Digiqole ad

UBUSHAKASHATSI bwagaragaje ko uburezi bw’amashuri y’imyuga burimo ibibazo bikomeye

 UBUSHAKASHATSI bwagaragaje ko uburezi bw’amashuri y’imyuga burimo ibibazo bikomeye

*Ni amashuri Leta yashyizweho imbaraga, aratangira ariko gutanga umusaruro ngo biracyari ibibazo

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’impuzama-syndicat y’abakozi n’abari muzabukuru “COTRAF” kuri uyu wa kane, bwagaragaje ko igitekerezo cya Guverinoma cyo gushishikariza abantu kwiga amashuri y’imyuga ari cyiza, gusa ngo ubu imbogamizi ni ubumenyi bucye bahakura, bitewe n’uburyo baba barazamutse, uburyo batoranywa, ibikoresho bicye, imyigishirize n’abarimu badafite ubumenyi n’ibindi.

Isoko ry'imirimo y'imyuga n'ubumenyingiro ngo riracyugarijwe n'abanyamahanga benshi kubera ko Abanyarwanda babyiga basohokana mu ishuri ubumenyi bucyeya butajyanye n'ubukenewe ku isoko ry'umurimo.
Isoko ry’imirimo y’imyuga n’ubumenyingiro ngo riracyugarijwe n’abanyamahanga benshi kubera ko Abanyarwanda babyiga basohokana mu ishuri ubumenyi bucyeya butajyanye n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na Dr Claudien Ntahomvukiye, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi n’umu-consultant Jean Theogene Bihezane, bwakozwe muri uyu mwaka.

Mu kubukora habajijwe abarangije mu mashuri y’imyuga ya ‘IPRC, TSS na VTC’ bagera kuri 321, muri bo 37.1% barangije muri IPRC, n’abakoresha abarangije muri ariya mashuri 24. Bwakorewe muri Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Bugesera na Rwamagana.

Dr Claudien Ntahomvukiye agaragaza ubu bushakashatsi yavuze ko icyo abenshi bahurijeho ari uko gahunda yo gukangurira abanyarwanda kugana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ari nziza, ariko ngo hakaba ikibazo cy’ubushobozi bucye kubasohoka muri ayo mashuri, ari nabyo ngo bituma hakiri Abagande, Abanye-congo, Abanya-Kenya n’abandi benshi bari mu mirimo y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Ubu bushakashatsi bwarebaga niba ibyo abana biga bihuje n’ubumenyi isoko rikeneye, bureba niba abakoresha bishimira ubumenyi bw’abana barangije mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bakoresha, ndetse bunareba niba abanyeshuri banyurwa n’ubumenyi bahabwa bakurikije ubumenyi bukenewe ku isoko ry’ubumenyi ngiro.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ubwitabire bw’abakobwa bitabira kwiga ubumenyingiro bakiri bacye kuko ari 31.1%, mu gihe abahungu ari 68.9%.

Bwagaragaje ko mu barangije mu mashuri y’imyuga bafite imirimo, ngo 60.8% bari mu mijyi, mu gihe 39.2% bakora mu byaro.

Nyuma yo kumurika ubu bushakatsi, COTRAF irasaba Leta gukurikirana imyigishirize mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro.
Nyuma yo kumurika ubu bushakatsi, COTRAF irasaba Leta gukurikirana imyigishirize mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko mubarangije mu mashuri y’ubumenyingiro n’imyuga 21% bize ikoranabuhanga (ICT), 18.1% bize ubwubatsi, 10.5% biga ububaji, 9.5% biga ibijyanye n’amashanyarazi, 7.6% bize gukora imisatsi no kurimbisha abantu, 6.7% biga ubkanishi, 6.5% biga ubudozi, n’ibindi.

Mu bize mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro usanga ngo bakururwa n’uko baba barabwiwe ko harimo imirimo, 56.1% ngo bakuruwe n’ubwiza bw’umwuga bagiye kwiga, 43.9% ngo bakuruwe n’uko hari abantu bakunda bize ibyo baba bagiye kwiga, naho 41.1% bon go bakuruwe n’uko ngo uwize imyuga n’ubumenyi ngiro  ahita abona akazi.

Gusa, abenshi ngo baje gusanga baribeshye kuko ngo abagera kuri 81.9% batemeranywa n’abavuga ko urangije mu mashuri y’imyuga ahita abona akazi, kuko ngo kubera kutagira inararibonye, imirimo micye n’ubumenyi bucye butajyanye n’ibyo isoko rikeneye bituma hari abatinda kubona imirimo.

