chrétienne demande aussi que les fonctions publiques soient confiées à des hommes capables et intègres, soucieux avant tout du Bien de la Communauté dont ils sont les mandataires. Il serait contraire à la justice et à la charité sociales de confier à quelqu’un une responsabilité publique en considération de sa race ou de sa fortune, ou de l’amitié qu’on lui porte, sans tenir compte avant tout de ses capacités et de ses vertus.

        • La morale chrétienne demande à l’autorité qu’elle soit au service de toute la communauté et non pas seulement d’un groupe, et qu’elle s’attache avec un particulier dévouement et par tous les moyens possibles au relèvement et au développement culturel, social et économique de la masse de la population.

        • L’Eglise est contre la lutte des classes entre elles, que l’origine de ces classes soit la richesse ou la race ou quelque autre facteur que ce soit, mais elle admet qu’une classe sociale lutte pour ses intérêts légitimes par des moyens honnêtes, par exemple en se groupant en associations. La haine, le mépris, l’esprit de division et de désunion, le mensonge et la calomnie sont des moyens de lutte malhonnêtes et sévèrement condamnés par Dieu. N’écoutez pas, chers chrétiens, ceux qui, sous prétexte d’amour pour un groupe, prêchent la haine et le mépris d’un autre groupe.

        • Pour qu’ils soient légitimes, les groupements sociaux ou autres ne doivent pas seulement, par des moyens honnêtes, poursuivre leur bien propre et celui de leurs membres, mais encore tendre à l’union avec les autres classes et subordonner la poursuite de leur bien particulier au Bien Commun du Pays tout entier.

        Ce Bien Commun ne peut en effet consister finalement dans une lutte entretenue mais seulement dans une réelle et fraternelle collaboration, faite d’une répartition plus juste et plus charitable des biens, des charges et des fonctions.

        Les catholiques, principalement les responsables de la chose publique et ceux qui sont à la tête de groupements sociaux devraient se rencontrer et penser ensemble les problèmes qui se posent au Pays afin d’en trouver des solutions valables pour tous et inspirées de la doctrine sociale de l’Eglise.

        • Nous voulons citer encore cette sentence d’un sage : « Quid leges sine moribus ? A quoi bon les lois sans les mœurs ? » Les lois, les institutions, les réformes sociales ou politiques n’obtiendront les résultats qu’on en espère que si elles sont appuyées, chez les hommes, d’une réforme des mœurs et d’un effort généreux de vertu.

        • Aucun ordre social solide, aucune véritable civilisation humaine ne peut se construire sans soumission franche et cordiale à la loi de Dieu précisée dans l’Evangile et sans cesse prêchée par l’Eglise et son Magistère vivant.

        • Nous faisons appel enfin à tous les hommes de bonne volonté et en particulier à nos chrétiens et à nos catéchumènes, à quelque groupe qu’ils appartiennent, pour que non seulement ils écoutent ces enseignements et y réfléchissent, mais encore pour qu’ils les mettent en pratique courageusement dans leur propre vie et travaillent à les faire passer dans la Communauté dont ils sont les Membres”. Niba wagisomye mbwira ikibi usomyemo.

      • @ Karasira
        Payasabye imbabazi kuba Padiri barongoye abana kuko abobana nabababye babo ntibigeze bagira uwo bagirira nabi. Naho murwanda nigatebe agatoki kuko nakiriziya yiciwe aba Padiri naba Christu (ndavuga ububwicamyi but ari ubwa genocide yabatutsi). Webwira uti abo ba Padiri naba senyeli bari muri MRND. Well, niyo baba bari muri MRND. Igihano ntabwo ari ukubarasa ntarubanza ruciwe. Ndunva impande zombi zigomba gusabana imbabazi. Naho kubwira Papa ngo nasabe imbazi, kandi kiriziya ntawemera kuyisaba imbabazi kwaba ari byabindi byo kubona igitonsi kirimujisho ryundi kandi wowe ukanga kwemera umugogo uri muryawe.

    • Nawe ntukabye kandi! Njyewe ubwanjye nzi Padri watanze inyigisho nk’izo. Ubu ari 1930! Abapadri baramuzi natwe abakirisitu turamuzi. Yego na none ni wa mukobwa umwe ariko generalization is a as bad as treason.

