Digiqole ad

Urubanza rw’abaregwa kwica Kayumba rwongeye gusubikwa ku nshuro ya 4

Kuri uyu wa gatanu urubanza rw’abashinjwa gushaka kwica Kayumba Faustin Nyamwasa rwongeye gusubikwa kubera ko umucamanza yarwaye.


Nyuma y’uko uru rubanza rutangiye tariki 28 Nyakanga muri Africa y’Epfo, iyi nshuro ibaye iya kane rusubikwa, bwa mbere rwasubitswe kubera ikibazo cy’abasemuriraga abacamanza mu ndimi bashaka (Kinyarwanda – English) ubundi rwongera gusubikwa kubera ikibazo cy’ibyuma bifata amajwi mu rubanza (court record equipment ) bukeye rusubikwa kubera guterana amagambo hagati y’abaregwa n’abarega n’abacamanza, none kuri uyu wa kane rwasubitswe kubera ko umwe mu bacamanza yarwaye.

Umushinjacyaha w’Africa yepfo Shaun Abrahams yagize ati: “uru rubanza ibyarwo ntibisobanutse” impamvu zo kuruhagarika zirandambiye.

yakomeje avuga ko abashinja abaregwa bateza ibibazo ndetse n’abaruburanisha abakaba batabasha gufata imyanzuro ifatika.
Abanyarwanda 3 Kalisa Mubarak, Pascal Kanyandekwe, Richard Bachisa ndetse n’abanya Tanzania 3 Hassann Mohammedi Nduli, Sady Abdou na Hemedi Denengo Sefu bari mu baregwa gushaka kwica Kayumba Nyamwasa.

Uriya mushinjacyah Shaun Abrahams avuga ko niba abashinnjabyaha baratangije urubanza nta bimenyetso bihari bigaragara bari kuba baretse bakabanza bakabishakisha ariko batagumye mw’ikinamico barimo.

Uru rubanza rukaba ruzasubukurwa tariki 24/10 uyu mwaka

umuseke.com

9 Comments

  • ibi byose bigaragaza ko nta bimenyetso bishingirwaho kuko uriya wari umupango wa kayumba wo kwirashisha kugirango yibonero ubuhungiro,n’ubutaha ruzasubikwa muzaba mureba!!

  • hahhah…dear freinds let me inform u ko rwimuriye on october,24th!!!!!!!!bariya bagabo barashaka ubuhungiro ariko iminsi y’umujura(no offense)irabaze,bazibona bageze i kgl,amategeko bishe nkana yo gukunda igihugu nayo abagaruke, ibihano byayo bibahande weee.

  • wowe wiyita shema urasa nuwatese kweri ngo kwirashisha?uwakunyuzamo isasu ngo wumve uko riryana ntabwo wazifuza n’umunsi numwe kubona barasa umuntu rikurya kutwa nuko wumva wapfa naho ibyo uvuga urivugira gusa ntacyo uzi,kayumba azatsinda sha mumucire akobo Imana iriho iramucira icyanzu.

  • ibi byose ni ibinti by’ibihimbano bidafite shinge na rugero kuko niba hari ibimenyetso ,uregwa azwi,nta mpanvu yo kwitwaza ko habuze umusemuzi,kandi mbere yurubanza hari hazwi abaurana!!

  • Shoun Abrahams aba gute umushinjacyaha n’umucamanza icyarimwe mudusobanurire

  • mutegerze tuzamenya ukuri mureke guca imanza

  • uretse ibihimbano by’ibimenyetso kayumba ashakisha,birazwi neza ko ariwe wirashe niba atarirashishije.

    • uretse gushinyagura, ndetse ndibwira ko wowe mugisha udakurikira amakuru kuma web menshi ndetse nibindi binyamakuru,,, ikindi ukanariza ibyo abayobozi bacu batangaza wumva harimo ikibazo? none twibaze kuki yaba yarashatse kwirasa? ese nimero yavuzweho byinshi iri private(MTN Rwanda)yakoreshejwe ihamagara muri South Africa yatumye ambassador wicyo gihugu agenda ikubagahu yo ibyayo urabizi? Ese ex president wa Ferwafa kuki yanyuze iyamaguru kandi nibwira ko u Rwanda rudafite ikibazo cyadeplacement… nkanswe umujenerari ubwo se uyobewe ko ari abanyamafranga… Kayumba ni umunyagihugu icyo tucyemeranyeho. biramutse aribyo yaba aruwo kugaya gusa hari ikihishe inyuma kidasobanutse, icyo mbona cyo runo rubanza ruri politised kurwego runini kuko ruciwe muburyo bunoze hamenyekana byinshi… dukore analysis tutabogama nibwo ukuri kuzatsinda…

  • kayumba arabeshya ngo baramurashe azaze asabe imbabazi imfubyi zi kibungo yafungishije zitagira dossier abaziza isambu yabo.nagabanye inda nini ubundi aze ubutabera bumukatire urumukwiye kuko yashebeje igihugu.

Comments are closed.

en_USEnglish