Ubu bushakashatsi butagaragaza ikigero cy’abarangiza bagahita babona imirimo n’ingano y’abayibuze mu basoje amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, bugaragaza ko mu barangije bafite imirimo, 41.9% bakora mu nzego z’abikorera, 21% bagakorera Leta, 17.1% bakorera imiryango itegamiye kuri Leta (NGO), naho 16.2% gusa bakaba aribo bihangira imirimo nyamara ahanini aricyo aya mashuri yashyiriweho.

Dr Claudien Ntahomvukiye avuga ko impamvu batihangira imirimo ari benshi ngo ni ukubera ubumenyi bakura mu mashuri, ariko cyane cyane ubushobozi bw’amafaranga baba badafite kuko na Banki idapfa kuguriza umwana ukiva mu ishuri.

Ahandi hagaragara ikibazo ni mu gutanga imirimo ku bize imyuga n’ubumenyingiro kuko ngo 50.5% gusa aribo usanga bahawe imirimo bakoze ibizamini by’akazi, abandi ngo binjira mu mirimo kubera ko hari mwenewabo cyangwa inshuti yamuzanye (24.8%), n’ubundi buryo.

Ikindi kibazo ngo gikomereye abarangije mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, ni umushahara muto, kuko ngo hakorwa ubu bushakashatsi basanze abenshi bahembwa hagati y’ibihumbi 50 n’ijana. Abagera kuri 25.8% gusa ngo nibo bahembwa munsi y’ibihumbi 50%, naho abahembwa hagati y’ibihumbi 400 na 500 ni 3.1% kandi nabo biganjemo abarimu akenshi bo muri za IPRC.

Abagera kandi kuri 70.9% ngo bagaragaje ko banejejwe n’akazi kabo kubera ko bakora ibyo bize (57.9%), ku rundi ruhande ariko nanone ngo ntibashimishwa n’umushahara muto, kuba batazigamirwa izabukuru n’ibindi bijyanye n’ejo hazaza habo.

Ibi ari nabyo bituma 80.2% by’ababajijwe bavuga ko bishimira ibyo bize ndetse ngo basubiye ku ishuri nibyo bakwiga ariko ngo abenshi ntibasubira aho bize kubera ibikoresho bicye, amasaha macye ahabwa amasomongiro, ubwinshi mu mashuri, abarimu badashoboye n’ibindi byatumye bakura mu ishuri ubumenyi bucye.

Gasore Seraphin, umuyobozi wungirije wa COTRAF yateye inkunga ubu bushakashatsi yavuze ko ubu bushakashatsi bugaragaza neza isura y’uburezi bw’imyuga n’ubumenyingiro.

Ati “Ubu bushakashatsi buzadufasha ni ukugira ngo hatagira abantu batekereza ko bakwakira gusa amafaranga y’abana bashaka ubumenyingiro kubera ko bababwiye ko aribyo bitanga akazi kandi badafite ibyangombwa bihagije kugira ngo bahe ubumenyi buhagije abana babagana, kugira ngo nibagera ku isoko ry’umurimo babone akazi gakwiranye n’ibyo bize kandi bashobore kubikora neza.”

Gasore Serapfin umuyobozi mukuru wungirije wa COTRAF.
Gasore Serapfin umuyobozi mukuru wungirije wa COTRAF.

Nyuma y’uko ubu bushakahsti bumuritwe, Gasore yavuze ko COTRAF igiye kwegera Ikigo gishinzwe guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (WDA) na Minisiteri y’uburezi kugira ngo bajye bakurikirana ibigo bamenye niba imfashanyigisho yashyizweho yubahirizwa kimwe hose mu Rwanda, ndetse niba n’ibigo bifite ibyangombwa byo kwigishirizaho abana.

Abarimu bari bitabiriye imurikwa ry’ubu bushakashatsi bagaragaje ikibazo cy’abana bakira barapfuye mu iterura bikabagora kubigisha imyuga, gusa nabo banengwa ubushobozi bucye bituma abana bigishije basohoka bafite ubumenyi bucye mubyo bize n’indimi butatuma bahangana ku isoko ry’akarere cyangwa ngo batange umusaruro wifuzwa ku isoko ry’u Rwanda.

Mu mwaka ushize, WDA yagaragaza ko imibare y’abarangije amasomo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hagati ya 2011-2015 na barenga ibihumbi 70.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Niyo mpamvu feri zihora zicika abantu bagatikira ngo bajyanye kubakanishi. Haba kuba imodoka zishaje, (bazigura zarakoze) hakongerwaho nafa zikora batazi nicyo icyuma kimara nuburyo cyasimbuzwa. Naho twaramabiye????