      • Nanjye umupadiri wigishije ivangura mu Kiriziya ndamuzi.yanasabaga abakirisitu ati”hindukira urebe uwo mwicaranye ko Atari uwo mu banzi”

        • @mwanankundi we urabeshya rwose Imana izaguhana igihe nikigera.

    • Iyo tuba turi abazungu imbabazi Papa aba yarazisabye kera! None se aho yazisabye ni uko Kiliziya tigishije gufata ku ngufu? Kiliziya ya Yezu ni ikora ibyo ashaka si iminuza mu bya politiki! Naho kujya mu mateka byo… n’intambara ntagatifu barazirwanye, abo batabyumva kimwe baratwika ngo ni abayobe… kugeza Luther abakoze mu jisho! Nanjye niho mbarizwa arko sinkurikira buhumyi kuko n’ababamye Kristu biyitaga ko bari gukorera Imana.
      Yezu yaravuze ngo: “Muzabamenyera ku mbuto bera”

      • Kumpa dislike ntibikuraho ukuri! Iyaba Kiliziya nta cyasha ijya igira ntabwo hari kubaho abapapa barwanira iby’isi kurusha abasanzwe bakagera n’aho bimika abana babo nk’aba Cardinal, ntabwo byari gukenera ko Papa Gregoire VII akora reformes zo kugerageza kuyisubiza mu nzira nzima, nta n’ubwo padiri Martin Luther aba yarasezeye mu Kiliziya aho bagurishaka imbabazi z’Imana hamwe n’umwanya mu Ijuru muri ya business ya Indulgencia! Ese Papa Paul I wakenyutse yahitanywe ni iki? Impamvu banze ko bamukorera autopsy mwayimbwira? Ejobundi ibyagaragajwe na Vatileaks byo gukora money laundry no gusambanya utwana etc… mubona bihesha Yezu Ikuzo? Niba ibyo barabihishiriye nkana kugeza bibacitse bakabibona mu itangazamakuru wambwira ute ko iyo institution iri clean? Niyo gusabirwa kimwe natwe twese… ni n’iyo gusaba imbazazi kimwe natwe twese! Kiliziya ya Yezu si institutions zibyiyitirira ahubwo ni abakora ugushaka Kwe. N’abafarizayi, abaherezabitambo, abasaduseyi… bari baziko bafite privilege ku Mana, ariko yisangiye abarobyi n’abandi baciriritse kuko ikunda ABICISHA BUGUFI!

    • Ushobora kuba utari uri mu Rwanda ariko ibyo uvuga ngo nta padiri mu Kiliziya wigishije kwica ntabwo aribyo. Uretse ko no kubivuga hari ababivuze ntekereza ko iyo padiri yambaye imbunda akajya kwica abantu aba atanze urugero rubi ku buryo hari abamwigana.

      Jyewe rero ibyo uvuga ngo nta kiriziya yigishirijwemo kwica jyewe niyumviye Musenyeri Nsengiyumva wari Archeveque wa Kigali muri missa yacaga kuri radio Rwanda buri cyumweru. Mu gihe cya Jenoside yaravuze ngo:” ingoma idahora yitwa igicuma”. Aho yashakaga kuvuga ko abatutsi aribo bishe Habyarimana ko kutabica byaba ari amakosa. Simubeshyera narabyiyumviye ubwanjye nari narashoboye kwambuka mpungira i Burundi i Ngozi. Yes ntabwo ari kiriziya yabimutumye ariko yakoresheje ububasha kiriziya yamuhaye yoreka imbaga. Tekereza ko yabivuze kuri radio yumvwa n’igihugu cyose. Ese ko abitwa abakristu bajyaga mu missa bitwaje imihoro bakayegeka mu kiriziya bakumva missa, iyo kiriziya hari icyo yigeze ivuga.

      • None ko uvuga ko wari I Burundi,abo bajyaga mu misa bakegeka imihoro ku miryango wababoneye he?Mujye muvuga ibintu mwahagazeho.Naho ibyabaye mu Rwanda ni amahano ntawabura kubivuga,gusa duharanire ko bitazongera.

