Digiqole ad

Icyuzi cya Nyamagana gikomeje kwivugana abanyeshuli.

Mu ishuri ryisumbuye ryigisha ibijyanye na tekinike (Institut Technique de Hanika) Mu karere ka Nyanza,  haravugwa urupfu rw’umwe mu banyeshuli bahigaga witwa Jean Marie Vianney MUHIMANYI. Kuri iki cyumweru nibwo MUHIMANYI yitwaje ko asanzwe azi koga mu Kivu, maze atoroka ikigo yitwaza imyenda avuga ko agiye kumesa mu Cyuzi cya Nyamagana, mu kugerayo nibwo yagiye koga ahita arohama, mu kubura uwamutabara yahise yitaba Imana.

Icyuzi cya Nyamagana
Icyuzi cya Nyamagana

Mu masaha ya mugitondo MUHIMANYI nibwo yatorotse ikigo, yerekeza kuri iki cyuzi cya Nyamagana kiri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, dore ko banahamagaye bakamubura hamwe n’abandi bari batorotse kuri uwo munsi. Ahagana mu ma saa tatu za mu gitondo nibwo yagiye mu mazi koga ahita arohama, aho yaje gukurwamo mu ma saa Munani z’amanywa atagihumeka umwuka w’abazima.

MBARUBUKEYE David, umwe mu barezi bo kuri ITH, avuga bitwaza imyenda kugira ngo babone uko batoroka, cyane cyane iyo habayeho ibura ry’amazi. Agira ati :“twakoze iperereza dusanga yari yagiye koga, kuko yari uwo mu cyahoze ari Cyangugu uzi koga, yitwaza imyenda ariko agiye koga, agiriramo impanuka ahita apfa.”

Ubusanzwe iki cyuzi ngo gikunze kugwamo abana, ariko biganjemo abanyeshuli kuko baba batagisobanukiwe. MUKAMUZIMA Anne Marie, umwe mu baturage  bo mu kagali ka Kavumu mu mudugudu wa Nyamagana B, uturiye iki  cyuzi avuga ko uyu munyeshuli mu kurangiza kumesa ngo yavuze ko agomba kujya kureba uko kimeze.

Agira ati :“yabajije akana kari kamwegereye aharehare, noneho gatora akantu karamujugunyira kati :‘ujyende gutya, aharehare ni hariya”. umwana ajyamo gutyo, ahita agenda atyo.” MUKAMUZIMA yoneraho ko nabo kibatera impungenge, kuko iyo bohereje abana ku ishuli basigara badatuje, bitewe n’uko cyegereye umuhanda kandi kikaba kitanazitiye, ati :“turabohereza bakagenda kuko ntakundi byagenda, ariko tugasigara umutima udiha,wibaza ko Imana imujyanye iza kongera ikamugarura.”

SEMABWA Damien, umushoferi ukunda gukorera hafi y’iki cyuzi utwara imodoka yo mu bwoka ba Dayihatsu, nawe avuga ko uburyo giteye n’umuhanda unyura ku inkombe zacyo kandi nta kintu kiwutandukanya n’amazi, bibatera impungenge. SEMABWA agira ati : “iyo utwaye ikinyabiziga, ushobora guhura n’undi wenda akakugendera nabi, ukaba wamwizibukira bityo ikinyabiziga cyawe cyangwa icye, kikaba cyagwamo bityo impanuka ikaba.”

Icyakora ubuyobozi bw’umurenge wa busasamana, buvuga ko hari gahunda yo kubaka urukuta ku muhanda unyura ku nkombe zacyo,mu rwego rwo gukumira impanukazishobora kutezwa n’iki cyuzi ku bakoresha umuhanda.Naho gahunda yo kukizitira cyangwa gushyiraho abakirinda nk’uko abaturage babyifuza ngo ntibyashoboka. MUGANAMFURA Sirivestre, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamama uhereyemo iki cyuzi avuga ko bashishikariza abantu kutajya kogamo dore ko kirimo n’ibumba.

Uyu Muhimanyi Jean Marie Vianney witabye Imana yigaga mu mwaka wa Gatanu w’ubukanishi, yakomokaga mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke.

NGENZI Thomas.
Umuseke.com

1 Comment

  • kuzitira icyuzi nange mbona atariwo muti,kuko ibyuzi n’ibiyaga biri mu rwanda byose ntibyazitirwa,gushyirahi ibyapa bisobanurira abantu,ndetse hagakorwa n’ubukangurambaga kubahaturiye mbona bihagije,naho ubirenzeho ni ubwiyahuzi nk’ubundi,kandi iwiyahuye ntaririrwa.

Comments are closed.

en_USEnglish