  • Iki kibazo ni ingorabahizi, Leta ikwiye gushaka umuti uhamye wo kuzamuraireme ry’uburezi muri rusange, kuko ubu riri ku rwego rwo hasi cyane kubera impamvu zinyuranye.

    MINEDUC ikwiye gutumiza Inama-ngishwanama karundura ku rwego rw’igihugu, iyo nama ikaba irimo abahagarariye Ababyeyi, Abanyeshuri, Abarimu, ibigo by’amashuri, Abashakashatsi, n’Abafatanyabikorwa, abo bose bakaza muri iyo nama bafite inshingano yo gutanga ibitekerezo byubaka byerekana buryo ki iki kibazo cyakemuka, uburezi mu rwanda bukaba bwashobora kuzamura ireme. Ibitekerezo n’ibyifuzo binyuranye bizatangwa muri iyo nama nibyo Leta y’u Rwanda yazashyingiraho igategura “National Policy on Education” ikanategura “National Strategy for its implementation”.

    Gukomeza kwituramira twese tukarebera gusa, tukirirwa turirimba ngo uburezi mu Rwanda nta reme bugira ntabwo ari “attitude” nziza ku bantu bari “reasonable and responsible”. Dukwiye ahubwo guhaguruka, tukarebera twese hamwe ababishoboye, icyakorwa gishoboka kugira ngo icyo kibazo kibonerwe umuti.

    • Ukeka ko Leta se yabuze ibyo bitekerezo byatuma iyo nama-karundura uvuga itumizwa ? Niba ahari abantu bagira resourcefulness ni abakozi ba Leta. Ikibazo kiri ahandi, va ku giti dore ku muntu !

  • Si mu mashuri y’imyuga gusa. Uburezi muri iki gihugu bwarazambye muri rusange. Gusa ntangazwa n’uko tubivuga bikarangirira aho gusa, nyamara nihatagira igikorwa aba bana bacu bazabitubaza.

  • ibi ntabyo njye nakwemera kuko nibyo abamtu bishiramo basohoka bazi ibiri kurugero rwabo kdi nibyo ntabwo yaba afite A1 ngo asohoke afite ubumenyi nkufite A0 bityo bityo ubundi avuga ko ntacyo azi aba yagakwiye kumenya iki ibyo ni ukwihenda

  • A qui profite le crime? Nzaba ndeba.

  • ariko se ibyo mu bikurahe? ubuse mwa bajije CEO MUTSINDASHYAKA Marcel nyiru muceke.com ko ntabonye umushahara we kandi nawe ari mubize muri ariyama mashuri.

    @ KAMANZI Venuste ndakugaye cyanee, kuba wanditse iyi nkuru, wibuke ko Marcel yaguhaye akazi.

    NB: Kubaho kw’inyoni simpuhwe z’agaca. abo bafite A0 bakaba ari ba ENG bo bakoze iki ngo barumuna babo ba bigireho? kwiga by’ikigihe bimeze nko gusunika iminsi, nkuko abanyarwanda bavuga ngo UBUZE UKWAGIRA AGWA NEZA”

    • Mpereye ku buryo wandika Ikinyarwanda, biragaragara ko nawe wize nabi !

      • ntubeshye pe! tujye twemera, ntawe bitagezeho.

      • hariho na abanyamakuru bandika ikinyarwanda nabi

  • Urigishwa n’umwarimu urebana impuhwe kubera inzara, hagakubitiraho n’akavuyo katewe ahanini na Poliki idahamye y’uburezi mu Rwanda yaranzwe n’ihindagurika rya hato na hato kugeza ubwo n’uba uwanyuma yimuka ngo dushaka gushimisha abazungu, ukagira utya ugafata abarimu bize amashuri yose muri system francophone uti ngaho buke mu gitondo mwigisha mu cyongereza warangiza ukarira ngo ireme usibye se kwiganirira nyine nyuma y’ibi byose ryavahe? Harya ubu uwabwira abize mu cyongereza uti nimwigishe mu gifaransa ntibakora amahano? Mwibuke kdi ko aba biga gutya aribo bagaruka bakigisha barumuna babo bityo bityo!!! Ahubwo mu myaka itaha murahura n’ababavura babatera urw’ingusho hamwe n’abo bafunga za feri nabi imodoka zikoreka imbaga. Icyo ubibye ni nacyo usarura iryo ni ijambo ry’ Imana, Amina.

Comments are closed.

en_USEnglish