      • @Lili, iyo Missa uvuga nanjye narayumvise nicaye mu Kiliziya ya Saint MIchel. Musenyeri Tadeyo Nsengiyumva yavuze ko hari abavuga ngo ingoma idahora yitwa igicuma, ndetse yongeraho ko ngo hari abashobora kugendera ku marangamutima y’ibyabaye mu gihugu bakavuga ngo inkotanyi ziragashira, ariko yongeraho ko abakristu atari ko bagomba kuvuga no gukora (ngenekereje).. Ni message ambigue ariko n’iyo yajya mu rukiko ntacyo rwayibyaza. Izo Missa zacaga kuri Radiyo Rwanda saa tanu. Ndibwira ko iyo bande bishoboka kuyishaka ikaboneka. Abavuga iby’uriya Musenyeri na MRND, abenshi ntibanazi ko ubwo Kiliziya Gatolika yageragezaga guhuza amashyaka atavuga rumwe mu Rwanda (MRND na opposition), abandi basenyeri basabye Nsengiyumva kuva muri MRND, kandi yari yaravuyemo n’ubwo ku mutima yari akiyihafite, na Peugeot 505 yagendagamo ikibamo akabendera ka MRND muri lunette arriere. Nyamara n’ubwo yavugaga biriya, uzabaze abapadiri b’abatutsi ba Archidiocese ya Kigali: yabarwanagaho uko ashoboye, akabasimbukana kimwe n’uko yashoboraga guhutaza mu magambo n’ab’abahutu iyo bakoraga ibitamunogeye. Yarengeye n’abaseminari bo mu Nyakibanda batotezwaga, bamwe ubu barakomeye muri Kiliziya Gatolika, barimo n’abavuyemo abasenyeri. Ishusho bafite ya Nsengiyumva itandukanye n’iyo mubwirwa mu itangazamakuru. Ikindi cy’amayobera iyo abantu bavuga ibyo gutegura jenoside, nuko biyibagiza ko kuva muri 1991 kugeza muri 1994 Guverinoma itayoborwaga na MRND n’ubwo yari irimo. PL na PSD na zo zarimo, Ministri w’intebe ari uwa MDR. Ese koko iyo guverinoma yarateranaga igategura jenoside ba Lando na ba Nzamurambaho babyumva bakicecekera?

      • @Lili, urabeshya cyane, kandi ubwo bubeshyi bwawe ntaho buzakugeza.

  • Kiliziya Gatolika nimuyireke iri “mature enough” kandi ikorana ubushishozi iyobowe n’ijmbo ry’Imana, n’ubwo bamwe mu bayoboke bayo bashobora kujya mu buyobe.

  • Wowe Petero uti Imana yabwiye Petero ko izubaka kiriziya ku rutare? Ni kiriziya gatolika yamubwiraga se? Keretse Petero uvuga niba ari wowe!!!! Naho ibyo gusenyuka byo ntawe ubikubwiye nta nubyifuza….Kiriziya niterwe ipfunwe nibyo abayo bakoze….none se hari aho yigeze ituma abantu bayo gufata abana ku ngufu? Ko yabisabiye imbabazi se? Nibikore no ku bwicanyi kuko nibwo buremereye.

    • @Tembo we, none se Papa ajaya gusabira imbabazi abapadiri basambanyije utwana hari uwabimuhatiye, ntibyavuye kubushake bwe, ku mutima we. Nimureke rero kumuhatira gusaba imbabazi, umunsi azumva ari ngombwa azabikora niyumva atari ngombwa ntabwo azabikora. Ariko mureke kwiyumvisha ko azabikora kubera ko mumushyize ku nkeke.

      Ese abasenyeri bishwe mu Rwanda i Gakurazo bishwe na nde?? Uwabishe se wumvise asaba imbabazi?? Ko Kiliziya Gatolika se itarahatira abishe abo basenyeri gusaba imbabazi cyangwa ngo ibakoreho iterabwoba???Kiliziya Gatolika ni Kiliziya Gatolika nyine, abayirimo bose ubu baricecekeye, ariko kuba bacecetse ntabwo ari uko babuze ibyo bavuga, ntimunakeke ko kuba bacecetse ari ubugwari.

