Kagame ati: “aho tugana haramanuka, ni Muteremuko”
Kuri uyu munsi u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora, mw’ijambo rya President Kagame yavuze ko u Rwanda aho rwavuye ari habi cyane, ariko ko aho rugeze naho rugana ari heza.
Mu magambo ye yavuze ko uyu munsi wibutsa byinshi ku gihugu cyacu, aho u Rwanda rwavuye, aho rugeze ko ari heza hatambika, ndetse ko aho rugana hamanuka, ko ari ukuhamanuka witonze kuko ukenera feri (frein) ngo utagwa.
Yavuze ko buri munyarwanda wese ari ku rugamba rwo kwibohora, yiha agaciro mu bikorwa akora.
Paul kagame ati: “Iyo umuntu agutoteje ageraho akakumara ubwoba, Abanyarwanda n’u Rwanda baratotejwe bihagije kubwiyompamvu bashize ubwoba”
President Kagame yashimiye abanyarwanda bose ko bari ku rugamba rwo kwihesha agaciro no kugaha igihugu cyabo.
Yabwiye abanyarwanda ko bakwiye kujya birekura bakishimira ibyo bamaze kugeraho, ariko anabasaba kongera imbaraga mu gukora ibisiga kuko nabyo atari bike.
Ni imihango yaberaga kuri stade amahoro i Remera ahari abanyarwanda benshi cyane, ndetse n’abanyamahanga n’inshuti z’u Rwanda zari zaturutse mu bihugu nka Uganda, Tanzania, Burundi, Kenya, RDCongo n’abavuye mu burayi n’amerika batumwe n’ibihugu byabo.
Photos PPU
Daddy Sadiki Rubangura
Umuseke.com
4 Comments
voila l’homme avec H majuscule nguwo umugabo w’intwari, umugabo utagereranywa nzamwemera mpaka mpuye rwose.
Umunsi mwiza wo kwibohora kubanyarwanda bose n’abakunzi b’ UM– USEKE!
byari bishyushye uhereye kuri parade nshashya ngewe yanshimishije cyane
umuseke murarenze kabisa kabisa mutugezaho ibintu biri update
kabisa
mukomereze aho banaburwanda
mwadukuye ahantuhabi ariko mukomere ibyiza biri mbere
Comments are closed.