  • kuvuga uko byagenze( Ko eglise gatolika )habayoboke bayo bakoze genocide su kwifuza gusenya Kiriziya Gatorika wowe ubivuze urabeshye, Kandi urateranya . Gusa Kiliziya yateye imtabwe yambere ubwo iyakabiri niyo kumva Papa asaba imbabazi kuri ba padiri bakoze Genecide yabatutsi. Kandi kiliziya mu mubyeyi wabuze abana bayo. Donc Papa weee Please saba imbabazi

    Merci

  • NZABA NDORA DA!Na Leta nisabe imbabazi kuko Genocide yateguwe na Leta.Rero abayisimbuye nibasabe abanyarwanda imbabazi mu izina ry’iyateguye igakora na Genocide.Kandi byose ntibyendaga kungarurira abanjye batemaguriwe muri Kiliziya ya Paruwasi Mugina

  • @ Umuseke,
    Mumbabarire igitekerezo cyanjye nti mukinyonge.

    1. Vatikani nayo yariciwe. Yiciwe muburyo butatu: A. abakozi bayo (abapadiri na basenyeli) barishwe aha ababishe bagobye gusaba Vatican imbabazi. B. Muri genocide aba christu bayo bo mubwoko bwabatutsi bariwe. abakoze iyo genocide bagobye gusaba vadikani imbabazi. C. Abachristu bayo bo mubwo bwabahutu barishwe nubwo bititwa genocide ariko barishwe kandi bicwa byagenderewe, ababishe bagobye gusaba Vatican Imbabazi.
    2. Abapadari nabaturage ba leta, bakaba abakozi ba Vaticani. So leta yagobye gusaba Vatikani imbabazi kuko hari abaturage bayo bishe abavandimwe babo bari abakozi ba Vatikani.
    3. Iyo abakozi ba company bakoze amakosa ntabwo bibazwa company(Kiriziya ni company, abapadiri nabakozi bacompany)

    4. Abayobozi bamadini anyuranye bakoze genocide, kuki kiliziya gatolica ariyo yonyine itungwa agatoki ngo nisabe imbabazi? (ibi n plitic)

  • Kiriziya gatorika yasabiye imbabazi abayoboke bayo bijanditse muri genocide ariko nkuko byavuzwe nta numwe muribo yatumye, uwajyiye kwica wese yabikoze ku giti cye! Abifuzako kiriziya gatorika yigerekaho genocide yakozwe mu Rwanda muribeshya cyane nta nibyo muteze kuzabona mbaye mbibabwiye, nako abenshi ngo nababa bashaka ifaranga.

    Ese ari reta dufite ubu ari na kiriziya gatorika aho ninde warukwiye gusaba undi imbabazi harya? Kiriziya gatorika nimujye muyibwira niyo yabiteje igihe yarucagikarumira ntibaze ibyabereyigakurazo. Amateka y’igihugu cyacu aracyaduhishiye byinshi kandi bizavumbuka tu.

  • ESE mwibuka uko abasenyeri bari ikabwayi bishweee??nimwivugire ibyo mushaka nyiri nkota nuyifashe akarumyo

  • Abo bavioleurs se isabira imbabazi bo nibangahe ko ubundi umwana ajya kuvuga bakaba bamunize bakamwintimida??? Genocide banza ntaniyo izi.

  • Musenyeri Rukamba ati jenoside ntiyateguwe na Kiliziya. Ni byo. Jenoside yateguwe na Leta. Ati si Kiliziya yatanze intwaro zayikoze. Ni byo. Zatanzwe na Leta. None uyu munsi, Leta irashaka ko Kiliziya iyisaba imbabazi, yo (Leta) itarazisaba abanyarwanda bacitse ku icumu rya Leta ngo ibahe n’indishyi yagombye gutanga. Ariko yee! Tujye twibuka ko Papa Yohani Pawulo wa II ari we wa mbere wavuze ko ibibera mu Rwanda ari jenoside, muri Mata 1994, kandi ko abayifitemo uruhare bazabibazwa n’amateka n’Imana. No mu itangazo ry’abasenyeri ryavuzwe mu nama y’umushyikirano byaribukijwe. Izindi mbabazi Papa agomba gusaba ni izihe? Izo gufasha Leta kugurisha imitungo ya Kiliziya? Abanze icyo gihe ko ibibera mu Rwanda byitwa jenoside Papa wa Kiliziya Gatolika yarangije kubivuga se ntitubazi? Ni abanyamerika n’abongereza bangaga ko bituma bagira obligation yo gutabara mu rugamba rugomba kurangizwa n’amasasu, none uyu munsi barigira nyoni nyinshi. Caritas ibyo imaze gufashisha abacitse ku icumu mu mibereho ya buri munsi, mu burezi no mu isanamitima, uwakoze ibibiruta usibye Leta ikoresha imisoro yacu twese (n’abagatolika turimo) ni nde ngo ajye imbere ayitunge urutoki? Uruvuga undi ntirugorama.

  • Kiriziya Gatorika irera!kuki mudasaba abadiventusts cg abandi baporosso gusaba imbabazi?ntabapasiteri muzi bafungiye genocide?nta nsengero muzi zaguyemo abatutsi?

  • NGO abayoborwa n’umwuka nibo bana b’Imana. gusaba imbabazi no guca bugufi niyo ntwaro imwe rukumbi umu kristo arwanisha akanesha. Niba muvuga aba Padiribbajyaga mu nama za MRND umusaruro warabonetse ninayo mpamvu basabwa gusaba imbabazi. Abasenyeri bari mu mushyikirano nabo nk’uko hari uwabivuze hejuru nabo nibihinduka tukabona umusaruro mubi bazasaba imbabazi!! ariko Papa rwose nasabire abantu be (abahagararira kiriziya) boretse abantu.

  • N’ubwo Genocide yamazeho umuryango wanjye wose ariko gufata ibyaha byakozwe n abantu tukabishyira kuri Kiliziya ni ukurengera gukabije.ntawe Kiliziya yatumye kwica .twirinde kugwa mu mutego wa sekibi.kuko n abayirwanya bakanayitoteza ntabyo bazageraho KILIZIYA YUBATSE KU RUTARE N IMBARAGA Z IKUZIMU NTIZIZAYINYEGANYEZA.mugire amahoro

  • Genocide itegurwa na Leta.
    Hari abapadiri babatutsi bishwe benshi.

  • Hari ikintu njya nibaza: umunyacyaha bamusaba gusaba imbabazi cyangwa bamuhanira icyaha yakoze? Niba Kiliziya yarakoze icyaha yagombye guhanwa. Niba idahanwa kandi ifite icyaha ibyo na byo umuntu yabyibazaho.

    • Aba padiri Papa asabira imbabazi nababa bafashe abana.dutandukanye aba padiri naba kirisitu nibwo tumenyimpanvu Papa adasaba imbabazi

  • ndagushimira simba jean ku bw’ibitekerezo utanze kandi ndashimira umuseke udufasha kungurana ibitekerezo !
    ese ni abakiristu gatorika bakoze genocide gusa ? ubu nta mu yisilamu ufungiwe genocide ? ese u Rwanda ko rutarasaba imbabazi Vatican kandi rwaraciye kiriziya gatorika umutwe aho bamwe mu basirikare ba leta yacu bishe abasenyeri i Gakurazo? ariko bavandimwe twagiye tuvuga macye ko imizinga izigera ivamo imyibano !!

  • Ariko ntitukigize nkana, kuba kiliziya gatolika idasaba imbabazi impamvu nta yindi ni uko nayo yakozwemo, kandi ikorwamo na Leta. Abasenyeri n’abapadiri bishwe ntibagira ingano, kandi bishwe batarwana cg bitwaje intwaro, kandi bicwa batagejejwe imbere y’ubutabera. None niba Kiliziya idasabwa imbabazi ku mugaragaro, kuki dushaka ko yo izisaba? Ibyo ari byo byose ndumva atari depute Gatabazi cg Dr.Bizimana bazatuma izisaba.

  • Hari itandukanyirizo rinini hagati yo gusaba imbabazi nogusabira umuntu imbazi
    ariko aho bihuriye nuko utahatiruz umuntu kugusaba imbabazi cg uhatirize abandi kuzisabira abandi.umuntu,kugitike iyo yumvako yemerako yakosheje asaba imbabazi. Kandi nanone iyo umuntu abona umuntu wakoshereje undi ashobora kujya kumusabira imbabazi.arikose nyirubwite gukora icyaha niba atumva ko arimumakosa ubwo izombabazi uaba yasabiwe zimaze iki?mutubwire icyomwifuza kuri kiriziya gaturika.mureke kutujyana muri siasa zidafashije.

  • Hari itandukanyirizo rinini hagati yo gusaba imbabazi nogusabira umuntu imbazi
    ariko aho bihuriye nuko utahatiruz umuntu kugusaba imbabazi cg uhatirize abandi kuzisabira abandi.umuntu,kugitike iyo yumvako yemerako yakosheje asaba imbabazi. Kandi nanone iyo umuntu abona umuntu wakoshereje undi ashobora kujya kumusabira imbabazi.arikose nyirubwite gukora icyaha niba atumva ko arimumakosa ubwo izombabazi uaba yasabiwe zimaze iki?mutubwire icyomwifuza kuri kiriziya gaturika.mureke kutujyana muri siasa zidafashije.

  • Ariko abanyarwanda bibonamo ibiki? Igihugu cyitwa Haiti nicyo abazungu bakunda gutangaho urugero mu bihugu bikennye kw’isi. Munyarukire kuri internet murebe muri wikipedia mugereranye u Rwanda and Haiti. Ubuso bw’igihugu, umubare w’abaturage, umutungo w’igihugu (GDP) n’umutungo k’umuturage (per capita GDP) murebe universites na economy. Muri make u Rwanda ntaho rutaniye na Haiti n’ubwo internet yuzuye induru ngo z’igihugu gikataje mu majyambere muri Africa.
    Kiliziya gatolika ni institution kuba hari abayigize bakora amakosa ntibivuga ko ari toute l’eglise iba yakoze amakosa. Eglise catholique nta branches, cg politiques ifite zigenewe gukora esclavages, colonisations cg genocides. Mu icuruzwa ry’abirabura bajyanwa mu bucakara muri Amerika hari aba missionaires b’abagatolika babigizemo uruhare. Iyo yari decision yabo ntabwo yari politique generale y’idini gatolika. Mw’iyicwa ry’abayahudi hari bagatolika babigizemo uruhare. Intambara n’ubwicanyi bibera muri Afrika hari abagatolika, aba protestants, aba adventistes, abayislamu… babigiramo uruhare. Ubuyobozi bw’ayo madini bwose bugomba gupfukamira abanyarwanda ngo burimo burasaba imbabazi kubera ibikorwa bya bamwe mu bayoboke bayo? Kugeza n’ubu Catholic church ntirasaba imbabazi z’uko bamwe mu bayoboke bayo bakoze icuruza ry’abacakara. Abarabu cg abayislamu ntambabazi barasaba ko bacuruje abirabura mu bucakara cg ko bishe abirabura muri Sudan, Mauritania n’ibindi bihugu by’abarabu. Abanyarwanda rero basigaye bibonamo chosen people isi yose igomba gupfukamira isaba imbabazi. Icyo nababwira ni ukuzinga innyo n’amazuru yanyu mugatuza. The world doesn’t revolve around pompous rwandans with empty rethoric.

  • NDABONA UBWO GATOLIKA YANZE GUSABA IMBABAZI KUKO ITEMERA ICYAHA BAREKA KU YIPUSHINGA BAYISITERESA AHUBWO BAKAYIJYANA MU RUKIKO NIBA HARI IBYO BAYISHINJA. KUBA PAPA ADASABA IMBABAZI NABYO NI UKO NAWE NTAWAZIMUSABYE KUKO YAPFUSHIJE ABANTU BENSHI BARIMO ABASENYELI B’I GAKURAZO, ABAKRISTU N’ABIHAYIMANA.

Comments are closed.

en_USEnglish